Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yizihije isabukuru y'imyaka 44 y'amabonekerwa ya Kibeho

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Ugushyingo 2025, Abakristu baturutse mu Rwanda no mu mahanga bateraniye i Kibeho, mu rwego rwo guhimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo n'isabukuru y'imyaka 44 ishize Bikira Mariya abonekeye mu Rwanda i Kibeho.

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yizihije isabukuru y'imyaka 44 y'amabonekerwa ya Kibeho
Kiliziya Gatolika mu Rwanda yizihije isabukuru y'imyaka 44 y'amabonekerwa ya Kibeho

Ni ibirori byitabiriwe n'Abepiskopi Gatolika bose bo mu Rwanda nk'uko biri muri gahunda ngarukamwaka z'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, bakaba bari barangajwe imbere na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ari na we wayoboye Igitambo cya Misa.

Mu nyigisho yabanjirije Igitambo cya Misa, Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba,yasabye abakristu gusenga basabira Kiliziya kuko iri mu bihe bitayoroheye.

Musenyeri Papias yasabye Abakristu gukoresha neza ingabire ya Kibeho Imana yabahaye, ntibasenge by'Akamenyero cyangwa babitewe n'ubwoba bw'ibihe, ahubwo bagasengana amizero basabira isi na Kiliziya kugira ngo idatsindwa na Sekibi.

Yasubiye mu magambo ya Bikira Mariya i Kibeho, aho yagize ati "Musenge nta buryarya, musenge ubutitsa musabira Kiliziya kuko amakuba akomeye ayitegereje mu bihe biri imbere."

Musenyeri Célestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, ari we watanze inyigisho mu Gitambo cya Misa,yavuze ko kuba Bikira Mariya yaraje i Kibeho ari amahirwe akomeye ku Rwanda bityo aya mahirwe akaba adakwiye gupfa ubusa.

Yagize ati "aya ni amahirwe dufite kuba twarasuwe n'abijuru ariko ni n'inshingano zacu kudapfusha ubusa urwo ruzinduko. Uyu munsi twakire umubyeyi Bikira Mariya wadusuye kandi ukomeza kudusura, isura rye ntirisaza. Twakire ubutumwa yatuzaniye yavuguruye uyu munsi kandi azahora abudusubiriramo tubukwize hose maze twere imbuto nyinshi kandi nziza ubutumwa bwatangiwe I Kibeho kwa Nyina wa Jambo burumbuke abakristu babe benshi basenga neza nta buryarya."

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yibukije ko iyi sabukuru ihimbajwe mu gihe u Rwanda rwitegura gusoza yubile y'imyaka 125 rwakiriye Ivanjili. Avuga ko ari umwanya mwiza wo gushimira Imana ibyiza yagiriye Kiliziya mu Rwanda harimo n'aya mabonekerwa ya Kibeho.

Kuri iyi Sabukuru y'imyaka 44 y'Amabonekerwa ya Kibeho, Kiliziya yo mu Rwanda yanashimiye Imana kubw'imyaka 5 ishize ibonye Karidinali wa mbere w'umunyarwanda.

Myr Musengamana Papias, Umwepiskopi wa Byumba
Myr Musengamana Papias, Umwepiskopi wa Byumba
Myr Celestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro
Myr Celestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro
Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda
Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose