Kiliziya yaba iheza abantu bafite ubumuga?
Iki kibazo cyabajijwe n’umunyamakuru witwa Joseph Hakuzwumuremyi, mu ihuriro ry’urubyiruko rw’abahanzi, abanyamakuru, abanyabugeni, abakinnyi ba filimi, abakinnyi mu mikino itandukanye n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakurikirwa n’abantu benshi mu Rwanda.
Ni mu ihuriro ryatangijwe na Kiliziya Gatolika mu Rwanda kuwa 01 Gicurasi 2026, rigamije gufasha uru rubyiruko kurushaho kumenya gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwubaka ukwemera.
Mu kibazo cye, Joseph Hakuzwumuremyi yagize ati ‘’ Umubikira nabonye ni umwe w’umu Auxiliatrice wo ku Gisagara, Soeur Godélive, Kiliziya yaba iheza abafite ubumuga mu nshingano zikomeye nko kuba abihayimana?’’
Yavuze ko abishingira ku kuba atarabona umupadiri ufite ubumuga, usibye uwo mubikira umwe yigeze kubona ku Gisagara.
Asubiza iki kibazo, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, yavuze ko Kiliziya idaheza abantu bafite ubumuga, ariko na none biterwa n’ubumuga ubwo ari bwo.
Yagize ati ‘’Murabizi hari abihayimana bita ku bafite ubumuga bunyuranye, hari abasaserdoti mushobora gusanga bari mu tugare n’ibindi ariko rero ntabwo ibaheza rwose; biterwa n’ubumuga ubwo ari bwo kuko na none biterwa n’umurimo uwo muntu azakora. Naho ubundi barakirwa rwose kandi barahari; hari umusaserdoti uherutse kubuhabwa wacitse amaboko uba mu Bufaransa.’’
Yakomeje asobanura ko mu bihe byashize, cyane cyane mu gihe cya Vatikani ya Kabiri, hari imbogamizi zimwe na zimwe zari zihari, ariko ko ubu ibintu byahindutse.
Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, nawe yashimangiye ko Kiliziya ishyira imbaraga nyinshi mu kwita ku bantu bafite ubumuga, kandi ko ibi bigaragarira mu bikorwa bifatika.
Yagize ati ‘’ Ugiye no kubaza amakuru ukabaza nk’abantu bafite ubumuga cyangwa se nk’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga bakaguha amakuru ku byo Kiliziya ikora byo kwita ku bantu bafite ubumuga, wasanga Kiliziya ari yo ya mbere. Muzi Gatagara, muzi ibigo bya Caritas bigenda bigana ku bafite intege nke uhereye ku bafite ubumuga, ku buryo rero duhereye naho ngaho Kiliziya ntabwo ibaheza ahubwo bari mu bambere Kiliziya ifiteho ubutumwa kuko icyo Ivanjiri idusaba ni ugusubiza agaciro buri muntu wese ntawe usigaye.’’
Muri rusange, Abayobozi ba Kiliziya bagaragaza ko abafite ubumuga badahezwa, ahubwo ko bahabwa umwanya ukwiye hashingiwe ku bushobozi n’inshingano bashobora gukora.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.