Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kenya: Itangazamakuru rya Kiliziya ryasabwe guha urubuga abihayimana b’abagore

Impuguke mu itangazamakuru ikorera muri Dikasteri ya Vatican ishinzwe Itumanaho (DFC) yasabye abayobozi b’inzego z’itangazamakuru rya Kiliziya Gatolika muri Kenya kongerera umwanya n’urubuga abihayimana b’abagore, cyane cyane abakorera ubutumwa mu bice bikennye kandi bikunze kwibagirana, kugira ngo bagaragaze imirimo ikomeye bakorera abaturage.

Kenya: Itangazamakuru rya Kiliziya ryasabwe  guha urubuga abihayimana b’abagore
Kenya: Itangazamakuru rya Kiliziya ryasabwe guha urubuga abihayimana b’abagore

Ibi byagarutsweho na Sr. Nina Krapić, impuguke mu itumanaho akaba umwe mu bagize Umuryango w’Ababikira b’abari b’Urukundo ba Mutagatifu Vincent Depaul, mu ijambo nyamukuru yagejeje ku bitabiriye inama ngarukamwaka ihuza abashinzwe itangazamakuru, abayobora radiyo n’abashinzwe imiyoborere y’itangazamakuru rya Kiliziya mu gihugu cya Kenya.

Iyi nama y’iminsi ine yatangiye ku wa Kabiri, tariki ya 18 Ugushyingo, ikaba iteraniye i Nairobi ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gushimangira ubufatanye no kubaka ubushobozi mu iyogezabutumwa no mu gukoresha itangazamakuru rinyuze mu mucyo.”

Sr. Nina yavuze ko abihayimana b’abagore ari “imbaraga zikomeye mu itumanaho” kandi ko Kiliziya n’abafatanyabikorwa bayo bagombye kubibona no kubyitaho mu buryo bufatika. Ati “Ni ibintu bitangaje uburyo bafite inkuru bakubwira.”

Mu butumwa bwe, Sr. Nina yasabye abayobozi b’inzego z’itangazamakuru rya Kiliziya muri Kenya “guha ababikira urubuga” kuko ari ubutunzi budasanzwe, cyane cyane mu bice birimo ubukene n’ibibazo binyuranye by’imibereho.

Yagaragaje ko abo babikira ari bo bakunze kuba hafi y’abaturage batagerwaho n’izindi nzego, bityo inkuru zabo zagakwiye kumvwa kurusha uko bimeze ubu. Ati “Aba babikira ni inzobere mu byo bakora. Ni abahanga, ni abakozi beza. Niyo mpamvu tubatoza kuvuga mu itangazamakuru, kuko bashobora kuba abanyamahirwe mu biganiro birebana n’imibereho y’abaturage no mu itangazamakuru rusange, atari irya Kiliziya gusa.”

Yongeyeho ko ari bo bazi abantu bakorera cyane kurusha undi wese, kandi ko ibyo bituma ijwi ryabo rifite ireme ryihariye

Sr. Nina yibukije ko Dikasteri ya Vatican ishinzwe Itumanaho imaze guteza imbere gahunda yo guhugura ababikira bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, birimo Malawi, Kenya, Zimbabwe, Ghana na Uganda.

Yagize ati “Umwaka ushize (2024) twabahuguye ku itangazamakuru ryo ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mwaka turabahugura ku itangazamakuru ryisunga abaturage (participatory journalism), ryubakiye ku bufatanye.”

Yasobanuye ko intego ari ukubaha ubumenyi bubafasha kumenyekanisha inkuru z’abaturage bakorera mu buryo bwa kinyamwuga, no kuzishyira ahabona kugira ngo zibe intangiriro y’impinduka.

Uretse amahugurwa, Sr. Nina yabwiye abitabiriye inama ko Dikasteri inafasha ababikira gusohora inkuru zabo mu binyamakuru bigenewe abagore ba Kiliziya, kandi ko imbuto zabyo zatangiye kugaragara.

Sr. Nina yanenze umugenzo ukomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ugaragaza abihayimana b’abagore mu buryo budahuye n’ubuzima bwabo bw’ukuri. Yavuze ko hiyongera inkuru zishingiye ku bikorwa byiganjemo ’imbyino, ibirori n’amakuru adafite aho ahuriye n’ubutumwa bwabo.

Ati “Uburyo bw’itumanaho bwakunzwe cyane ku Babikira ubu ni uburimo imbyino, indirimbo cyangwa amakuru acuritse. Ariko amahugurwa tubaha ni amahirwe yo gusubirana inkuru zabo, bakagaragaza isura nyayo y’abakozi b’iyogezabutumwa.”

Sr. Nina yasabye abayobozi b’inzego z’itangazamakuru rya Kiliziya muri Kenya gukoresha ubushobozi bafite kugira ngo ijwi ry’ababikira rizamuke kandi rikomeze gufasha Kiliziya mu iyogezabutumwa ryayo.Yasoje avuga ko izo mbaraga zose zigamije gufasha Kiliziya kugaragaza ubutumwa bwayo mu buryo bwubakiye ku kuri, ku kinyabupfura no ku bwitange bw’abiyeguriyimana b’abagore.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose