Kenya: Mbere y’amatora ya 2027, Umwepiskopi wa Nakuru yihanangirije abanyapolitiki bakoresha insengero na za Kiliziya mu kwiyamamaza
Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Nakuru muri Kenya, Myr Cleophas Oseso Tuka, yaburiye abanyapolitiki kwirinda gukoresha insengero na Kiliziya nka hamwe ho kwiyamamariza, mu gihe Kenya iri kwitegura amatora rusange ateganyijwe ku wa 10 Kanama 2027.
Mu nyigisho ye yanyuze ku mu yoboro wa youtube w’iyi diyosezi, Musenyeri Oseso yavuze ko insengero zigomba gukomeza kuba ahantu hatagatifu hagenewe gusenga, kwamamaza Ijambo ry’Imana no guhimbaza Ukaristiya, aho kuba urubuga rwa politiki.
Yagize ati“Insengero na Kiliiya zigomba gukomeza kuba ahantu ho gusengera no kwamamaza Ijambo ry’Imana. Ntitugomba kwemera ko zihinduka urubuga rwa politiki.”
Yakomeje avuga ko uko amatora agenda yegereza, hari abanyapolitiki bashobora kuza mu nsengero biyoberanyije nk’abaje gusenga, nyamara intego yabo ari ugushaka uburyo bwo kwiyamamaza.
Ati“Mu gihe cy’amatora, abanyapolitiki bashobora kuza bavuga ko baje gusengana natwe, ariko intego yabo ari ukwiyamamaza. Ntituzemere ko Kiliziya iba urubuga rwa politiki. Politiki ijye ikorerwa ahandi, mu masoko, mu mahema cyangwa ahandi hahurira abantu, ariko insengero zigume kuba ahantu hatagatifu ho gusenga.”
Myr Oseso yasobanuye kandi ubusobanuro bwo gutaha no guha umugisha Kiliziya na Aritari, avuga ko aritari ari ameza matagatifu aho umugati na divayi bihindurirwa Umubiri n’Amaraso bya Kristu.
Yanagaragaje ko iyi Kiliziya nshya izaba ahantu Ijambo ry’Imana rizakomeza kwamamarizwa, rigahindura ubuzima bw’abakristu no kubageza ku byishimo n’agakiza.
Uyu Mwepiskopi uyobora Diyosezi ya Nakuru kuva muri Gicurasi 2023, yashishikarije abakristu gukoresha neza iyi Kiliziya nshya, bakarushaho kwegera Imana no kuyigira koko inzu y’ubutagatifu.Yagize ati“Nimuyigire koko ahantu hatagatifu. Iyo tuje mu Kiliziya, tuba tuje kumva ijwi rimwe gusa: ijwi ry’Imana.”
Musenyeri Oseso yashimiye abakristu ba Shoka ku bwitange bagaragaje bubaka iyi Kiliziya, abasaba gukomeza kuyitaho no kuyirinda kuko Kiliziya ari iyabo.Ati“Mu bihe byashize twashakaga ubufasha ahandi kugira ngo twubake za Kiliziya. Uyu munsi inshingano ni izacu. Twebwe nitwe Kiliziya; tugomba kuyubaka, kuyirinda no kuyiyobora.”
Asoza, Musenyeri Oseso yavuze ko agaciro nyakuri k’iyi Kiliziya nshya kazagaragarira mu kuba ahantu abantu benshi bahurira n’Imana, bakakira amasakaramentu kandi bagasubira mu buzima bw’ukwemera.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.