Kiliziya Gatolika mu Burayi itangiranye Igisibo amasengesho yihariye asabira amahoro n’abazahajwe n’intambara
Kiliziya Gatolika ku mugabane w’u Burayi yinjiye mu gihe cy’Igisibo ishimangira ubutumwa bwo gusabira amahoro n’abahuye n’ingaruka z’intambara, binyuze muri gahunda ihuriweho n’Inama z’Abepiskopi bo kuri uyu mugabane.
Urwego ruhuza izo Nama z’Abepiskopi, Council of European Bishops' Conferences (CCEE), rwatangaje ko muri iki gihe cy’Igisibo rwongeye gutegura gahunda yiswe Urunyurane rw’Ukaristiya (Eucharistic Chain), igamije guhuza Kiliziya zo mu bihugu bitandukanye mu masengesho asabira amahoro.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, kuri uyu wa 17 Gashyantare 2026, CCEE yavuze ko Kiliziya yo mu Burayi ishaka guhurira ku meza y’Ukaristiya, igasaba Imana ngo igarure amahoro, by’umwihariko ku baturage bibasiwe n’intambara n’urugomo.
Iyi gahunda imaze kuba umuco ngarukamwaka, aho kuva ku wa Gatatu w’Ivu kugeza Igisibo kirangiye, buri gihugu kigize CCEE gitegura nibura Misa imwe isabira abahuye n’ingaruka z’intambara.
By’umwihariko, amasengesho y’uyu mwaka azibanda ku bice byugarijwe n’imvururu, birimo Ukraineno mu tundi turere twugarijwe n’amakimbirane.
Ni mu gihe kandi mu gutangiza ku mugaragaro igihe cy’Igisibo, biteganyijwe ko Papa Leo XIV azayobora Misa yo kuri uyu wa Gatatu w’Ivu izabera muri Bazilika ya Mutagatifu Sabina i Roma.
Mu rwego rwo gukomeza gutegura abayobozi ba Kiliziya, Papa azifatanya n’abagize Roman Curia mu myitozo ya roho y’Igisibo izaba kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 27 Gashyantare 2026.
Iyo myitozo izabera mu Ngoro y’Intumwa ya Vatikani, aho abayobozi ba Kiliziya bazasenga, batekereza ku nshingano zabo zo gufasha abakirisitu gukomeza urugendo rw’ukwemera no guharanira amahoro mu isi ihanganye n’ibibazo by’intambara n’amakimbirane.
Ibi bikorwa byose bigaragaza ko Kiliziya mu Burayi yinjiye mu gihe cy’Igisibo ishimangira isengesho, ukwicuza no kongera guhamagarira abantu bose kuba abahamya b’amahoro n’ubuvandimwe mu muryango mugari w’ikiremwamuntu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.