Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kiliziya Gatolika muri Afurika ikomeje kwakirana urugwiro Papa Lewo wa XIV mu rugendo rwe rw’amateka mu bihugu bine

Kiliziya Gatolika muri Afurika ikomeje kwakirana urugwiro rwinshi Papa Leo XIV uri mu rugendo rw’amateka rw’iminsi 10 arimo kugirira mu bihugu bine bya Afurika birimo Algeria, Cameroon, Angola na Equatorial Guinea.

Kiliziya Gatolika muri Afurika ikomeje kwakirana urugwiro Papa Lewo wa XIV mu rugendo rwe rw’amateka mu bihugu bine
Kiliziya Gatolika muri Afurika ikomeje kwakirana urugwiro Papa Lewo wa XIV mu rugendo rwe rw’amateka mu bihugu bine

Uru rugendo rwatangiye kuwa 13 Mata 2026, Papa Lewo wa XIV arutangirira mu gihugu cya Algeria, rwakiriwe nk’igihe gikomeye kuri Kiliziya yo ku mugabane wa Afurika, aho abayoboke n’abayobozi bayo bagaragaje ibyishimo n’icyizere batewe n’uruzinduko rwa Papa.

Mu butumwa bwo kumwakira, Perezida w' Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afrika na Madagaskari (SECAM) , Fridolin Karidinali Ambongo, yavuze ko uru ruzinduko ari ikimenyetso gikomeye cy’urukundo Papa afitiye Afurika n’abaturage bayo.

Yagize ati “Turakwakiriye mu byishimo byinshi, Nyirubutungane. Uru ruzinduko ni amateka ku Kiliziya muri Afurika, rugaragaza ko mufitiye uyu mugabane urukundo n’icyizere gikomeye.”

Yakomeje agaragaza ko n’ubwo Afurika ihura n’ibibazo birimo imiyoborere mibi, ubukene, amakimbirane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, igifite icyizere gikomeye gishingiye ku kwemera n’ubumwe bw’abaturage bayo.

Ati“Afurika ikomeje kuba umugabane w’icyizere, aho ukwemera gutuma habaho ibikorwa by’urukundo, ubutabera n’ubwiyunge.”

Fridolin Karidinali Ambongo Perezida wa SECAM yanagaragaje ko kuba Papa Leo XIV yatangiye urugendo rwe rw’ubupapa asura Afurika, bishimangira ko uyu mugabane ufite umwanya w’ingenzi mu murimo wa Kiliziya ku isi.

Yagize ati“Uru ruzinduko rugaragaza ko Kiliziya muri Afurika iri ku mutima wanyu, kandi ko ifite uruhare rukomeye mu butumwa bwa Kristu ku isi hose.”

Kiliziya Gatolika muri Afurika itegereje kandi ubutumwa bwa Papa buzayifasha gukomeza gushimangira ubutabera, amahoro n’iterambere, by’umwihariko bufasha abakene n’abatagira kivurira.

Muri uru rugendo, biteganyijwe ko Papa azatanga ubutumwa butandukanye bugamije gukomeza ukwemera, gushishikariza ubumwe no guteza imbere ibiganiro byubaka hagati y’amadini n’ibihugu.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Fridolin Karidinali Ambongo yashimangiye ko Kiliziya muri Afurika ishyigikiye byimazeyo Papa, amusabira gukomeza umurimo we wo gukomeza ukwemera, ubumwe n’amahoro ku isi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose