Kigali: Yubile y’Ubutumwa bw’Abalayiki yizihirijwe i Gishaka -Karidinali Kambanda yashimye uruhare rwabo mu iyogezabutumwa
Kuri iki cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025, Paruwasi ya Saint Paul/Gishaka yakiriye ibirori byo kwizihiza Yubile y’Ubutumwa bw’Abalayiki ku rwego rwa Arkidiyosezi ya Kigali. Iyi Yubile yahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa wizihijwe na Kiliziya Gatolika ku isi hose. Mu Gitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, cyitabirwa n’abapadiri, abihayimana n’abalayiki benshi baturutse mu maparuwasi atandukanye.
Ibi birori byabaye mu gihe Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri mu ihimbazwa rya Yubile y’Impurirane, y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda (1900–2025), no kwizihiza Yubile y’imyaka 2025 Kristu acunguye isi. Iyo Yubile yatangijwe ku mugaragaro ku itariki ya 21 Mutarama 2024 muri Paruwasi ya Rulindo, na Karidinali Kambanda, ikaba ihimbazwa mu maparuwasi no muri komisiyo zitandukanye z’Arkidiyosezi, igamije gukangura ukwemera no guhamya umurimo w’iyogezabutumwa.
Mu nyigisho yatanze, Karidinali Kambanda yibanze ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Abalayiki, dukore ubutumwa bwacu turangamiye Kristu, we soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro.” Yashimangiye ko abalayiki bafite uruhare ntasimburwa mu iyogezabutumwa ry’iki gihe, cyane cyane mu bihugu byakiriye Ivanjili mbere, aho ukwemera gukomeje kugabanuka.
Yagize ati: “Ibi bidusaba gukomeza gufasha Kiliziya, kugira ngo amaboko yayo atamanuka, ahubwo ubutumwa bukomeze kuganza ihashya ingoma ya Sekibi. Ibyo tubigeraho mu masengesho, mu bikorwa by’ubwitange mu iyogezabutumwa.”
Yagarutse kandi ku butumwa bw’uyu munsi mpuzamahanga w'iyogezabutumwa bwateguwe na Papa Fransisiko, mbere y’uko yitaba Imana, bukoherezwa ku mugaragaro na Papa Leo wa XIV. Ubwo butumwa bwibutsa ko ababatijwe bose ari intumwa kandi bahamagarirwa kuba ibimenyetso by’amizero mu bantu.
Ati: “Turi abasangirangendo mu rugendo rw’ukwemera, turangamiye Kristu, we mizero yacu, amahoro n’ubuvandimwe. Dukwiye gusohoka tukaba abogezabutumwa babiba amizero aho turi hose.”
Karidinali Kambanda yakomoje kandi ku ikendera ry’ubumuntu rikomeje kuganza muri sosiyete ya none. Yagize ati: “Kera abantu baragenderanaga, bakabana nk’abavandimwe. Ubu, nubwo dufite uburyo bwose bw’itumanaho, ubuvandimwe bwaracitse. Twagize iterambere mu bikoresho, ariko dusa nk’abataye ubumuntu.”
Yashimangiye ko kuyoborwa n’Ivanjili ari bwo buryo bwo kongera gusubiza agaciro ubuzima n’umubano hagati y’abantu.
Yasoje asaba abakristu bose, by’umwihariko abalayiki, kwiyumvamo ko bose bahamagarirwa kuba intumwa, no guhamya ukwemera mu bikorwa bigaragara.
Yagize ati: “Batisimu ni isoko y’ubutumwa bwacu. Turi intumwa z’Amizero, aho turi hose.”
Igitambo cya Misa cyakurikiwe n'ibirori byo kwishimira ubutumwa abalayiki bakora muri ArkidiyoseziyaKigali. Abakristu bitabiriye basabwe gusubiza amaso inyuma bashimira Imana ku butumwa bw’iyogezabutumwa bwakozwe mu myaka ishize, banasabwa kwiyemeza gukomeza kububamo, barangwa n’urukundo, ukwemera no kwitanga.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.