Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kiliziya ntiremeza ubudiyakoni bw’abagore: Raporo nshya irabivugaho iki?

kuri uyu wa 4 Ukuboza 2025, Komisiyo idasanzwe yashyiriweho gusuzuma niba abagore bashobora guhabwa ubudiyakoni nk’urwego rw’Isakaramentu ry’Ubusaseridoti, yashyize ahagaragara raporo igaragaza umwanzuro wayo, nyuma yo kuwumurikira Papa Leo wa XIV ku wa 18 Nzeri 2025.

Kiliziya ntiremeza ubudiyakoni bw’abagore: Raporo nshya irabivugaho iki?
Kiliziya ntiremeza ubudiyakoni bw’abagore: Raporo nshya irabivugaho iki?

Iyo raporo igaragaza ko kugeza ubu komisiyo idashyigikiye ko ubudiyakoni bw’abagore bwemezwa nk’urwego rw’isakaramentu, ariko ikanasobanura ko itarafata umwanzuro wa burundu.

Komisiyo yagize iti“Amateka ya Kiliziya n’ubushakashatsi bwa tewologiya ntibutuma Kiliziya yemeza ko abagore bahabwa ubudiyakoni nk’urwego rw’Ubusaseridoti. Nubwo ibi tubishingira ku nyandiko ntagatifu, ku Migenzo n’inyigisho za Kiliziya, biracyari kare kuvuga ko ibi ari umwanzuro wa nyuma.”

Ibyagaragaye mu nama ya mbere (2021)

Mu nama ya mbere yabaye mu 2021, komisiyo yasanze ko mu mateka ya Kiliziya ijambo “umudiyakoni/umudiyakonikazi” ryagiye rikoreshwa ku bagore, ariko mu buryo butandukanye bitewe n’ibihe n’ahantu. Tewologiya yerekanye ko ubudiyakoni busobanurwa nk’urwego rw’Isakaramentu rugifite byinshi rubura , ku buryo bidakwiye kwihutisha kubuha abagore.

Komisiyo yanashimangiye ko hakwiye gutegurwa indi mirimo ya Kiliziya yemerera abagore n’abagabo gufatanya mu iyogezabutumwa, mu buryo bunoze kandi bunoza imikorere ya Kiliziya.

Ibyavuye mu nama ya kabiri (Nyakanga 2022)

Mu nama yakurikiyeho yo muri Nyakanga 2022, komisiyo, ku majwi 7 kuri 8, yemeje ko igihe kitaragera ngo Kiliziya yemeze ko abagore bahabwa ubudiyakoni nk’urwego rw’Isakaramentu, ariko inasubiramo ko umwanzuro wa burundu utarafatwa.

Ibitekerezo byakusanyijwe mu nama ya Gashyantare 2025

Nyuma y’uko Sinodi yemereye Abakirisitu batandukanye gutanga ibitekerezo, komisiyo yakiriye inyandiko nyinshi. Ariko, abazitanze bari abantu cyangwa amatsinda 22 gusa, kandi baturuka mu bihugu bicye. Komisiyo yanzuye ko nubwo ibyo bitekerezo ari byinshi kandi byuzuye, bitafatwa nk’ijwi rya Sinodi yose cyangwa irya Kiliziya muri rusange.

Impamvu zitangwa n’abashyigikiye cyangwa z’abanze ubudiyakoni bw’abagore

Ku birebana n’impamvu zitangwa ku ruhande rusaba ko abagore bahabwa ubudiyakoni, abashyigikiye iki gitekerezo bagaragaza ko kubima ubwo bubasha bitajyana n’uburinganire bw’abantu bose imbere y’Imana, kandi ko bihabanye n’inyigisho za Pawulo Intumwa zigaragaza ko muri Kristu “nta mugabo nta mugore” (Gal 3,28). Bongeraho ko isi ya none ishingiye ku buringanire mu nshingano n’imirimo itandukanye, bityo Kiliziya ikwiye kubihuza n’iyogezabutumwa ry’iki gihe

Naho ababona ko bitakwemerwa, bavuga ko kuba Kristu yarabaye umugabo ndetse n’abahawe Ubusaseridoti bakaguma muri iyo mimerere, ari igice gikomeye cy’isakaramentu; bityo kubihindura byateza urujijo ku ishusho ya Kiliziya n’umubano ihora ifitanye na Kristu.”

Ku ngingo ijyanye no kuba Kristu yarabaye umugabo bigafatwa nk’ingingo y’ingenzi mu isakaramentu ry’Ubusaseridoti, komisiyo ntiyagize uko ihuriza hamwe, kuko amajwi yagabanyijwemo kabiri: batanu bashyigikiye iyo ngingo, abandi batanu barayanga.

Nyamara ku rundi ruhande, ku majwi icyenda ku icumi, komisiyo yagaragaje icyifuzo ko abagore bahabwa amahirwe menshi mu mirimo ya Kiliziya idasaba isakaramentu, kugira ngo uruhare rwabo mu bwitange, mu iyogezabutumwa no mu buyobozi bwa Kiliziya rubone agaciro gakwiye.

Iki cyifuzo kandi cyibutswa cyane mu bice aho abagore bagihura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kugira ngo uruhare rwabo muri Kiliziya rugaragare

Kardinali Petrocchi washinzwe iyi komisiyo, yerekana ko mu nyigisho za tewologiya hari inzira ebyiri z’imyumvire zifite uko zitandukanye mu gusobanura ikibazo cy’ubudiyakoni ku bagore.

Imyumvire ya mbere yerekana ko ubudiyakoni ari umurimo wihariye wa Kiliziya, utari inzira ibanziriza ubupadiri, bityo bikaba byafungura amahirwe yo kuba bwahabwa n’abagore.

Indi myumvire yo ishimangira ko ubudiyakoni, ubupadiri n’ubushumba bigize isakaramentu rimwe rifite ubumwe n’igisobanuro kimwe, rishingiye ku mubano wa Kristu na Kiliziya. Muri urwo rwego, guha abagore ubudiyakoni byatuma habaho urujijo ku byiciro bikurikiraho by’isakaramentu n’uburyo Kiliziya ibisobanura.

Kardinali Petrocchi asaba ko mu gihe kizaza hakorwa ubushakashatsi bwimbitse kandi bwagutse ku murimo w’ubudiyakoni, hagamijwe gusobanura neza icyo ari cyo n’ishingiro ryawo, inshingano zawo muri Kiliziya, ndetse n’uburyo bukorwa mu bice bitandukanye by’isi. Intego ari ukugaragaza neza uruhare n’akamaro k’uyu murimo muri Kiliziya no kumenya uburyo ushobora gukorerwa ku isi yose mu buryo buhuje n’imyemerere n’imigenzo ya Kiliziya.

Ndetse yibutsa ko hari ibice aho ubudiyakoni bugikenewe cyangwa butarasobanuka, naho ahandi imirimo y’abadiyakoni isa n’iy’abalayiki bityo byose bikaba bisaba gusobanurwa no gushyirwa mu murongo uhamye.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose