Kenya: Papa Lewo wa XIV yatoreye Padiri John Mbua Mwandi kuba Umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Kitui
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Lewo wa XIV, yashyizeho Umwepiskopi mushya wa Diyosezi Gatolika ya Kitui muri Kenya, ari we Padiri John Mbua Mwandi.
Ibi byatangajwe kuwa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026 n’Ibiro Ntaramakuru bya Vatican, aho byatangaje ko Padiri John Mbua Mwandi wari usanzwe ari Padiri mukuru wa Paruwasi yitiriwe Roho Mutagatifu ya Mulutu muri Diyosezi ya Kitui, yagizwe Umushumba mushya w’iyo Diyosezi.
Uyu mwepiskopi mushya agiye gusimbura Joseph Maluki Mwongela, woherejwe muri Diyosezi Gatolika ya Machakos ku wa 4 Mutarama 2026 nk’Umwepiskopi wungirije.
Padiri John Mbua Mwandi yavutse muri Nzeri 1970, ahabwa Ubusaseridoti mu Ukuboza 2001 nyuma yo kurangiza amasomo ya Filozofiya n’Iyobokamana muri Seminari Nkuru ya St. Augustine yo muri Diyosezi ya Bungoma ndetse na Seminari Nkuru ya St. Matthias Mulumba yo muri Diyosezi ya Kapsabet.
Mu nshingano zitandukanye yakoze muri Kiliziya, yabaye Padiri wungirije muri Paruwasi ya Ikutha, aza no kuyobora Paruwasi ya Miambani. Afite kandi impamyabumenyi ihanitse mu micungire y’imishinga (Project Management) yakuye muri Kenya Institute of Management i Nairobi. Yanabaye Umubitsi wa Diyosezi, Umusaseridoti mukuru wungirije wa Diyosezi hagati ya 2016 na 2020, ndetse aza no kuba Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi.
Ikinyamakuru Catholic Mirror gisohorwa n’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Kenya (KCCB), cyavuze ko ari “igihe k’ibyishimo mu buzima n’ubutumwa bwa Diyosezi ya Kitui.”
Iki kinyamakuru cyanakomeje kivuga ko Padiri Mwandi azwi cyane kubera ubwitange bwe mu iyogezabutumwa, kwita ku bakristu, guteza imbere Diyosezi no gukomeza ubufatanye mu bikorwa bya Kiliziya. Yanagize uruhare rukomeye mu gutegura ibikorwa by’iyogezabutumwa no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Diyosezi ya Kitui iri mu Burasirazuba bwa Kenya, yashinzwe bwa mbere muri Gashyantare 1956 na Papa Piyo wa XII nk’Intara y’ikenurabushyo (Apostolic Province), iza kugirwa Diyosezi mu Ugushyingo 1963 na Papa Pawulo wa VI.
Iyi Diyosezi ifite ubuso bwa kilometero kare 30,346, naho imibare yo mu 2023 igaragaza ko Abakristu gatolika bangana na 20.2% by’abaturage bayituye.
Diyosezi ya Kitui yaragijwe Bikira Mariya Umubyeyi wa Afurika (Our Lady of Africa), ikaba ifite Paruwasi 32 n’Abapadiri ba Diyosezi 82. Ifashwa kandi n’imiryango 98 y’Abihayimana b’abagabo n’abagore mu bikorwa by’iyogezabutumwa no gufasha abakristu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.