Kinshasa: Inama y’Abepiskopi Gatolika yamaganye inyandiko mpimbano iyitirirwa ku rupfu rwa Lt Col Willy Ngoma
Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, izwi nka CENCO, yamaganye yivuye inyuma inyandiko yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga iyitirirwa, ivuga ko yaba yarasohoye itangazo rishinja Leta ya Congo kugira uruhare mu iyicwa rya Koloneli Willy Ngoma wari umuvugizi wa gisirikare w'umutwe w'inyeshyamba wa AFC/M23, no gushinja ubutegetsi gahunda yo kurimbura umuryango w’Abanyamulenge
mu butumwa bwatanzwe n’Ubunyamabanga Bukuru bw’Inama y’Abepikopi Gatolika muri DRC (CENCO), iyi nama y’abepisikopi yavuze ko iyo nyandiko ari mpimbano, ko itigeze iyandika cyangwa ngo iyitangaze, kandi ko igamije guharabika isura yayo no kuyinjiza mu mpaka za politiki n’amoko mu gihe igihugu kiri mu bihe bikomeye.
Inyandiko yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yari ifite umutwe uvuga ko Inama y’Abepiskopi Gatolika muri DR Congo (CENCO) “yamagana yivuye inyuma iyicwa ryagambiriwe rya Koloneli Willy Ngoma”, ikanashinja Leta ya Congo kudashaka amahoro ahubwo ishaka “kurimbura ku buryo bwateguwe umuryango w’Abanyamulenge.” Iyo nyandiko yari iriho umukono wa Myr Donatien Nshole, Umunyamabanga Mukuru wa CENCO, ndetse inashyizweho kashe n’ibirango by’iyi nama, ibintu byatumye hari abayifata nk’ukuri.
Nyamara CENCO yasobanuye ko imiterere y’iyo nyandiko, imvugo yakoreshejwe n’uko yakwirakwijwe bitajyanye n’amahame n’imikorere byayo, ishimangira ko ari igikorwa cy’uburiganya n’icyaha cy’ikoranabuhanga kigamije kuyinjiza mu makimbirane ashingiye ku moko no ku ntambara zikomeje mu burasirazuba bwa Congo.
Muri ubu butumwa, CENCO yatangaje ko idashobora kwemera ko izina ryayo rikoreshwa mu gukwirakwiza ubutumwa bushobora guteza amacakubiri mu baturage. Yibukije ko inshingano zayo ari uguharanira amahoro, ubwiyunge n’ubutabera, itagendera ku ruhande na rumwe mu makimbirane ya politiki cyangwa ay’amoko.
Yongeyeho ko abakwirakwije iyo nyandiko bashobora gukurikiranwa n’ubutabera kubera gukoresha ibirango n’umukono by’urwego rwemewe n’amategeko mu buryo butemewe.
Urupfu rwa Col Willy Ngoma, wari umuvugizi wa AFC/M23 mu bya gisirikare, rwatangiye kuvugwa mu binyamakuru bitandukanye mpuzamahanga n’ibyo mu karere ku wa 24 Gashyantare 2026, aho bivugwa ko yiciwe mu gitero cya drones cyagabwe na FARDC i Rubaya muri Kivu y’Amajyaruguru. Ni urupfu rwateye impaka zikomeye muri politiki ya Congo n'akarere muri rusange.
Abasesenguzi bavuga ko mu bihe nk’ibi by’akajagari n’umutekano muke, hakunze kwaduka amakuru atizewe agamije kuyobya rubanda cyangwa kongera umwuka mubi hagati y’amoko n’impande zihanganye. Gukoresha izina rya CENCO, urwego rusanzwe rwubashywe kandi rufite ijambo rikomeye mu buzima bw’igihugu, byashoboraga gutuma iyo nyandiko ifatwa nk’ifite uburemere budasanzwe, bityo igateza umwuka mubi kurushaho.
CENCO yagaragaje ko gukwirakwiza inyandiko mpimbano muri ibi bihe bishobora guteza amacakubiri no gukurura inzangano zishingiye ku moko, cyane cyane iyo havugwamo amagambo aremereye nko “kurimbura umuryango runaka.” Yibukije ko amagambo nk’ayo ashobora kongera umwuka mubi mu gihe igihugu gikomeje gushaka ibisubizo by’amahoro.
Iyi nama y’abepisikopi yasabye abaturage kujya babanza kugenzura inkomoko y’amakuru mbere yo kuyasangiza abandi, no kwirinda gukwirakwiza ubutumwa bushobora guteza umutekano muke.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.