Kiliziya Gatolika yatangiye imyiteguro y'Inama Mpuzamahanga ku muryango izabera i Vatikani mu Ukwakira 2026
Urwego rwa Vatican rushinzwe Abalayiki, ku bufatanye n'Ubuyobozi Bukuru bwa Sinodi, rwashyize ahagaragara inyandiko itegura Inama Mpuzamahanga yiga ku muryango izabera i Vatican kuva ku wa 7 kugeza ku wa 14 Ukwakira 2026.
Iyi nama yahamagawe na Papa Leo XIV mu rwego rwo kwizihiza imyaka icumi ishize hasohotse Inyandiko ya Gishumba (Amoris Laetitia), yasohowe na Papa Fransisiko ku wa 19 Werurwe 2016 nyuma ya Sinodi ebyiri z'Abepiskopi zagarutse ku buzima bw'umuryango.
Iyo nyandiko yoherejwe ku bayobozi b'Amakoraniro Gatolika y'Iburasirazuba no ku ba Perezida b'Inama z'Abepiskopi hirya no hino ku isi, ikaba igamije kubafasha gutegura no gutanga umusanzu mu biganiro bizabera i Vatican.
Mu butumwa bwe bwo ku wa 19 Werurwe 2026, Papa Leo XIV yavuze ko iyi nama igamije gukomeza urugendo rwa Sinodi rushingiye ku kumva buri wese, kuganira no gushishoreza hamwe, hagamijwe gushaka uburyo bwiza bwo kwamamaza Inkuru Nziza mu muryango w'iki gihe, hifashishijwe inyigisho zikubiye muri Amoris Laetitia ndetse n'ibimaze kugerwaho mu Madiyosezi yo hirya no hino ku isi.
Mu gusoza Inama Rusange idasanzwe y'Abakaridinali yabaye ku wa 27 Kamena 2026, Papa Leo XIV yongeye gushimangira uruhare rw'umuryango agira ati"Iyo umuryango uherekejwe kandi ugashyigikirwa, uba ishuri ry'imibanire myiza, ubumwe n'icyizere; ariko iyo uhura n'ibibazo cyangwa ugatereranwa, ingaruka zabyo zigera ku muryango mugari wose."
Yanatangaje ko muri iyo nama hazitabira n'imiryango itandukanye izatanga ubuhamya bw'ubuzima bwayo, kugira ngo ifashe Kiliziya kurushaho gusobanukirwa uko yakomeza guherekeza imiryango mu bihe bitandukanye.
Muri iyi nama, Abepiskopi bazaturuka impande zose z'isi bazaganira ku ngingo zitandukanye zirebana n’ikenurabushyo ry'umuryango. Nyuma bazasubira mu Madiyosezi yabo bakomeze ibikorwa byo guherekeza imiryango, kurengera ubuzima no guteza imbere umuhamagaro w'ugushyingirwa.
Iyi nyandiko ishimangira ko umuryango utagomba gufatwa nk'uwakira gusa ibikorwa bya Kiliziya, ahubwo ko ari umwe mu bagize uruhare rukomeye mu butumwa bwayo, aho Inkuru Nziza ibonerwa mu buzima bwa buri munsi, mu rukundo rw'abashakanye, mu byemezo bafata, mu bibazo bahura na byo no mu byiringiro bafite.
Nubwo iyi nama atari Sinodi y'Abepiskopi, izakorwa mu buryo bwa Sinodi, ishingiye ku kumva buri wese, gusenga no gushishoreza hamwe.
Abazitabira iyi nama bazibanda ku ngingo eshanu z'ingenzi:
• Kurebera hamwe uko umuryango uhagaze muri iki gihe, ibyiza byawo n'imbogamizi uhura na zo.
• Gufasha urubyiruko kuvumbura no kwakira umuhamagaro wo gushyingirwa.
• Guherekeza abashakanye cyane cyane mu myaka ya mbere y'urugo no mu bindi byiciro by'ubuzima bwabo.
• Gushyigikira no guherekeza imiryango ihura n'ibibazo n'ingorane z'ubuzima.
• Guteza imbere umuryango wa Gikristu nk'umwe mu bafatanyabikorwa b'ingenzi mu butumwa bwa Kiliziya.
Iyi nama iteganyijwe kuba mu Ukwakira 2026 izaba umwanya wo gukomeza gushyira mu bikorwa inyigisho za Amoris Laetitia no gushimangira uruhare rw'umuryango mu buzima n'ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.