Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kigali: Mu Misa y’Amavuta Matagatifu, abasaserdoti bashimiwe ubutumwa bakora

Kuri uyu wa Kane Mutagatifu, tariki ya 02 Mata 2026, muri Paruwasi Katederali ya Saint Michel, haturiwe igitambo cya Misa y’Amavuta Matagatifu cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali ari kumwe na Musenyeri Arnaldo Sanchez Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, Arikiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru, na Musenyeri Jerome Kapangwa, Umwepiskopi wa Uvira uri mu kiruhuko, bakikijwe n’abapadiri benshi ba Arikidiyosezi ya Kigali.

Kigali: Mu Misa y’Amavuta Matagatifu, abasaserdoti bashimiwe ubutumwa bakora
Kigali: Mu Misa y’Amavuta Matagatifu, abasaserdoti bashimiwe ubutumwa bakora

Iyi Misa isanzwe ari umwanya w’ingenzi ku basaserdoti, aho bongera no gusubira mu masezerano yabo. Ni na Misa kandi iberamo umuhango wo guha umugisha amavuta matagatifu akoreshwa mu masakaramentu atandukanye, kugira ngo afashe mu gutagatifuza imitima na Roho by’abayahabwa.

Mu ijambo rye, Karidinali Kambanda yibukije ko uyu munsi ari uw’agaciro gakomeye ku basaserdoti no ku muryango wose w’Imana.

Yagize ati “Abasaserdoti ni ababyeyi ba Roho, ni ababyeyi ndengakamere. Kubizihiriza uyu munsi ni igikorwa gikwiye kandi gifite agaciro gakomeye imbere y’Imana n’imbere y’umuryango w’Imana. Ni ubuhamya bukomeye bw’ukwemera kwacu.”

Yakomeje ashimira Imana ku mpano y’abasaserdoti, agaragaza uruhare rwabo rukomeye mu kubaka Kiliziya.

Ati “Turashimira Imana cyane abasaserdoti yaduhaye, kuko ari amaboko akomeye dufite mu kubaka Kiliziya yacu. Umusaserdoti ni ingenzi, ni ishingiro n’imbaraga zo kwagura umuryango w’Imana no kuwubaka, awuremamo ukwizera.”

Yashimiye kandi abakiristu n’abiyeguriyimana ku bufatanye bagaragaza mu gushyigikira abasaserdoti babo.

Ati “Mwese, kugira ngo mwinjire mu muryango w’abakristu, mwanyuze mu maboko y’abasaserdoti, uwabakubatije, uwabahaye penetensiya akababohora ku byaha, uwabahaye Ukaristiya Ntagatifu ari bwo buzima bwa Roho, uwabashyingiye agaha umugisha ingo zanyu, uwagusuye murwaye akabaha amavuta matagatifu, ndetse n’uwabagiriye inama akabakomeza mu buzima bwa gikiristu.”

Yakomeje asaba abakristu gukomeza gushimira no gusabira abasaserdoti babo. Ati “Uyu ni umwanya wo kubashimira no kubasabira, kugira ngo bakomeze kubera Kristu amaboko n’ijwi rbagezaho ihumure n’umukiro w’Imana.”

Yanashimye uburyo abakristu bakomeza gufasha abasaserdoti mu butumwa bwabo. Agira ati “Ndabashimira cyane uburyo mugenda murushaho kumva ko Kiliziya ari iyacu twese, kandi mukifatanya n’abasaserdoti mu kubaka no kwagura umuryango w’Imana.”

Muri iyi Misa y’Amavuta Matagatifu, Arikidiyosezi ya Kigali yanifatanyije n’abapadiri bari kwizihiza Yubile y’ubusaserdoti. Harimo bane b’imyaka 25 bahawe ubupadiri mu 2001, bamwe muri bo bari mu butumwa hanze y’u Rwanda, ari bo; Eric Nzabamwita, Rémy Mvuyekure, Théophile Twizerimana na Innocent Dushimiyimana.

Hari kandi n’abapadiri babiri bizihiza Yubile y’imyaka 50 y’ubusaserdoti bahawe mu 1976, ari bo Padiri Andrea Kibanguka na Padiri Théoneste Nkeramihigo.

Ku buryo bw’umwihariko, banifatanyije n’abasaserdoti bakuru bafite imyaka 55 y’ubusaserdoti, ari bo Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa na Musenyeri Andrea Havugimana, bahawe ubusaserdoti mu 1971.

Kugeza ubu, Arikidiyosezi ya Kigali ifite abasaserdoti bwite 167 n’abiyeguriyimana bafatanya ubutumwa 37. Muri uyu mwaka kandi, ifite abadiyakoni 6 bitegura guhabwa ubupadiri.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose