Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kiliziya ibabajwe n'uko ijwi ryayo risaba amahoro mu Karere rikomeje gupfukiranwa

Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025, Umunsi wa kabiri w’Inteko Rusange y’Ihuriro ry’Abepiskopi bo mu Rwanda, u Burundi na RDC, Myr Bonaventure NAHIMANA, Arikiyepiskopi wa Gitega yagaragaje ko ijwi rya Kiliziya risaba Amahoro mu Karere rikomeje gupfukiranwa bigatuma Akarere k'Ibiyaga bigari gakomeza kuba indiri y'intambara.

Kiliziya ibabajwe n'uko ijwi ryayo risaba amahoro mu Karere rikomeje gupfukiranwa
Kiliziya ibabajwe n'uko ijwi ryayo risaba amahoro mu Karere rikomeje gupfukiranwa

Mgr Nahimana yagarutse ku bibazo birimo intambara, ihohoterwa n’umutekano muke ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Congo, ku mipaka y’u Rwanda n’u Burundi. Yavuze ko imyaka irenga 30 ishize akarere ka ACEAC gahura n’urusobe rw’amateka akomeye: Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, intambara mu burasirazuba bwa Congo, amakimbirane mu Burundi yasize ibikomere mu baturage, n’imitwe yitwaje intwaro igikora ibikorwa by’urugomo.

Yavuze ko ibi byose byagize akarere isibaniro ry’amarira, ubuhunzi, inzika n’ubugome bwakomeje kubangamira amahoro n’ituze ry’abaturage.

Yagaragaje ko n'ubwo Kiliziya yakomeje gusaba amahoro, guhagarika intambara no gukomeza ibiganiro hagati y’impande zihanganye, hakiri ikibazo gikomeye cy’uko ijwi rya Kiliziya ridahabwa agaciro.

Myr Nahimana yavuze ko n'ubwo hari byinshi byakozwe kandi bifite agaciro, hari byinshi bisigaye gukorwa kugira ngo amahoro aboneke koko. Avuga ko hakenewe inzira nshya, inoze kandi zifatika, zishobora gufasha abantu bahuriye muri ACEAC gufasha abaturage babo kubaho mu mahoro.

Yibukije ko amahoro nyakuri aturuka mu mutima wumva Imana no mu mitima yemera gutega amatwi mugenzi wawe. Yagize ati “Amahoro si umusaruro w’inama n’inyandiko gusa, ni imbuto y’umutima uharanira kumvira Imana no kwiyunga na mugenzi wawe.”

Yifashishije urugero rwa mutagatifu Fransisko wa Asizi wasabye Imana kumugira igikoresho cy’amahoro, yasabye ko abayobozi n’abakirisitu muri rusange basaba Imana kugira ngo nabo babe ibikoresho by’amahoro mu bihe bikomeye akarere karimo.

Yavuze ko intambara nyinshi mu ngo, mu miryango no mu bihugu bikomoka ku kutumva Imana no kutumva abandi. Yasabye ko mu gihe cya Adventi, abantu batega amatwi ijwi ry’Imana ribakangurira kubaka amahoro, kwiyunga no gufungurira Umwami w’Amahoro imitima.

Mu gusoza, Mgr Nahimana, yasabye Abepiskopi n’abakirisitu bose gusabira abagizweho ingaruka n’intambara n'ababuze ababo. Yabasabye kandi gusabira abafite uruhare mu gutera izi ntambara kugira ngo imitima yabo ihinduke. Yakomeje ashishikariza Abepiskopi kwirinda kurebera no kogeza ibibi ahubwo bakaba abashumba beza n'intumwa z'amahoro n'amizero muri aka Karere.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose