Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yakiriye ihuriro ry’Inama mpuzamahanga y’uburezi ku rwego rw’Afurika na Madagascar

Kuri uyu wa 12 Gicurasi 2026, muri Centre Saint Vincent Pallotti i Gikondo, hatangirijwe ihuriro ry’Inama mpuzamahanga yiga ku gihango cy’uburezi Gatolika ku rwego rw’Afurika na Madagascar, igamije kurebera hamwe uko uburezi Gatolika ku mugabane wa Afurika na Madagascar buhagaze n’uko bwarushaho gutezwa imbere.

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yakiriye ihuriro ry’Inama mpuzamahanga y’uburezi ku rwego rw’Afurika na Madagascar
Kiliziya Gatolika mu Rwanda yakiriye ihuriro ry’Inama mpuzamahanga y’uburezi ku rwego rw’Afurika na Madagascar

Ni inama yitabiriwe n’inzego bwite za Leta zihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Mbarushimana Nelson, ndetse n’abayobozi batandukanye baturutse mu bihugu binyuranye byo ku mugabane wa Afurika babarizwa mu rwego rw’uburezi Gatolika.

Mu ijambo rye, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Perezida wa Komisiyo ishinzwe Uburezi Gatolika mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda akaba n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, wafunguye iyi nama ku mugaragaro, yavuze ko bishimiye kuba yarashoboye kuba kugira ngo bajye inama ku bijyanye n’uburezi mu minsi iri imbere.

Ati “Kuri ubu ngubu mu burezi harimo byinshi bibuhindurira icyerecyezo, cyane cyane ibi tuvuga by’ubwenge buhangano [AI]. Iyo abantu nk’aba ngaba bahuye barushaho kunoza umurongo w’uburezi, indangagaciro zigomba kuranga uburezi bushingiye ku ndangagaciro z’Ivanjiri n’indangagaciro Gatolika.”

Yavuze kandi ko ari na byo abayobozi ba Kiliziya Gatolika bajya gushyiraho igihango cy’uburezi Nyafurika bari bagamije, kugira ngo haba abarezi ndetse n’abarerwa barusheho kumenya indangagaciro zigomba kubayobora muri iyi si igenda ihindagurika buri munsi.

Musenyeri Jean Bosco yanavuze ko muri iyi nama biteze kunoza mu buryo bwuzuye uburezi Gatolika.

Ati “Twaje duturuka mu bihugu byinshi bitandukanye kugira ngo duhuze ubunararibonye ku byo buri wese azi, harimo inzobere nyinshi, hanyuma muri ibyo byose tukazakuramo ibyo kwigiranaho.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Mbarushimana Nelson, yavuze ko bishimiye cyane iki gikorwa kuko uburezi ari wo musingi w’iterambere rirambye.

Ati “Iyo wifuza ko hari impinduka ziba nziza zigana ku majyambere arambye ubinyuza mu burezi. Kuba rero ku mugabane wacu wa Afurika bateraniye hano mu Rwanda baganira ku burezi, noneho banaganira uburyo umwarimu yigisha abanyeshuri kuva mu mashuri y’incuke kugeza muri Kaminuza, uburyo yaba umusemburo uhindura.”

Yakomeje avuga ko nka Minisiteri y’Uburezi n’Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi bw’Ibanze (REB) bazi agaciro k’umwarimu iyo yafashwe neza kandi agahabwa ibyo akeneye kugira ngo abashe kwigisha.

Ati “Mwarimu tuzi ko arema, icyo gihe bimuha imbaraga zo kwigisha no gutanga ubumenyi. Ni byiza rero ko amashuri ya Kiliziya Gatolika ku rwego rwa Afurika n’abayobozi bayo bateraniye hano mu Rwanda kugira ngo bisuzume barebe ngo ese ireme ry’uburezi rimeze rite? Ndetse n’abantu bagerageze gusangira ibyiza bakora byatumye batera imbere mu burezi.”

Ibihugu bitandukanye byo muri Afurika na Madagascar birimo Equatorial Guinea, Belgium, Kenya, Zimbabwe, RDC, Burundi, Nigeria, Gambia, Cameroon, Tchad, Benin, Burkina Faso, Centrafrique, Côte d’Ivoire, Mali, Mauritius, Togo n’u Rwanda rwakiriye iyi nama, iri kubera mu Rwanda kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 kugeza ku wa 15 Gicurasi 2026, bihagarariwe n’abayobozi batandukanye babarizwa mu mashuri Gatolika.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose