Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kibeho: Abepiskopi n'imbaga y'abakristu bizihije imyaka 25 ishize Kiliziya yemeje amabonekerwa ya Bikira Mariya

Kuri uyu wa 29 Kamena 2026, ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho habereye Igitambo cya Misa cyabimburiye n'ibindi birori byo kwizihiza Yubile y'imyaka 25 ishize Kiliziya Gatolika yemeje ku mugaragaro ko amabonekerwa ya Bikira Mariya yabereye i Kibeho ari ay'ukuri. Iyo Misa yayobowe na Nyiricyubahiro Myr Célestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, ari na we washyize imbaraga mu gutegura uwo munsi w'amateka.

Kibeho: Abepiskopi n'imbaga y'abakristu bizihije imyaka 25 ishize Kiliziya yemeje amabonekerwa ya Bikira Mariya
Kibeho: Abepiskopi n'imbaga y'abakristu bizihije imyaka 25 ishize Kiliziya yemeje amabonekerwa ya Bikira Mariya

Uyu muhango witabiriwe n'Abepisikopi batandukanye bo mu Rwanda, barimo Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu; Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri; Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare uri mu kiruhuko cy'izabukuru; Musenyeri Kizito Bahujimihigo, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo uri mu kiruhuko cy'izabukuru; na Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy'izabukuru. Bari kumwe n'abapadiri benshi, abadiyakoni, abihayimana n'imbaga y'abakristu baturutse mu mpande zitandukanye z'u Rwanda.

Mu bitabiriye uyu munsi harimo kandi abakristu ba Diyosezi ya Kibungo, bari bakoze urugendo nyobokamana rugana i Kibeho, abakristu ba Diyosezi ya Cyangugu, ndetse n'urubyiruko rwa Diyosezi ya Gikongoro, rwari ruyobowe n'Umupadiri Omoniye warwo, Padiri Anatole, na rwo rwari rwari mu rugendo nyobokamana i Kibeho

Mu butumwa bwe, Myr Célestin Hakizimana yagarutse ku kamaro k'itariki ya 29 Kamena mu mateka ya Kibeho no mu buzima bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda ndetse no ku isi.

Yagize ati"Mu guhimbaza uyu munsi twishimira ko twongeye kwibuka itariki ikomeye, kuko hari abagiye bayibagirwa. Tariki ya 29 Kamena ni itariki y'ingenzi cyane mu mateka ya Kibeho, mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda ndetse no ku isi yose, kuko ari bwo hashize imyaka 25 Kiliziya itangaje icyemezo cya burundu cyemeza ko Umubyeyi Bikira Mariya yabonekeye i Kibeho."

Yakomeje avuga ko kutazirikana uwo munsi byaba ari ukwirengagiza amateka akomeye ya Kiliziya. Ati "Kutawuhimbaza byaba ari ukubica amazi. Twahimbaje imyaka itanu, imyaka icumi n'imyaka cumi n'itanu, ariko imyaka 25 ni Yubile. Ni yo mpamvu twabatumiye kugira ngo dufatanye gushimira Imana, kandi turabashimira ko mwemeye kuza n'ubwo ari umunsi w'akazi."

Musenyeri Hakizimana yanagaragaje ko hari igitekerezo cyo kuzajya hizihizwa buri mwaka tariki ya 29 Kamena nk'umunsi mukuru wa Diyosezi ya Gikongoro.Yagize ati "Hari umupadiri wambwiye ko byakabaye akamenyero buri mwaka tugahimbaza iyi tariki ikomeye. Nanjye mbona ari igitekerezo cyiza. Biramutse byemejwe, iyi tariki yakwinjira mu minsi mikuru ya Diyosezi."

Amabonekerwa ya Bikira Mariya i Kibeho yatangiye ku wa 28 Ugushyingo 1981 mu Ishuri ry'Abakobwa ry'i Kibeho, ubwo Alphonsine Mumureke yavugaga ko yabonekewe na Bikira Mariya wamwihishuriye nka Nyina wa Jambo". Nyuma yaho, abandi banyeshuri babiri, Natalia Mukamazimpaka na Marie Claire Mukangango, na bo bavuga ko babonekewe.

Nyuma y'iryo perereza, ku wa 29 Kamena 2001, uwari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, Nyakwigendera Musenyeri Augustin Misago, yatangaje ku mugaragaro ko Kiliziya Gatolika yemeye ko amabonekerwa ya Alphonsine Mumureke, Natalia Mukamazimpaka na Marie Claire Mukangango ari ay'ukuri kandi akwiriye kwemerwa n'abakristu.

Aya mabonekerwa yakomeje kugeza ku wa 28 Ugushyingo 1989, aho Kiliziya yakomeje gukora iperereza ryimbitse ryamaze imyaka isaga makumyabiri kugira ngo hamenyekane ukuri kwayo.

Muri iryo tangazo, Musenyeri Misago yemeje ko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko ayo mabonekerwa afite ishingiro, bituma Kibeho iba Ingoro ya Bikira Mariya yemewe na Kiliziya Gatolika ku rwego rw'isi yose, ikaba ari na yo ngoro rukumbi yemewe muri Afurika.

Ubutumwa nyamukuru Bikira Mariya yahaye ababonekewe bwari ubwo kwibutsa isi guhindukira ikava mu byaha, kwihana, gusenga ubutitsa no gukundana. Yigaragaje nka "Nyina wa Jambo", ahamagarira abantu bose kwakira Kristu, kubaho mu bwiyoroshye no gusabira isi amahoro.

Kwizihiza Yubile y'imyaka 25 y'icyo cyemezo cya Kiliziya byabaye umwanya wo gushimira Imana ku mpano y'Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, no kongera kwibutsa abakristu ko ubutumwa bwatangiwe i Kibeho bwo kwihana, guhinduka no gusenga bugifite agaciro gakomeye muri iki gihe

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose