Kenya: Nyuma y'umwaka urenga, Ukekwaho kwica Padiri Allois Bett yatawe muri yombi
Polisi ya Kenya yatangaje ko yamaze guta muri yombi umuntu ukekwaho kugira uruhare mu iyicwa rya Padiri Allois Cheruiyot Bett, wari umupadiri wa Diyosezi ya Eldoret, wishwe arashwe muri Gicurasi 2025 ubwo yari avuye gusoma Misa, mu gace ka Kerio Valley kari kamenyerewemo umutekano muke.
Ifatwa ry'uyu mugabo ni nk'intambwe ikomeye mu iperereza ku rupfu rwa Padiri Bett rwashenguye abakristu, abaturage bo muri ako gace ndetse na Kiliziya Gatolika muri Kenya.
Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye ku wa 10 Kamena 2026, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Marakwet East, Zablon Okoyo, yavuze ko ukekwa witwa Meshack Kilimo yatawe muri yombi nyuma y'iperereza ryimbitse ryakozwe n'inzego z'umutekano.
Yagize ati "Twabashije guta muri yombi umuntu witwa Meshack Kilimo. Birababaje kuba uyu mugabo ari umwe mu bahoze ari amabandi twafashije kugororwa, ariko biragaragara ko atigeze ahinduka nk'uko twabyifuzaga."
Yakomeje avuga ko uyu mugabo yafashwe binyuze mu makuru yatanzwe n'inzego z'iperereza, kandi ko yamaze kugezwa imbere y'ubutabera kugira ngo akurikiranwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (DCI).
Ikinyamakuru The Star cyo muri Kenya cyatangaje ko Kilimo yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwica undi mugabo amurashe umwambi mu makimbirane yari afitanye n'abo mu muryango we ku kibazo cy'ubutaka bwo muri Kerio Valley.
Nubwo ari we ukekwaho uruhare mu rupfu rwa Padiri Bett, Polisi yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane niba ibimenyetso bimuhuza koko n'icyo cyaha.Okoyo yagize ati "Dufite dosiye ifunguye ku rupfu rwa Padiri Allois kandi iracyakurikiranwa n'abagenzacyaha. Ubu ukekwa amaze gufatwa no kugezwa imbere y'urukiko, bityo iperereza rizakomeza mu buryo bwimbitse."
Padiri Allois Bett yishwe n'abagizi ba nabi bamugabyeho igitero mu Mudugudu wa Kabartile, mu gace ka Mokoro, Intara ya Elgeyo Marakwet. Icyo gihe yari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mutagatifu Matthias Mulumba Tot.
Ku munsi yiciweho, Polisi y'Igihugu ya Kenya yatangaje ko ibimenyetso bya mbere byerekanaga ko urwo rupfu rutari rufitanye isano n'ubwambuzi bw'inka cyangwa ibikorwa by'amabandi bikunze kugaragara muri aka karere.
Padiri Bett yashyinguwe ku wa 3 Kamena 2025 muri Paruwasi yitiriwe Umuryango Mutagatifu iherereye mu Ntara ya Nandi, nyuma ya Misa yo kumusezeraho yabereye muri Katedrali ya Sacred Heart of Jesus ya Diyosezi ya Eldoret.
Kuva yakwicwa, ibikorwa byo gucunga umutekano muri Kerio Valley byarakajijwe. Guverinoma ya Kenya ivuga ko imaze gukusanya imbunda zisaga 500 binyuze muri gahunda yo kwambura abaturage intwaro no kubashishikariza kuzishyikiriza inzego ku bushake. Abantu amagana bahoze ari amabandi na bo bamaze kunyuzwa muri gahunda zo gusubizwa mu buzima busanzwe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.