Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kiliziya Gatolika muri RDC iri gutegura gutangaza aho ihagaze ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

Abepisikopi bagize Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO) basoje inama y’iminsi itatu yabaye kuva ku wa 18 kugeza ku wa 20 Kamena 2026, yari igamije gusuzuma no kuganiraho impaka zimaze igihe zivugwa ku bijyanye no guhindura cyangwa kuvugurura Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.

Kiliziya Gatolika muri RDC iri gutegura gutangaza aho ihagaze ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga
Kiliziya Gatolika muri RDC iri gutegura gutangaza aho ihagaze ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

Iyi nama yitabiriwe n’Abepisikopi Gatolika bo mu madiyosezi atandukanye yo muri RDC hamwe n’impuguke zituruka mu nzego zitandukanye za politiki n’amategeko. Yari igamije gufasha Kiliziya Gatolika muri icyo gihugu kugera ku mwanzuro usobanutse ku kibazo gikomeje guteza impaka zikomeye mu banyapolitiki no mu baturage.

Umunyamabanga Mukuru wa CENCO, Musenyeri Donatien Nshole, yavuze ko iyi nama yateguwe hagamijwe ibiganiro ku hazaza h’Itegeko Nshinga bikomeje gukaza umwuka wa politiki mu gihugu.

Muri iyo nama hatumiwemo impuguke ku itegeko nshinga, abarimu ba za kaminuza n’abasesenguzi ba politiki, barimo abafatwa nk’abegereye ubutegetsi buriho ndetse n’abegereye abatavuga rumwe na bwo. Ibyo byakozwe mu rwego rwo guha abepiskopi amakuru n’isesengura bishingiye ku bitekerezo bitandukanye ku ngaruka zishobora guterwa no guhindura cyangwa kuvugurura Itegeko Nshinga.

CENCO yatangaje ko intego nyamukuru y’iyi nama ari ukumva no kugereranya ibitekerezo binyuranye kugira ngo hirindwe gufata umwanzuro ushingiye ku ruhande rumwe gusa. Abateguye iyi nama bavuga ko kumva impande zose bizafasha abepisikopi gusobanukirwa neza amahirwe n’imbogamizi bishobora guterwa n’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, ndetse n’ingaruka byagira ku miyoborere n’iterambere rya RDC.

Uretse ibiganiro n’inyigisho zatanzwe n’impuguke, abepisikopi banasuzumye uko igihugu gihagaze muri iki gihe mu rwego rwa politiki, umutekano n’imibereho y’abaturage, ndetse n’amasomo bakuye mu bitekerezo bitandukanye byatanzwe muri iyo nama.

Muri urwo rwego, CENCO ivuga ko ibyavuye muri iri sesengura bishobora kuvamo itangazo cyangwa umwanzuro wa Kiliziya Gatolika muri RDC ku kibazo cy’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga. Uwo mwanzuro utegerejwe na benshi, mu gihe iki kibazo gikomeje kuba kimwe mu bikomeye kandi bikurikiranwe cyane mu buzima bwa politiki bw’icyo gihugu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose