Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kiliziya Gatolika muri Afurika y’Epfo iri mu kababaro ko kubura Mgr Gabriel Risi witabye Imana azize uburwayi

Urupfu rwa Musenyeri Edward Gabriel Risi, umwe mu batangije impinduramatwara mu liturujiya y’Inama y’Abepisikopi Gatolika bo muri Afurika y’Epfo (SACBC), rukomeje kubabaza abakirisitu Gatolika n’abandi bamukunduga. Musenyeri Risi witabye Imana ku myaka 76 azwi cyane kubera uruhare rwe rutazibagirana mu kuvugurura imyandikire n’imigenzo ya liturujiya, byatumye SACBC iba imwe mu Nama z’Abepisikopi zigezweho kurusha izindi mu bijyanye n’amasakaramentu n’amasengesho ya Kiliziya.

Kiliziya Gatolika muri Afurika y’Epfo iri mu  kababaro ko kubura Mgr Gabriel Risi witabye Imana azize uburwayi
Kiliziya Gatolika muri Afurika y’Epfo iri mu kababaro ko kubura Mgr Gabriel Risi witabye Imana azize uburwayi

Musenyeri Risi yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza, mu Bitaro bya Milpark biherereye i Johannesburg, nk’uko byatangajwe na Mgr Neville Brand, igisonga cy’umwepiskopi wa Diyosezi ya Keimoes-Upington aho Musenyeri Risi yari amaze imyaka 25 ayobora kuva yimitswe ku wa 14 Ukwakira 2000.

Mgr Brand yagize ati: “Turihanganisha umuryango wa Risi n’umuryango w’Ababikira ba Mariya Immaculata (OMI). Tubifuriza amahoro n’ihumure ritangwa n’umukiza Kristu. Turihanganisha kandi abakirisitu bose ba Diyosezi, yabakundaga.” Yongeraho ko gahunda yo gushyingura izatangazwa mu minsi iri imbere. “Uwiteka amwakire mu bwami bwe; umucyo we udacogora umurikire roho ye iruhuke mu mahoro,”

Mu butumwa bwe bwatanzwe mu nama ya SACBC yabereye i Pretoria muri Mutarama, Musenyeri Sithembele Anton Sipuka, wari Perezida wa SACBC icyo gihe, yashimye Musenyeri Risi ku bw’imyaka 25 yitanze mu buryo budasanzwe mu nama y’Abepisikopi.

Yagize ati: “Ku buyobozi bwe, twishimira ko turi mu Nama z’Abepisikopi ziteye imbere cyane mu bya liturujiya.”

Uretse liturujiya, Musenyeri Risi yanagize uruhare runini mu gutegura Gahunda y’Ubutumwa ya SACBC yatangijwe mu 2020, igamije gushimangira uruhare rw’abalayiki n’ubutumwa bw’iyogezabutumwa. Musenyeri Sipuka yibukije ko iyi gahunda idakwiye kwibagirana, ahubwo ikwiye kongera kwitabwaho by’umwihariko n’abepiskopi bashya.

Musenyeri Risi yari amaze amezi menshi arwaye, aho kuva muri Gicurasi 2025 yajyaga ajyanwa mu bitaro kenshi. Ku wa 2 Ukuboza, yongeye kwitabwaho bya hafi nyuma yo kugezwa mu Bitaro bya Milpark arwaye umutima bikomeye, aho yakomeje kuguma mu cyumba yitabwaho kugeza yitabye Imana.

Musenyeri Sipuka yavuze ko n’ubwo Abagatolika benshi bishimira umurage wa Musenyeri Risi mu bijyanye no kwigisha liturujiya, hari abatarashoboye gushyira mu bikorwa ibyo yabagejejeho, asaba ko umurage we wakomeza kubahwa no gushyirwa mu bikorwa.

Edward Gabriel Risi yabonye izuba ku wa 6 Mutarama 1949. Yinjiye mu muryango w’Abihayimana ba Mariya Immaculata (OMI) mu 1967. Yagizwe Padiri ku wa 12 Nyakanga 1974, atangira ubusaserodoti bwamuranze mu bwitange, gukunda ubutumwa n’urukundo ruhambaye kuri liturujiya ya Kiliziya.

Mu Kwezi kwa Nyakanga 2000, Papa Yohani Pawulo II yamugize Umushumba wa Diyosezi ya Keimoes-Upington. Yimitswe ku wa 14 Ukwakira 2000, aho yamaze imyaka 25 yitangira ubutumwa, aba umwe mu bafasha bakomeye Inama y’Abepisikopi ya Afurika y’Epfo yagize.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose