Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kinshasa: Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda, u Burundi na RDC batangiye inama y’iminsi itatu

Kuri uyu wa 11 Ukuboza 2025, i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hatangijwe ku mugaragaro inama y’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi Gatolika bo muri Afrika yo Hagati (ACEAC). Ni inama ihuza abepiskopi bo mu Rwanda, u Burundi na RDC buri myaka itatu, igamije gushimangira ubutumwa bwa Kiliziya mu kubaka amahoro, kurengera ubuzima n’uburenganzira bwa muntu ndetse no gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bikomeje guhangayikisha ako karere.

Kinshasa: Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda, u Burundi na RDC batangiye inama y’iminsi itatu
Kinshasa: Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda, u Burundi na RDC batangiye inama y’iminsi itatu

Inama yafunguwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Mgr José Moko, Perezida wa ACEAC, unayobora Inama y’Abepiskopi Gatolika muri RDC. Mu nyigisho yuzuye ihumure , Mgr Moko yifashishije isomo ryo mu gitabo cy'umuhanuzi Izayi kugira ngo yereke abepiskopi ko Imana itajya ireka umuryango wayo, kabone n’iyo bahanganye n’ibikomeye

Mgr José Moko yatangiye yibutsa ibihe bikomeye Abisirayeli banyuzemo igihe umuhanuzi Izayi yandikaga icyiciro cya kabiri cy’igitabo cye.

Yagize ati “Abana ba Isiraheli bari abacakara i Babiloni. Bari batakaje igihugu cy’isezerano cy’umukurambere wabo Aburahamu. Bari batakaje ubutegetsi bwabo, ubwami bwabo bwari icyitegererezo mu mahanga. Kandi bari batakaje Urusengero—ikirango gikomeye cy’uko Imana itura hagati y’umuryango wayo.”

Yakomeje asobanura uko ayo mateka yaje gutera umuryango w’Imana kwiheba no kumva ko byose byarangiriye aho

Yagize ati “Mu maso yabo, byose byari byararangiye. Bari mu gihe cy’umwijima n’akaduruvayo. Byari igihe cy’ugushoberwa, ugucika intege no kubura icyizere cy’ejo hazaza.”

Icyakora, nk’uko yakomeje kubabwira, Imana ntiyateye umugongo umuryango wayo , ahubwo yarabiyegereje ibafata mu biganza.Ati “Ni mu buryo bw’ako kababaro Imana yabwiye umuryango wayo iti ‘Ni jye, uhoraho , ugufata ukuboko kw’iburyo nkakubwira nti: ntutinye, ndaje kugufasha.’”

Ni na yo mpamvu Mgr Moko yahaye inyigisho ye umurongo uyiranga ugira uti: “Ntutinye: jye ndaje kugufasha.”

Mu gushimangira agaciro k’aya magambo, Mgr José Moko yongeye kugaragaza ko Imana idahwema gufasha umuryango wayo guhangana n’ibihe bikomeye. Yagize ati “Uhoraho aravuga ati ‘Ni jye. Ndi kumwe na we.’ Ngufashe ukuboko kw’iburyo kugira ngo nkwereke ko utari wenyine. Imana ntireka umuryango wayo na rimwe. Nta mfubyi n'imwe iri muri twe . Dufite Umubyeyi, dufite Imana idutera imbaraga.”

Aha ni ho yahamirije abepiskopi ko urugendo rwabo rwa gishumba rutajya rubaho batari kumwe n’imbaraga z’Imana.

Ati “Ubutumwa bwacu bwo kuba abahanuzi buragora. Hari igihe tubona tugushije amavi, tukumva turi mu mwijima. Ariko Uhoraho aradutabara, ati ‘Ntutinye. Ndi kumwe na we.’ Iryo ni ryo sezerano ridukomeza mu rugendo rwacu.”

Mgr José Moko yabwiye abitabiriye iyi nama ko n’uyu munsi, nk’uko byari bimeze ku Banya-Islael, isi iri mu bibazo bikomeye bitera abantu kwiheba.

Yagize ati “Urebye ibibera muri Ukraine, muri Gaza, muri Libani na Venezuela, ubona isi ihanganye n’urugomo n’ubushyamirane. Mu karere kacu ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, hari umutekano muke, ibibazo by’ubukene n’akarengane. Biratwugariza, bigatuma natwe abahawe ubutumwa twibaza tuti: ‘Ese tuvuga iki? Dukora iki?’

Icyakora, nubwo hari ibyo byose, yahumurije abepiskopi ababwira ko Ijambo ry’Imana ry’umunsi rihura neza n’inshingano yabo ati “Ndumva mu bushishozi bwayo, Imana yari izi ko uyu munsi tugomba guteranira hano. Ni yo mpamvu yaduhaye aya masomo kugira ngo adutere imbaraga, aduhumurize kandi adukomeze mu rugendo rwacu.”

Yongeyeho ati “Ijambo ry’Imana ntiryigera riza mu muryango ridafite icyo rigamije. Iyo rije hagati yacu, ni ukugira ngo ribyare imbuto. Natwe dusabe ko rikomeza kudufasha gusohoza ubutumwa bwacu bwo kuba abahanuzi, nubwo bwaba bugoye cyangwa buciriritse.”

Nyuma y’Igitambo cya Misa, Padiri Jean-Pierre Badidike, Umunyamabanga Mukuru wa ACEAC, yibukije ko iyi nama iterana buri myaka itatu, kugira ngo abepiskopi basubize amaso inyuma barebe aho bageze mu guhumiria umuryango w'Imana.

Yagize ati “ tumaze imyaka itatu tutabasha guterana. Uyu munsi turaganira ku ibazo cy'umutekano muke mu karere kacu, ku ruhare rwa Kiliziya mu gufasha abahohotewe no gushimangira uburyo bwo kurengera abantu bose bashobora guhura n’ihohoterwa, haba muri Kiliziya cyangwa muri sosiyete.”

Yongeye kwemeza ko aya masomo y’umunsi atanze umusingi mwiza wo gutangira iyi nama y’iminsi itatu ati “Imana iradufashe, iradufata ukuboko kw’iburyo. Ni yo mpamvu twizeye neza ko Roho Mutagatifu ari butwereke inzira mu biganiro byacu.”

Inama ya ACEAC irakomeje i Kinshasa, ikazasozwa ku Cyumweru n’Igitambo cya Misa kizayoborwa na Nyiricyubahiro Karidinali Fridolin Ambongo.

Abepiskopi baturutse mu Rwanda, u Burundi na RDC batangiye iyi nama bafite mu mitima amagambo y’ihumure y’Imana ibabwira iti “Ntutinye jye ndaje kugufasha.”

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose