"Kiliziya idafite imiryango y'Agisiyo Gatolika iba irimo gupfa buhoro buhoro" Myr Célestin
Myr Celestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro yabigarutseho kuri uyu wa 23 Kanama 2024 mu kiganiro yateguriye urubyiruko gifite insanganyamatsiko igira iti"Uruhare rw'imiryango ya Agisiyo Gatolika mu ikenurabushyo ry'urubyiruko."
Agaruka kuri iyi nsanganyamatsiko, Myr Selesitini yavuze ko ikigaragaza Paruwasi nzima kandi ihagaze neza ari ifite ibintu bitatu by'ingenzi ari byo: Inama nkuru ya Paruwasi ikora neza, Imiryangoremezo iriho kandi ikora neza n'Imiryango ya Agisiyo Gatolika.
Ati "Iyo nta muryango wa Agisiyo gatolika paruwasi ifite, iyo Paruwasi iba yaraguye, ndetse Kilizya idafite imiryango ya Agisiyo gatolika iba iri gupfa buhoro buhoro. Niba dushaka ko Kilizya ibaho natwe tukabaho, tuyijyemo, tuyishyigikire tuyihe imbaraga zacu kuko tuzavomamo byinshi byiza."
Myr celestin kandi yasobanuriye urubyiruko imwe mu miryango ya Agisiyo gatolika icyo ikora n'intego zayo aboneraho gusaba abakiri bato kuyigana kuko muri iki gihe hari imwe usanga irimo abasaza n'abakecuru gusa kandi yaratangiye irera abato inabatoza imigenzo myiza n'indangagaciro.
Ati" Imiryango ya Agisiyo Gatolika ni imiryango y'igikorwa gikwira hose, haba ku bakirisitu Gatolika, mu yandi madini n'amatorero kidasize n'abapagani kandi kikaba ari igikorwa cya Kiliziya, aho twibona hamwe kugira ngo dukore icyo gikorwa. Agisiyo Gatolika kandi ishobora kuvuga ubuhamya bwihariye bw'abakirisitu babarayiki bibumbiye mu mashyirahamwe bafite intego yo gucengeza amatwara y'ubukirisitu mu bo babana cyangwa bakorana bityo bakaba umunyu w'isi n'urumuri rw'isi batanga urugero rwiza."
Yakomeje avuga ko Imiryango ya Agisiyo Gatolika igenewe gufasha abayoboke bayo kwitagatifuza ubwabo bumva inyigisho, basengera hamwe, bagira umwete wo guhabwa amasakaramentu kenshi, bihatira kubana kivandimwe no gukosorana igihe bibaye ngombwa. Kugira ngo umuryango wa Agisiyo Gatolika wemerwe ugomba kuba ufite uruhushya rw'umushumba wa Diyosezi rwatanzwe mu buryo bw'inyandiko, kandi wujuje ibyangombwa birimo kuba bafite amategeko shingiro awugenga, kuba ugamije gufasha abayoboke babo kurushaho kuba abakirisitu beza no kugaragaza uruhare rwabo mu murimo w'iyogezabutumwa, kuba ukorera nibura mu maparuwasi atatu no kuba ushimwa na padiri wa paruwasi uwo muryango ukoreramo, kandi ukaba ufite ibaruwa yandikiwe umushumba wa Diyosezi isaba ubuzima gatozi imbere y'amategeko ya Kiliziya.
Myr Celestin avuga ko imiryango ya Agisiyo gatolika ari nk'ishuri cyangwa itorero kuko abayirimo bigiramo byinshi, asaba urubyiruko kwirinda kuba abayoboke b'imiryango myinshi icyarimwe ahubwo ko bagomba guhitamo umwe gusa kuko ari byo bifite akamaro anasaba abapadiri babifite mu nshingano kuba maso kugira ngo barinde abakirisitu kujarajara mu mashyirahamwe nkayo.
Bamwe mu rubyiruko baganiriye na Kinyamateka bari mu miryango inyuranye ya Agisiyo gatolika bavuze ko ibafasha kwitagatifuza, kungukiramo ubumenyi, gusakaza inkuru nziza hirya no hino, gufasha abakirisitu gusenga, n'ibindi baboneraho kugira inama bagenzi babo batari bajya muri iyi miryango guhitamo iyo bashaka bakabasha kurushaho kuronka ku byiza byijuru.
Ku ruhande rwabamwe mu bataba mu miryango ya Agisiyo Gatolika bavuze ko kutayibamo byaterwaga no kuyiburira umwanya kubera kwihugiraho gusa nyuma yinyigisho bahawe bafite ingamba zo gushaka imiryango bajyamo kandi bizeye ko bazaharonkera ibyiza kuko ngo babona bari baracikanwe.
Agisiyo Gatolika yatangiye mu kinyejana cya 19 ishimangirwa ninama mpuzamahanga ya Kiliziya yabereye i Vatican mu 1962 ukaba ari umuyoboro abakirisitu babarayiki bashobora kugaragarizamo uruhare rwabo mu murimo wiyogezabutumwa.
Imwe mu miryango ya Agisiyo Gatolika iri mu Rwanda harimo Umuryango wabana babaririmbyi Puweri Cantores, Abasaveri, Aba Scouti, Regio Maria, Inkoramutima zukaristiya, Abanyamutima, Abakarisimatike n'abandi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.