Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kiliziya Gatolika mu Rwanda ishobora kongera amadiyosezi? Icyifuzo cya Kibuye n’Umutara kiravugwaho iki?

Hashize igihe abakristu Gatolika bo mu bice byahoze ari Kibuye n’Umutara bagaragaza icyifuzo cyo kubona hashyirwaho amadiyosezi mashya abegereye, ari yo Diyosezi ya Kibuye n’iy’ Umutara. Kuri bo, iki cyifuzo ntigishingiye gusa ku mihindagurikire y’imiyoborere ya Kiliziya, ahubwo ni intambwe babona nk’izatuma iyogezabutumwa ribegera kurushaho, abakristu bagakomerezwa mu kwemera kandi bakagira uruhare rufatika mu bikorwa by’iterambere n’ubwiyunge.

Kiliziya Gatolika mu Rwanda ishobora kongera amadiyosezi? Icyifuzo cya Kibuye n’Umutara kiravugwaho iki?
Kiliziya Gatolika mu Rwanda ishobora kongera amadiyosezi? Icyifuzo cya Kibuye n’Umutara kiravugwaho iki?

Mu Rwanda, Kiliziya Gatolika ifite amadiyosezi icyenda, arimo Arikidiyosezi ya Kigali ndetse na diyosezi za Butare, Cyangugu, Gikongoro, Kabgayi, Kibungo, Nyundo, Ruhengeri na Byumba. Nyamara bamwe mu bakristu bo mu bice bya Kibuye n’Umutara bagaragaza ko ishingwa rya diyosezi nshya ryabafasha kwegera ubuyobozi bwa Kiliziya, bikoroshya itangwa rya serivisi z’iyogezabutumwa no gukurikirana ubuzima bw’amaparuwasi.

Bavuga ko kuba Umwepiskopi n’izindi nzego z’ubuyobozi bwa diyosezi byabegera byatanga imbaraga nshya mu iyogezabutumwa, mu kwigisha ijambo ry’Imana no gufasha abakristu gukura mu kwemera. Nanone, bemeza ko diyosezi nshya ishobora gutanga umusanzu ugaragara mu bikorwa by’iterambere n’imishinga ifitiye abaturage akamaro, cyane cyane mu burezi, ubuvuzi n’ibikorwa by’urukundo. By’umwihariko, hari ababona ko inzego nshya za diyosezi zishobora no kuba igicumbi cy’ubwiyunge n’ubumwe, zigafasha mu gukomeza kubaka umuryango nyarwanda ushingiye ku bumwe n’ubudaheranwa.

Ubwo hatangizwaga Inteko Rusange ya 177 y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yabaye kuva ku wa 3 kugeza ku wa 6 Werurwe 2026, abanyamakuru babajije Padiri Vedaste Kayisabe, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ku bijyanye n’iki cyifuzo.

Padiri Kayisabe yasobanuye ko gushyiraho diyosezi ari inzira igira ibyiciro binyurwamo mbere yo gufata icyemezo cya nyuma.

Yagize ati “Abakristu twababwira ko ibijyanye no gushyiraho amadiyosezi bigira inzira binyuramo. Bitangira bisabwa, hanyuma bigakirwa, hagakurikiraho gusuzuma niba byashoboka, harebwa niba ibisabwa byose bihari, hanyuma bikabona gushyirwa mu bikorwa.”

Yongeyeho ko impamvu abakristu babivuga cyane ishobora kuba ishingiye ku bunini bw’amadiyosezi amwe n’amwe.

Ati“Ubu hari amadiyosezi manini cyane afite abakristu benshi. Urugero nka Diyosezi ya Nyundo ifite igice cya Gisenyi n’icya Kibuye, naho Diyosezi ya Byumba ikagira igice cya Byumba n’icy’Umutara. Abakristu babivuga bagendera kuri icyo.”

Padiri Kayisabe yagaragaje ko nubwo iki cyifuzo gihari, kitaragera ku rwego rwo kuvuga ko kiri hafi gushyirwa mu bikorwa.

