“Kiliziya ifite inshingano zo kwamagana ibyo byose bihonyora ubuzima.” Papa Leo XIV
Mu Nteko Rusange ya buri wa Gatatu (General Audience), Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Leo XIV, yavuze ko Kiliziya ifite inshingano ikomeye yo kwamagana ikibi cyose gihonyora ubuzima bwa muntu, ikanaharanira kurengera abakene, abahohotewe n’abugarijwe n’intambara n’urugomo.
Papa Leo XIV yabigarutseho muri iyi Nteko yabereye I Vatikani kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Gicurasi 2026, anakora isesengura rye ku nyandiko y’Inama Nkuru ya Vatikani ya II yitwa Lumen gentium, igaragaza Kiliziya nk’umuryango w’Imana uri mu rugendo ku isi.
Papa yavuze ko Kiliziya ari umuryango w’abemera uri mu rugendo, ugomba guhora wibuka iherezo ryawo Ubwami bw’Imana, bityo ibikorwa byawo byose bigomba kuba bigamije kuyobora abantu ku gakiza.
Yagize ati “Kiliziya ni umuryango w’Imana uri mu rugendo ku isi, uhumurizwa n’isezerano rya nyuma, ugasobanura amateka y’isi mu mucyo w’Ivanjili, ukamagana ikibi mu buryo bwose kandi ukamamaza agakiza Kristu ashaka guha abantu bose.”
Papa Leo XIV yasobanuye ko Kiliziya idakwiriye kwibanda kuri yo ubwayo, ahubwo igomba guhora igaragaza ubutumwa bwa Kristu.
Yashimangiye kandi ko Kiliziya ifite inshingano yo kuvuga ku mugaragaro ibyangiza ubuzima bw’abantu no kubihagarika, ndetse no guhagarara ku ruhande rw’abatishoboye.
Yagize ati “Kiliziya yashinzwe kuvuga ku mugaragaro yirinda byose bihonyora ubuzima kandi bikaburizamo iterambere ryabwo, ndetse igahagarara ku ruhande rw’abakene, abakoreshwa nabi, abahohoterwa n’intambara n’urugomo, n’abandi bose bababaye ku mubiri no ku mutima.”
Papa yanagaragaje ko nubwo Kiliziya ifite ubutumwa bwiza, inzego zayo zitagomba gufatwa nk’ukuri kw’iteka, ahubwo zigomba guhora zisuzumwa no kuvugururwa.
Ati “Nta rwego na rumwe rwa Kiliziya rushobora gufatwa nk’ikirenga, kuko byose biri mu mateka, bigomba guhora bihindurwa, kuvugururwa no kunozwa kugira ngo bikore neza ubutumwa bwabyo.”
Papa Leo XIV yibukije ko Yezu ari we watangije Kiliziya binyuze mu kwamamaza Ubwami bw’Imana bwuzuye urukundo, ubutabera n’amahoro.
Papa Leo XIV kandi yasabye abakristu kutiheba imbere y’ibigeragezo by’isi, ahubwo bagakomeza kugendera ku cyizere cy’isezerano ry’Imana.
Ati “Abemera Kristu banyura mu mateka y’isi yuzuyemo iterambere ariko n’akarengane n’imibabaro, ariko ntibacike intege kuko bayobowe n’isezerano ry’Imana izakora byose bishya.”
Yasoje ashimira Inama Nkuru ya Vatikani ya II ku nyigisho zayo zifite agaciro gakomeye, asaba abakristu kuzishyira mu bikorwa mu buzima bwa buri munsi kugira ngo Kiliziya irusheho gusohoza neza ubutumwa bwayo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.