Kibuye: Chorale Saint Pierre Urumuli yatangije Yubile y’Imyaka 50, yishimira amateka yayo n’umusanzu ikomeje gutanga muri Liturujiya
Ku Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026, ku munsi mukuru wa Asensiyo, Chorale Saint Pierre Urumuli yo muri Paruwasi ya Kibuye yisunze Mutagatifu Petero, muri Diyosezi Gatolika ya Nyundo, yatangije ku mugaragaro urugendo rwa Yubile y’imyaka 50 imaze ikorera ubutumwa bwo gufasha abakristu guhimbaza Imana no kunoza Liturujiya binyuze mu ndirimbo.
Ni umunsi waranzwe n'ibyishimo ku banyamuryango ba korali, abakristu ba Paruwasi ya Kibuye ndetse n’inshuti zayo, aho bibukaga urugendo rw’imyaka 50 rwuzuyemo amateka, ibihe bikomeye ndetse n’umusaruro umaze gutangwa muri Kiliziya.
Perezida wa Chorale Saint Pierre Urumuli, Jean Bosco Akumuntu, yabanje kugaruka ku nkomoko n’amateka y’iyi korali, asobanura ko yashinzwe ku munsi mukuru wa Asensiyo mu mwaka wa 1977.
Yagize ati “Chorale Saint Pierre Urumuli yashinzwe kuri Asensiyo yo mu mwaka wa 1977, icyo gihe yitwaga Korali Urumuli, ishingwa na Padiri Adrien Nzanana.”
Yasobanuye ko iyi korali yaje guhindurirwa izina mu mwaka wa 2006, aho yongeweho izina rya Saint Pierre, ihinduka Chorale Saint Pierre Urumuli.
Ati“Mu 2006 hongerwaho izina rya Saint Pierre, rikomoka kuri Paruwasi ya Kibuye ubwayo, kandi turi imwe mu makorali ya mbere yahashinze imizi.”
Perezida wa korali yashimye by’umwihariko ko nyuma y’imyaka 50, hari bamwe mu batangiranye nayo bakiyirimo kugeza uyu munsi, ibintu yavuze ko ari ikimenyetso cy’ubudahemuka n’urukundo bakomeje kugirira ubutumwa.
Abo yavuze ni Nkurunziza JMV, Murenzi Louis Joseph, Théogène Bicamahanya na Uzamukunda Espérance.
Yanagarutse ku bihe bikomeye iyi korali yanyuzemo, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho korali yasigaye nk’izimye ku buryo benshi bakekaga ko itazongera kubaho.
Ati “Mu bihe bikomeye cyane cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, korali yasigaye nk’izimye, abantu benshi batekereza ko itazongera no kuririmba. Ariko ku bufatanye n’imbaraga z’Imana, uyu munsi turishimira ko ihagaze neza.”
Yakomeje avuga ko gutangiza uru rugendo rwa Yubile ari umwanya mwiza wo gushimira Imana ku byo yabakoreye no kongera kwiha umurongo mushya mu butumwa.
Nyuma yo kuzirikana amateka ya korali, Padiri Théodose Mwitegere wari intumwa y’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo yayoboye Igitambo cya Misa, ageza ku banyamuryango ba korali ubutumwa bw’Umwepiskopi.
Ubwo butumwa bwari bushingiye ku ngingo eshatu: kubashimira, kubashishikaza no kubasabira.
Ati “Nta muntu utazi akamaro k’indirimbo muri Liturujiya ya Kiliziya. Indirimbo zifasha abakristu guhimbaza Imana mu Gitambo cy’Ukaristiya, amasakaramentu matagatifu no mu bindi bikorwa by’ubuyoboke.”
Mu rwego rwo kubashimira, Umwepiskopi yashimiye Chorale Saint Pierre Urumuli ku myaka 50 bamaze bitangira umurimo wa Kiliziya.
