Kiliziya Gatolika irasaba umuryango gutega amatwi abakobwa bakiri bato mbere y’uko bahura n’ibibazo by’inda zitateganyijwe
Byagarutsweho kuwa 20 Ugushyingo 2025, mu nama yahuje abagize Komisiyo y’Umuryango, mu rwego rwo gutegura ishyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi ry’imyaka itanu, ahaganiriwe ku ngorane zikomeye ku bibazo by’abana b’abakobwa batwara inda zitateganyijwe.
Abagarutse kuri iki kibazo bavuze ko ahanini biterwa no kuba badahabwa umwanya wo gutegwa amatwi, kandi ko badahabwa ubufasha bukwiye mbere y’uko ibibazo bivuka.
Tirifina Nikuze, umufasha w’ingo muri Diyosezi ya Gikongoro, yavuze ko mu muryango nyarwanda, buri wese yihugiye ku bikorwa bye aho gufasha aba bana b’abakobwa ndetse ko akenshi abakobwa bakunze guhura n’ibibazo, ariko ababyeyi cyangwa abo mu muryango ntibabahe umwanya wo kubumva.
Yagize ati “Muri rusange abana b’abakobwa tubona ko bakunze guhura n’ibibazo bitandukanye ariko mu by’ukuri ikibazo ni uko nta mwanya uhari wo kubumva ngo twumve ibibazo bahura nabyo tubahumurize tubafashe no kubaherekeza.”
Tirifina yavuze kandi ko n’ubwo batabonera umwanya abana b’abakobwa, bidakwiye kuko baba bahemukiye ababyeyi b’ejo hazaza.
Sœur Agnes yongeyeho ko bagiye gushyiraho gahunda zo kwegera abakobwa bakiri bato, kugira ngo babamenyeshe ibyiza by’ubuzima bwabo, uko imyororokere yabo ikora, n’uburyo bakwiye kubyitwaramo.Ati “Ntabwo bikwiye ko ikibazo kigaragara ari uko umwana w’umukobwa yabyaye kuko kugira ngo aterwe inda, ni uko haba habayeho impamvu zitandukanye nko kuba tuba tutarafashe umwanya ngo tubaherekeze hakiri kare.”
Musenyeri Édouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu akaba na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Yibukije amagambo ya Papa Francisco, avuga ko Kiliziya igomba kwita ku muryango kuva bakiri bato.
yavuze ko iki kibazo Papa Francisco yakivugaga ku bundi buryo agira ngo ahamagarire Kiliziya yose kwita ku kibazo cy’ikenurabushyo ry’umuryango aho yavugaga ati‘’iyo mureba inshingano z’abashakanye biyemeza kubana kugeza gupfa, mukareba inshingano zo gufashanya kwitagatifuza, mukareba izo kurera abana gikristu, izo guteza imbere urugo murabona umwanya tubaha uhereye no kubategura bihagije? ‘’
Musenyeri Sinayobye yakomeje asaba ko umuryango ukwiye guhabwa umwanya uhagije ku buryo umwana ukiri muto abasha kuvuga ibibazo afite, gutegurwa neza mu buzima, agahabwa umuyoboro wo kuganira ku ngorane, ku migambi ye, no gushakira ibisubizo byubaka urugo rukomeye.
Kiliziya Gatolika ivuga ko ikibazo cy’abana b’abakobwa batwara inda zitateganyijwe gishingiye ahanini ku muryango utabona umwanya uhagije wo kumva ibibazo by’abana, ndetse no kubaherekeza mbere y’uko bahura n’ibishuko.
Kiliziya ishimangira kandi ko gucira abana urubanza ntacyo bikemura, ahubwo ko kubegera, kubatega amatwi no kubigisha ubuzima bw’imyororokere bituma umukobwa amenya uko yitwara mu bihe bitandukanye. Ari nayo mpamvu Komisiyo y’Umuryango yashyize mu igenamigambi ry’imyaka itanu gahunda yo kwegera urubyiruko hakiri kare no kurufasha kubaka icyizere n’indangagaciro zibafasha kwirinda ibyashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe kiracyakomeje kuba imbogamizi mu muryango Nyarwanga, aho imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko nko mu mwaka ushize wa 2024, abangavu basaga ibihumbi 22 babyaye, ibigaragaza ko hagikenewe gushyirwa imbaraga mu gufata ingamba zikumira izi nda ziterwa abangavu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.