Komisiyo ishinzwe imihango Mitagatifu n’Itangwa riboneye ry’Amasakaramentu, yateraniye ku Ruyenzi, mu nama yo kuzamura ireme rya Liturujiya
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2025, ku cyicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda giherereye ku Ruyenzi, hasorejwe inama ya Komisiyo y’Abepiskopi Ishinzwe Imihango Mitagatifu n’Itangwa Riboneye ry’Amasakaramentu (CECDDS). Iyi nama yayobowe na Mgr Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba na Perezida wa Komisiyo, afatanyije n’abapadiri bahagarariye iyi Komisiyo mu ma diyosezi yose.
Inama yatangijwe no kwakira abanyamuryango bashya, ndetse hanibutswa inshingano z’iyi komisiyo ishinzwe imihango Mitagatifu n’Itangwa riboneye ry’Amasakaramentu (CECDDS), zirimo kurengera, kunoza no guteza imbere liturujiya mu Rwanda. Abitabiriye bagarutse ku ruhare rwa Komisiyo mu gukangurira amadiyosezi kubahiriza amahame ya liturujiya, no gukomeza gushimangira ireme ryuzuye mu bikorwa byose bya Kiliziya.
Hakurikijwe gahunda y’inama, hasuzumwe ndetse hanasesengurwa ibyagezweho n’ibyaganiriweho mu nama yo ku wa 3 Gashyantare 2025. Hanaganiriwe ku biri gukorwa, imbogamizi zabonetse n’ingamba nshya zo gukomeza kunoza imihango mitagatifu.
Mu byibanzweho kandi, harimo kurangiza no gutunganya edisiyo nshya z’ibitabo bya liturujiya bizakoreshwa na Kiliziya mu Rwanda. Abagize Komisiyo bunguranye ibitekerezo ku buryo bwo gutuma ibi bitabo bihuza amahame y’iyobokamana ya Kiliziya Gatolika, bikorohereza abasaseridoti n’abakirisitu gukurikira liturujiya mu buryo bwimbitse kandi bunogeye imitima.
Indi ngingo yihariye yaganiriweho ni ijyanye n’umuziki wa liturujiya, aho hanagarutswe ku bantu bakora umuziki udahuye n’ubwitonzi n’ubusabaniramana bwa Misa, bakumva ko wakenerwa mu mihango mitagatifu. Komisiyo yibukije ko umuziki wa liturujiya ugomba gukorwa no gutegurwa mu buryo buboneye, bwubashye umwitange n’umutsindo w’ukwemera, kugira ngo uboneke mu Gitambo cya Misa nk’igice cy’amasakaramentu, aho kuba igice cy’imyidagaduro.
Abitabiriye banunguranye ibitekerezo ku migendekere myiza ya liturujiya izakorwa mu Gitambo cya Misa kizaturirwa muri Stade Amahoro ku wa 6 Ukuboza 2025, mu birori byo gusoza ihimbazwa rya yubile z’impurirane arizo yubile y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda n’iy’imyaka 2025 Kristu acunguye isi. Iyi Misa yihariye izaba umwanya wo gushima Imana ku mateka y’ukwemera mu gihugu, no kurushaho kubaka ubumwe n’ibyishimo by’abakirisitu Gatolika bose.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.