Mu kubashishikariza, Umwepiskopi yabibukije ko kuririmba muri Kiliziya atari ugukoresha impano gusa, ahubwo ari inzira yo kwitagatifuza.Ati “Kuririmba ni imwe mu nzira zo kwitagatifuza muri Kiliziya. Mwahisemo iyo nzira, mukwiye kuyikomeza no kuyubaha.”
Yanashimye ubudahemuka bwabo n’uko bakomeje ubutumwa nubwo banyuze mu bihe bikomeye igihugu cyanyuzemo.Ati “Mwanyuze mu bihe bikomeye kimwe n’abandi Banyarwanda, ariko mwarabirenze ku bw’imbaraga z’Imana kandi muracyakomeje ubutumwa Imana yabahamagariye.”
Yanabibukije gukomeza kunoza imiririmbire ihuye na Liturujiya ya Kiliziya Gatolika no kwirinda kwigana uburyo bwo kuririmba butajyanye n’imisengere ya Kiliziya.
Ati “Mwirinde kwandura imiririmbire y’ahandi tudahuje ukwemera cyangwa imisengere, kuko aho gufasha abakristu gusenga ishobora guhinduka igitotsi muri Liturujiya.”
Umwepiskopi kandi yabasabye kuba abahamya b’ubukristu mu mibereho yabo ya buri munsi.Ati “Iyo umuntu ageze ku myaka 50 aba amaze gukura kandi aba akwiye kubera abandi urugero. Namwe mukwiye kuba intangarugero mu bo mubana no mu bandi bababona.”
Mu kubasabira, Umwepiskopi yabifurije gukomeza kugira imbaraga no kudasaza mu mutima, ahubwo bakomeza kwivugurura no kwakira urubyiruko ruzakomereza aho bagejeje ubutumwa.Ati “Mukomeze kwakira abato, abasaza babigishe, mwese muhurize hamwe mu murimo wo kuririmbira Nyagasani no gufasha Liturujiya.”
Mu gusoza ibi birori byo gutangiza urugendo rwa Yubile, Chorale Saint Pierre Urumuli yatangaje ibintu bitatu izaha agaciro mu rugendo rw’umwaka umwe wa Yubile ruzasozwa mu 2027.
Icya mbere ni ukwizihiza Yubile y’imyaka 50 ya korali no guha icyubahiro abanyamuryango bamaze imyaka 50 bayiririmbamo kuva yashingwa.Icya kabiri ni umwaka wo kwicuza no kwisubiraho, aho abanyamuryango biyemeje kongera kwisuzuma no kwiyunga n’Imana.
Perezida wa korali yagize ati“Nubwo dukora umurimo w’Imana, hari aho umuntu ashobora kugira intege nke cyangwa agakora ibidashimishije Imana. Uyu mwaka ni uwo kwisubiraho no kongera kwigorora.”
Icya gatatu ni ugusaba abakristu ba Paruwasi ya Kibuye n’inshuti za korali gukomeza kubaba hafi muri uru rugendo, cyane cyane binyuze mu isengesho.Ati “Turasaba abakristu kudusabira kugira ngo uru rugendo rwa Yubile ruzadufashe kongera gushimangira ubutumwa bwacu no gukomeza gufasha Liturujiya ya Kiliziya.”
Urugendo rwa Yubile y’imyaka 50 rwa Chorale Saint Pierre Urumuli ruzakomeza mu bikorwa bitandukanye by’isengesho, iyogezabutumwa n’ubusabane hagati y’abanyamuryango n’abakristu, mbere yo gusozwa mu birori bikuru bizaba mu mwaka wa 2027.
Kwamamaza imyaka 50 y’iyi korali ni ikimenyetso cy’ubudahemuka, ukwihangana n’umusanzu wayo mu gufasha abakristu guhimbaza Imana no gukomeza ubuzima bwa Liturujiya muri Paruwasi ya Kibuye no muri Diyosezi ya Nyundo muri rusange.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.