Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kinshasa: Karidinali Kambanda yagaragaje impungenge ku karere gafite abakristu benshi muri Afurika nyamara bagahora mu makimbirane n’intambara

Kuri uyu wa 13 Ukuboza 2025, ku munsi wa gatatu w’Inteko Rusange y’Ihuriro ry’Abepiskopi bo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iteraniye i Kinshasa muri DRC,Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yagaragaje ikibazo gikomeje kigaragara muri Afurika aho imibare y'Abakristu yiyongera ariko ntibijyane n'imibereho ihuje n'indangagaciro za gikristu.

Kinshasa: Karidinali Kambanda yagaragaje impungenge ku karere gafite abakristu benshi muri Afurika nyamara bagahora mu makimbirane n’intambara
Kinshasa: Karidinali Kambanda yagaragaje impungenge ku karere gafite abakristu benshi muri Afurika nyamara bagahora mu makimbirane n’intambara

Mu nyigisho ye, Antoine Karidinali Kambanda yagaragaje impungenge zikomeye ku mibereho y’ukwemera kwa gikristu muri iki gihe, by’umwihariko agaruka ku bihugu byahoze bikomeye mu bukirisitu, byagize uruhare rukomeye mu kwamamaza no gukwiza Ivanjili hirya no hino ku isi, ariko ubu bikaba bigaragaza igabanuka rikomeye ry’ukwemera n’imyitwarire ya gikirisitu.

Ati “Hari ibihugu byahoze bikomeye mu bukirisitu, byaduhaye Ivanjili n’ubuhamya bw’abamisiyoneri, ariko ubu bigenda bitererana ukwemera.”

Yasobanuye ko iki kibazo kitagarukira gusa ku kugabanuka kw’imibare y’abemera, ahubwo kigaragaza icyuho kiri hagati y’ukwemera kwigishwa n’ubuzima bwa buri munsi, aho ukwemera kudashobora guhindura imitima ngo kubyare imbuto zigaragara mu mibereho n’imyitwarire y’abantu.

Mu gihe mu Burayi n’ahandi ku isi hagaragara igabanuka rikomeye ry’ukwemera, Karidinali Kambanda yagaragaje ko muri Afurika ho Kiliziya ikomeje kwiyongera mu mubare w’abakristu no mu kwiyongera kw’abiyegurira Imana, ariko hakigaragara imbogamizi zikomeye zijyanye n’imyitwarire n’imibereho idahura n’inyigisho z’Ivanjili.

Yagize ati “No mu bihugu byacu aho Kiliziya ikura mu mibare no mu kwiyongera kw’abiyegurira Imana, ikibazo gikomeye gisigaye ni ukwigira mu by’ukuri ku Ivanjili y’urukundo n’ubuvandimwe.”

Yibukije ko iri tandukaniro riri hagati y’ubwinshi bw’abemera n’imibereho yabo ya buri munsi rishobora kuvamo ivuguruzanya rikomeye, bikavamo n’ubuhamya bubi bwa Kiliziya mu muryango mugari.

Mu gutanga urugero rufatika, Karidinali Kambanda yagarutse ku karere k’Ibiyaga Bigari, agaragaza ishusho ibabaje y’icyuho hagati y’ubwinshi bw’abakristu Gatolika n’ubwiyongere bw’amakimbirane, intambara n’ubugizi bwa nabi bikomeje kuranga ako karere.

Ati “Akarere k’Ibiyaga Bigari ni kamwe mu dufite abakristu Gatolika benshi muri Afurika, nyamara ni kamwe mu twibasiwe cyane n’intambara n’amakimbirane.”

Yasobanuye ko aya makimbirane akomeje guterwa, mu bice byinshi, n’uko ukwemera kutabasha guhindura imitima n’imiyoborere, bigatuma habaho icyuho kinini hagati y’indangagaciro za gikristu n’imyitwarire igaragarira mu miyoborere y’ibihugu.

Muri uwo murongo, Karidinali Kambanda yanagarutse ku kibazo cy’ubuyobozi muri Afurika, agaragaza impungenge z’uko abayobozi benshi bigiye mu mashuri ya Kiliziya Gatolika, ariko iyo bageze ku butegetsi ntibagaragaze indangagaciro n’imyitwarire bihuye n’uburere bahawe.

Yongeyeho ko ibi ari isomo rikomeye Kiliziya igomba kwicarana no kwisuzuma, kuko uburezi budahindura umutima bushobora kubyara abayobozi bafite ubumenyi, ariko batagira indangagaciro zibaganisha ku kuyobora neza no gukorera rubanda.

Ati “Mu nama nyafurika ku burezi yabereye i Nairobi, ikibazo cyagarukwagaho kenshi ni iki: abayobozi benshi ba Afurika bigiye mu mashuri Gatolika yacu, ariko iyo bageze ku nshingano zo kuyobora no gukorera abaturage babo, twibaza tuti: ni iki cyabuze? Ni iki twirengagije?”

Ati “Ibi bituma tugira ibihe byo kwibaza, kwivuguruza, ndetse rimwe na rimwe bikaba n’ubuhamya bubi ku butumwa twahawe.”

Ariko Antoine Karidinali Kambanda yibukije ko ibisubizo by’izi mpungenge byose bisanga igisobanuro cyabyo mu magambo Yezu ubwe yabwiye abigishwa be, amagambo agifite imbaraga n’agaciro no muri iki gihe.Ati “Yezu aragira ati: ‘Eliya yaraje, ariko ntibamumenya kandi ntibamwakira.’”

Yasobanuye ko iki gisubizo cyerekana ko ikibazo atari ukubura Umukiza, ahubwo ari ukumubura mu mitima y’abantu n’ukutamenya kumwakira mu buzima bwa buri munsi.Yagize ati “Na none, Yezu Umukiza ari hagati mu be, ariko nubwo ikuzo rye ryahishuwe, hari benshi bagishidikanya.”

Yibukije kandi ko mu mateka y’agakiza, abahamya b’Imana batigeze babura guhura n’itotezwa n’ubwigunge, bigatuma urugendo rw’ukwemera rutaba rworoshye.Ati“Eliya, nubwo yakoze ibitangaza byinshi, yaratotejwe, arahunga ajya mu bwigunge kugira ngo ahure n’Uhoraho.”

Muri iyo nyigisho yuzuye uguhamagarira ivugururwa ry’ukwemera n’ukwisuzuma ku mibereho ya gikirisitu, Karidinali Antoine Kambanda yasabye abepiskopi n’abakristu bose gukomeza urugendo rw’icyizere, bemera guhindurwa n’Ivanjili mu by’ukuri, bakamenya kubona ikuzo rya Kristu no mu bihe by’umwijima, kuko — nk’uko Kiliziya ibihamya — icyizere gishingiye kuri Kristu ntikijya giteza ipfunwe

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose