Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kiliziya yatangaje ko Icyumweru cy’Uburezi Gatolika 2027 kizasorezwa muri Diyosezi ya Ruhengeri

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ko Icyumweru cy’Uburezi Gatolika cyo mu mwaka wa 2027 kizasozerwa muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, nyuma y’uko icy’uyu mwaka wa 2026 gisorejwe muri Diyosezi ya Cyangugu.

Kiliziya yatangaje ko Icyumweru cy’Uburezi Gatolika 2027 kizasorezwa muri Diyosezi ya Ruhengeri
Kiliziya yatangaje ko Icyumweru cy’Uburezi Gatolika 2027 kizasorezwa muri Diyosezi ya Ruhengeri

Ibi byatangajwe na Myr Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Butare akaba na Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi Gatolika ishinzwe Uburezi Gatolika n’Umuco mu Rwanda, mu muhango wo gusoza Icyumweru cy’Uburezi Gatolika wabereye ku ishuri rya TTC Mururu muri Diyosezi ya Cyangugu, kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026.

Mu ijambo rye, Myr Ntagungira yavuze ko umwaka utaha wa 2027 abakristu bazongera guhurira muri Diyosezi ya Ruhengeri mu bikorwa byo gusoza iki cyumweru cyahariwe uburezi Gatolika.

Yagize ati“Ndagira ngo mbamenyeshe ko umwaka utaha Icyumweru cy’Uburezi Gatolika tuzagisoreza muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, kuri Katederali kuri Stade ya Sanctuaire ya Fatima.”

Icyumweru cy’Uburezi Gatolika cya 2026 cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Ndera neza, Nkure neza, Nkore neza.”

Mu butumwa bwe bwo gusoza iki cyumweru muri Diyosezi ya Cyangugu, Myr Ntagungira yavuze ko uburezi bwiza budakwiye kugarukira ku gutanga amasomo gusa, ahubwo ko bugomba no kwita ku mutima, ku ndangagaciro no ku mibereho y’umwana.

Yagize ati“Kurera neza umwana ni ukumuha icyarimwe ubumenyi, kwita kuri roho ye no kurera umutima we kugira ngo azavemo umuntu w’ingirakamaro ku muryango, ku gihugu no kuri Kiliziya.”

Yasobanuye ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ari ijwi ry’umwana usaba uburere bwiza ababyeyi, abarezi n’umuryango mugari.

Myr Ntagungira yibukije ko uburezi bwa mbere butangirira mu rugo, avuga ko umuryango ugomba kuba igicumbi cy’uburere bwiza.Yagize ati “Impano y’ubuzima ijyana n’inshingano ikomeye yo kurera. Umuryango ugomba kuba igicumbi cy’uburere bwiza.”

Yanavuze ko ishuri ridakwiye kuba ahatangirwa amasomo gusa, ahubwo rikwiye kuba ahantu abana bavoma indangagaciro, ubuvandimwe n’imyitwarire myiza.

Mu butumwa bwe, Myr Ntagungira yavuze ko umwana ava mu maboko y’ababyeyi akajya mu maboko y’abarezi, bityo na bo bakaba bafite uruhare rukomeye mu kumurera.

Yasabye abarezi gufasha abana gukura neza mu gihagararo, mu bwenge no kuri roho, bakabatoza indangagaciro z’Ivanjili n’iza muntu.Yagarutse kandi ku rugero rwa Yezu Kristu wavuzwe mu Ivanjili nk’umwana wakuraga “mu gihagararo, mu bwenge, anogeye Imana n’abantu”, avuga ko ari rwo rugero rw’uburezi bwa gikristu.

Myr Ntagungira yasabye ababyeyi n’abarezi gukomeza gutoza abana indangagaciro z’Ivanjili no kubafasha gukura bakunda Imana.Yagize ati“Abana bacu tubatoze kumenya Imana no kuyikunda. Hari abashaka kubatesha Imana, tugomba kubarinda.”

Yanibukije ko uburezi bwuzuye busaba ubufatanye hagati y’ababyeyi, amashuri na Kiliziya kugira ngo umwana akure neza mu mpande zose z’ubuzima.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Myr Ntagungira yahamagariye urubyiruko kwemera kurerwa neza no kwirinda imyitwarire yangiza ejo hazaza harwo.Yagize ati“Rubyiruko, nimwe byiringiro by’u Rwanda rw’ejo hazaza. Mwirinde ibibarangaza mu myigire no mu buzima bwanyu.”

Gusoza Icyumweru cy’Uburezi Gatolika ni igikorwa ngarukamwaka kigamije kuzirikana no gushimangira uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu gutanga uburezi binyuze mu bigo by’amashuri biyishamikiyeho. Ni umwanya kandi wo kurebera hamwe aho uburezi Gatolika bugeze, gusangira ubunararibonye ndetse no kongera kwibutsa abarezi, ababyeyi n’abanyeshuri inshingano bafite mu kubaka uburere bwuzuye bushingiye ku ndangagaciro za gikristu. Muri uyu mwaka wa 2026, ibi birori byahujwe kandi no guhemba ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bitwaye neza mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2024-2025.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose