Kenya: Kiliziya Gatolika yatangije gahunda y’Igisibo ihamagarira igihugu kwiyubaka gushingiye ku butabera n’agaciro ka muntu
Kiliziya Gatolika muri Kenya, ibinyujije mu Ihuriro ry’Abepiskopi ba Kenya (KCCB), yatangaje gahunda yihariye igamije gufasha Abanyakenya kwinjira mu Gisibo cya 2026 baharanira kuvugurura ubuzima bwabo bwa roho n’imibereho y’igihugu muri rusange, bashyira imbere ubutabera, amahoro n’agaciro ka muntu.
Iyi gahunda yatangajwe ku mugaragaro binyuze muri Komisiyo ishinzwe guteza imbere imibereho myiza y’abantu (CPIHD) n’Ishami rya Kiliziya rishinzwe Ubutabera n’Amahoro. Ubutumwa bwasinywe na Musenyeri Simon Peter Kamomoe, Umwepiskopi wungirije wa Diyosezi ya Wote akaba n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutabera n’Amahoro muri KCCB.
Iyi gahunda yatangajwe ku mugaragaro binyuze muri Komisiyo ishinzwe guteza imbere imibereho myiza y’abantu (CPIHD) n’Ishami rya Kiliziya rishinzwe Ubutabera n’Amahoro. Ubutumwa bwasinywe na Musenyeri Simon Peter Kamomoe, Umwepiskopi wungirije wa Diyosezi ya Wote akaba n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutabera n’Amahoro muri KCCB.
Mu butumwa bwe, Musenyeri Kamomoe yagaragaje ko Igisibo ari igihe cy’ingenzi mu myemerere ya Gatolika gihamagarira abakirisitu kwicisha bugufi, kwicuza no kurushaho kwegera Imana. Yagize ati ‘’Iryo hinduka ry’imbere mu muntu rigomba no kugaragarira mu buryo abaturage bafatanya kubaka igihugu cyabo.’’
Ni mu nsanganyamatsiko y’Igisibo cya 2026 muri Kenya igira iti “Kubaka Kenya itabera, itekanye kandi yunze ubumwe, hubahirizwa uburinganire n’agaciro ka muntu.”
Abepiskopi bagaragaza ko urugendo rw’iminsi 40 y’Igisibo ruzibanda ku bibazo bikomeye igihugu kiri guhura na byo, birimo imiyoborere idahwitse, ibibazo by’ubukungu, ihohoterwa rijyanye n’amatora ndetse n’iyangirika ry’ibidukikije.
Aba bepiskopi kandi babishimangiye mu byumweru bikurikira; Mu cyumweru cya mbere cy’Igisibo, Abepiskopi barahamagarira Abanyakenya kongera gutekereza ku kamaro k’imiyoborere myiza n’ubunyangamugayo mu kubaka sosiyete itabera. Bagagaragaza ko abayobozi bagomba kurangwa n’indangagaciro zirimo gukorera inyungu z’abaturage aho kwirebaho.
Icyumweru cya kabiri kizibanda ku ngaruka z’imyenda igihugu kigenda gifata ndetse n’izamuka ry’imisoro bikomeje gutuma ubuzima bw’abaturage busanzwe bugorana. Abepiskopi bagaragaza ko gukomeza kugurizwa amafaranga hatagaragajwe inyungu igaragara bishobora gushyira mu kaga ejo hazaza h’abana b’igihugu.
Bagize bati “Ntitwakomeza gufata imyenda idafite inyungu igaragara ngo twizere ko tuzasigira abana igihugu gifite ubuzima bwiza.”
Mu cyumweru cya gatatu, abakirisitu bazibanda ku gaciro k’ubuzima bwa muntu, cyane cyane hibandwa ku ihohoterwa rijyanye n’amatora. Abepiskopi bagaragaje ko nubwo amatora rusange ateganyijwe mu 2027, hari ubuzima bwatangiye gutakara ndetse n’imiryango igakomeza gushegeshwa n’ihohoterwa rya politiki.
Icyumweru cya kane kizasesengura uruhare rw’urubyiruko n’iterambere ry’ikoranabuhanga, cyane cyane ubwenge buhangano (AI). Abepiskopi bagaragaza ko nubwo ikoranabuhanga rifite amahirwe menshi yo guteza imbere imibereho y’abantu, rishobora no guteza ibibazo iyo ridakoreshejwe neza.
Basabye imiryango, amashuri, Kiliziya n’inzego z’igihugu gufatanya kubaka ibidukikije bifasha urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwubaka agaciro ka muntu no guteza imbere imibanire myiza mu muryango nyarwanda.
Icyumweru cya nyuma cy’Igisibo kizibanda ku kurengera ibidukikije, hibandwa ku ngaruka z’ikorwa ryangiza ibidukikije ku mibereho y’abantu.
Abepiskopi bagaragaza ko iyangirika ry’amashyamba, imigezi yumira cyangwa imyuzure yangiza imitungo y’abaturage byose bibangamira ubuzima bw’abantu n’ibiremwa.
Bashimangiye ko kurengera ibidukikije atari inshingano z’inzego runaka gusa, ahubwo ari igikorwa gisaba ubufatanye bw’imiryango, amashuri, Kiliziya n’abaturage bose.
Ku musozo w’ubutumwa, Abepiskopi ba Kenya bagaragaje ko impinduka igihugu cyifuza kugeraho zigomba gutangirira ku mpinduka z’umutima wa buri muntu ku giti cye. Bahamagariye abakirisitu gufata umwanya wo gutuza, gutega amatwi Ijambo ry’Imana no kwemera ko ribayobora mu buzima bwa buri munsi.
Iyi gahunda y’Igisibo igaragaza icyifuzo cya Kiliziya Gatolika muri Kenya cyo gufasha abaturage guhuza ukwemera kwabo n’ibikorwa bifatika bigamije kubaka igihugu kirangwa n’ubutabera, amahoro n’ubumwe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.