Ati “Kubyifuza abantu barabyifuza, ndetse n’abepiskopi barabyifuza. Ariko ntabwo byari byagera ku rwego rwo kuvuga ko biri mu nzira zo gushyirwa mu bikorwa by’ako kanya. Ubu biracyari mu byifuzo.”

Yongeyeho ko igihe ibisabwa byose byaba byujujwe, abepiskopi bashobora kubisaba ku rwego rwa Kiliziya ku isi, hanyuma bagategereza igisubizo.Ati “Ibyangombwa byose nibiba byuzuye, abepiskopi bazabisaba hanyuma babihabwe cyangwa se bababwire kwihangana bakabanza kunoza ibitaranoze.”

Iki kibazo cyigeze no kugarukwaho na Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, ku wa 9 Kanama 2023, mu biganiro ubuyobozi bwa Kiliziya muri iyi diyosezi bwagiranye n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, aho baganiriye ku buryo bwo gufatanya mu kwita ku mibereho myiza y’abaturage.

Muri ibyo biganiro, Musenyeri Mwumvaneza yavuze ko mu rwego rwo koroshya iyogezabutumwa muri iyo ntara bakomeje gusaba ko hashyirwaho Diyosezi ya Kibuye.

Yasobanuye ko Diyosezi ya Nyundo yashinzwe ku wa 14 Gashyantare 1952 na Papa Piyo wa XII, ikaba yaravaga mu karere ka Nyabihu igera kuri Ruhwa ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi. Nyuma, ku wa 14 Ukwakira 1981, iyi diyosezi yabyaye Diyosezi ya Cyangugu, isigara igizwe n’uturere twa Nyabihu, Rubavu, Rutsiro na Karongi ndetse n’imirenge ibiri yo mu Karere ka Nyamasheke, mu gihe Diyosezi ya Cyangugu yo yahawe uturere twa Rusizi na Nyamasheke.

Myr Mwumvaneza yavuze ko ubusabe bwo gushyiraho Diyosezi ya Kibuye bwatangiye mu 1987, ubwo Musenyeri Wenceslas Kalibushi yayoboraga Diyosezi ya Nyundo. Nyuma yaje gukomeza gusabwa na Musenyeri Alexis Habiyambere, ndetse n’ubu bukomeje gutangwa n’ubuyobozi buriho bwa diyosezi.

Ati “Icyemezo cyo gushyiraho diyosezi gituruka ku buyobozi bwa Kiliziya Gatolika i Roma. Twebwe dukomeza kubereka ko dukeneye diyosezi, tugategereza igisubizo. Nitugira amahirwe bazayiduha, kuko tubona ko ikenewe cyane.”

Ku ruhande rwa Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, na we yigeze kugaruka kuri iki kibazo. Mu kiganiro yahaye ibitangazamakuru bya Kiliziya nyuma y’uruzinduko rw’abepiskopi i Roma ruzwi nka Visita Ad Limina Apostolorum rwabaye kuva ku wa 6 kugeza ku wa 11 Werurwe 2023, yavuze ko mu Rwanda hakenewe andi madiyosezi kugira ngo iyogezabutumwa ryegerezwe abakristu.

Karidinali Kambanda yanavuze ko u Rwanda rufite diyosezi icyenda gusa kandi rufite intara imwe ya Kiliziya, mu gihe ahandi usanga diyosezi nke ari zo zigize intara ya Kiliziya. Yagaragaje ko hashobora no kwiyongera intara za Kiliziya mu gihe amadiyosezi mashya yaba ashinzwe.

Ati“Uruhare rwacu ni ugusaba. Twarasabye hasigaye ko dusubizwa.”

Kugeza ubu rero, icyifuzo cyo gushyiraho Diyosezi ya Kibuye n’iy'Umutara kiracyari ku rwego rw’ubusabe n’ibyifuzo, mu gihe abakristu bakomeje kwizera ko igihe nikigera ibisabwa byose byuzuye, Kiliziya ku rwego rw’isi izabifataho icyemezo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose