Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangije ihuriro ry’abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga

Kuri uyu wa 01 Gicurasi 2026, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangije ihuriro ry’urubyiruko rugizwe n’abahanzi, abanyamakuru, abanyabugeni, abakinnyi ba filime n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakurikirwa n’abantu benshi.

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangije ihuriro ry’abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga
Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangije ihuriro ry’abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga

Ni igikorwa cyabereye muri Sainte Famille Hotel mu Mujyi wa Kigali, kigamije gufasha aba bakoresha imbuga nkoranyambaga kurushaho kumenya uko bazikoresha mu buryo bwubaka ukwemera.

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, wakiriye uru rubyiruko, mu butumwa bwe yavuze ko yishimiye kuba yahuye na bo ku munsi wa Mutagatifu Yozefu, ashimangira ko ari igikorwa cy’amateka.

Ati “Navuga ko ari bwo bwa mbere duhuye nka Kiliziya mu Rwanda. Kiliziya ku isi, kuva mu Nama ya Vatikani ya Kabiri, yashyize imbaraga mu itumanaho kuko buri mwaka bizihiza umunsi mpuzamahanga w’itumanaho Kiliziya yashyizeho; muri uyu mwaka bizaba ari ku nshuro ya 60. Habuze gato ngo duhuze kuko wizihizwa tariki ya 17 Gicurasi.”

Yakomeje avuga ko Nyirubutungane Papa Leo XIV yabahaye ubutumwa abasaba ko itangazamakuru ryagerageza guteza imbere agaciro ka muntu.

Agira ati “Amajwi n’amasura y’abantu agaragare, be gukingirizwa n’ibindi.”

Yavuze ko guhura ku munsi mukuru wa Mutagatifu Yozefu, urugero rw’abakozi akaba n’uw’Imana yahaye guhagararira kigabo urugo rutagatifu, ari igikorwa gifite agaciro, cyane ko n’aho bahuriye hitiriwe uwo mutagatifu.

Ati “Yozefu yari umurinzi akaba yari umuntu wagiraga amagambo macye, akaba yarahawe ubutumwa bwo kuba umukuru w’urugo rutagatifu. Mu ivanjiri nta jambo rya Yozefu Mutagatifu tubona cyangwa twumva, we yavugaga n’ibikorwa, ibikorwa bye byarivugiraga kandi n’ubungubu biracyavuga kugeza kuri uyu munsi.”

Yongeyeho ko yari umugabo w’ibikorwa, wasobanukiwe ko umurimo we ari uwo gukorera Jambo wigize umuntu, akaba n’umucunguzi w’abemera n’abataremera.

Ati “Uyu munsi twisanga mu isi yuzuye urusaku rwinshi, urusaku rwiza n’urusaku rusenya. Isi y’ikoranabuhanga irimo iragenda ku muvuduko uhambaye, isi wakeka ko nta kuri n’inzira bibaho, kugeza aho umuntu usanga yihitiramo kuba yakwihindura igitsina; uwari umugabo akigira umugore, uwari umugore akigira umugabo, nk’aho Imana yamuremye yibeshye cyangwa ari we ugenga icyo ari cyo.”

Yagarutse ku kibazo cy’abakwirakwiza ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga, atanga urugero rw’umurezi wo mu Bufaransa wigeze kumuganiriza kuri icyo kibazo.

Ati “Dufite ikibazo mu burezi bwacu; kwigisha abana ukuri icyo ari cyo. Umuntu ashobora gufata ikinyoma akacyamamaza ku mbuga, akakimenyekanisha, abenshi bakacyakira badatohoje bakagifata uko kiri. Ugasanga abenshi ari cyo bemera, ari cyo batoye, bakakigira ukuri; ugasanga ukuri kuraba icyo abantu benshi bashaka, bemeye kandi harabayeho no kubemeza. Ku buryo rero muri iki gihe cyacu, kumenya ukuri no kuyoborwa n’ukuri, iyo abantu bateye Imana umugongo, bidakunda.”

Yongeyeho ko, nk’uko Mutagatifu Yozefu yakoresheje amaboko ye ategurira Umukiza aho kuba, na bo bakwiye kuvoma imbaraga mu kuri kudahindagurika, bigatuma ibyo bakora bigaragarira mu mucyo.

Yagize ati “Namwe muhamagariwe gukoresha imashini, ikoranabuhanga ryanyu na telefone, ubuhanga bwanyu n’ubumenyi bwanyu n’uburyo bwose bw’ikoranabuhanga, kubukoresha kugira ngo mutegurire ivanjiri aho yisanzurira mu mbuga nkoranyambaga.”

Yakomeje ati “Birashimishije kumva abagatolika bakoresha imbuga nkoranyambaga iyo nyota muyigaragaza, ibi mbibonamo Roho Mutagatifu ubamurikira.”

Mu gusoza, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yasabye uru rubyiruko gukomeza gufatanya, agaragaza ko isi y’ikoranabuhanga idakunda amagambo maremare cyangwa akomeye, ahubwo itegereje abahamya nyabo n’ivugabutumwa rigezweho.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose