Kibeho: umubare w'abahagana ukomeje kwiyongera -intebe n’amahema biracyari ikibazo -Padiri Nizeyimana arahamagarira abakristu kwitanga
Mu gihe umubare w’abasura Ingoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo i Kibeho ugenda wiyongera umunsi ku wundi, abayobozi b’iyi ngoro barasaba abakristu n’abandi bose bafite umutima w’ineza kugira uruhare mu guteza imbere ibikorwa biyifasha kwakira abagana ubwo butaka butagatifu.
Padiri Jean Marie Vianney Nizeyimana, ushinzwe ibikorwa bya roho kuri iyi Ngoro, yabigarutseho ubwo yakiraga abakarisimatike basaga ibihumbi icyenda bari bitabiriye urugendo nyobokamana ku itariki ya 11 Ukwakira 2025.
Mu butumwa yabagejejeho, yagarutse ku bibazo bikomeye bikibangamiye iyi Ngoro, birimo kubura intebe zihagije n’amahema yo gukingira imbaga y’abahagana izuba n’imvura.
Padiri Nizeyimana yagaragaje ko kugeza ubu, intebe abahagana bicaraho ziba zakodeshejwe cyangwa zatiriwe, bigatera igihombo ndetse no kudakemura ikibazo mu buryo burambye. Yasabye buri wese gutekereza ku buryo yagera ku gikorwa cyo gutanga inkunga y’intebe cyangwa amahema, yaba ku giti cye, nk’umuryango cyangwa nk’itsinda.
“Icya mbere ni nk’izo ntebe mwicayeho, turazikodesha, izindi tukazitira. Ntabwo dufite intebe nyinshi. Mudufashije rero, nzi ko n’umuntu umwe yashobora kugura intebe, cyangwa se imiryango, cyangwa abishyize hamwe bashobora kudufasha kugira ngo ibyo bikemuke.”
Uretse intebe zo hanze, Padiri yagarutse no ku miterere y’intebe ziri muri Chapelle ya nyina wa Jambo, avuga ko zimaze gusaza, ndetse bamwe mu bazicaraho bagira ikibazo cyo kwicara igihe kirekire kubera uburwayi n’uburyo intebe ziteye ubwabyo. Asaba ko hashyirwamo intebe zinoze, zifasha abantu gusenga bisanzuye.
Ati“Iriya ni Chappelle y’umubyeyi wacu Bikira Mariya, ariko intebe ziyirimo zifite ikibazo. Hari abazicaraho ugasanga umugongo wabaye ikibazo, abandi ntibisanzure mu isengesho. Turifuza intebe zibereye chappelle n’abayigana.”
Mu bindi bikorwa by’ingenzi, Padiri Nizeyimana, yasabye inkunga yo kugura amahema yo ku Ngoro ku buryo abantu batagombera gukodesha cyangwa gutira amahema igihe cyose habaye urugendo cyangwa igitambo cya misa gihuza abantu benshi.
Yagize ati “Twirirwa dushaka amatente, tukayakodesha buri gihe. Ibi bidusaba amafaranga menshi kandi atava henshi. Niba twagira amatente yacu, byatworohera kwakira neza abantu baza gusenga ntibanyagirwe n’imvura cyangwa ngo bicwe n’izuba.”
Nyuma y’ubutumwa bwa Padiri, abakarisimatike bitabiriye urugendo bahise bagaragaza ubushake bwo kugira uruhare muri ibi bikorwa. Bonaventure Nizeyimana, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Igihugu ry’Ivugururwa muri Roho Mutagatifu mu Rwanda, yavuze ko intebe zidahagije zidakwiye kuba ikibazo ku Ngoro nk’iyi ntagatifu.
“Ntibikwiriye ko umukristu aza hano kwa Nyina wa Jambo akicara hasi cyangwa akicara ku ntebe zakodeshejwe. Ubutaka nk’ubu butagatifu bukwiye gufatwa nk’ahantu hihariye. Intebe zigomba kuboneka ku buryo buhoraho, si ukuvuga ngo tuzitire cyangwa tuzikodeshe.”
Yakomeje avuga ko amatsinda y’abakarisimatike atandukanye yatangiye gutekereza ku buryo yakwifatanya muri iki gikorwa, ndetse hari n’intebe zimwe zari zimaze kugurwa, nubwo zitaragera kuri iyo Ngoro kubera imbogamizi z’imodoka n’ubwikorezi.
“Hari intebe zimwe twaguze. Nubwo zitarahagera, turi mu nzira yo kuzigeza hano I Kibeho mu rugo rw’umubyeyi wacu. Twiyemeje ko tutazahagarara kugeza igihe iyi Ngoro izaba ifite ibikoresho bihagije byo kwakira abahagana.”
Padiri Jean Marie Vianney Nizeyimana kandi yagaragaje ko iyo Ngoro ya Kibeho iri mu rugendo rwo kwagura ibikorwa byayo, aho hashyizwe imbere gahunda yo kugura ubutaka bushya kugira ngo ibikorwa bihari bikomeze gutera imbere, bifatanye n’umubare w’abantu ugenda wiyongera.
“Abaza hano biyongera buri munsi. Si Abanyarwanda gusa, n’abanyamahanga baraza. Ni yo mpamvu twifuza ko n’ibikorwa by’iyi Ngoro byakomeza kwaguka, ubutumwa bukagenda bwaguka. Ibi bikorwa byose birasaba ubufatanye.”
Ibikorwa biteganyijwe byo gushyigikira ingoro ya Nyina wa Jambo i Kibeho harimo: Gukemura ikibazo cy’intebe zidahagije, Kugura amahema yifashishwa n’abahagana; Guhindura intebe za Chapelle zimaze gusaza; no Kwagura ibikorwa binyuze mu kugura ubutaka bushya.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.