Komisiyo y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ishinzwe Ikenurabushyo ry’Urubyiruko (CEPJ, yatangaje gahunda n’ubutumwa bw’umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko ugiye guhimbazwa ku nshuro ya 40
Ku cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025, u Rwanda ruzifatanya na Kiliziya Gatolika ku isi yose mu guhimbaza ku nshuro ya 40 Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko, wizihizwa buri mwaka ku Munsi Mukuru wa Kristu Umwami. Ku rwego rw’igihugu, uyu munsi uzizihirizwa muri Paruwasi ya Cyanika muri Diyosezi ya Gikongoro, mu gihe no muri buri diyosezi hateganijwe ibikorwa n’ibirori bigamije guhuriza hamwe no gukomeza ubuvandimwe hagati y’urubyiruko.
Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, Padiri Alexis Ndagijimana, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ishinzwe Ikenurabushyo ry’Urubyiruko (CEPJ), yavuze ko uyu munsi ufite inkomoko mu mwaka wa 1985, ubwo Papa Yohani Pawulo wa II yatangizaga iyi gahunda yagenewe gutuma abajene bumva ko bakunzwe, bakitabwaho, kandi bagahabwa icyerekezo kibafasha gukura mu kwemera no mu buzima busanzwe.
Yagize ati: “Uyu munsi watangijwe na Papa Yohani Pawulo wa II mu 1985. Ni umunsi ugamije ibintu byinshi, ufite intego nyinshi, ariko navuga ko dushobora kuzikubira mu ngingo enye z’ingenzi.”
Padiri Ndagijimana yasobanuye ko intego ya mbere ari ukurushaho kugaragariza urubyiruko ko rukundwa na Kiliziya, abashumba n’ababyeyi babo.
Ati “Kiliziya igaragariza abajene ko bakunzwe. Abashumba ba Kiliziya, Abepiskopi, abasaseridoti n’ababyeyi bagaragariza urubyiruko ko bakunzwe.”
Ku ya kabiri, ni umunsi ugenewe gusabira urubyiruko, cyane cyane abahuye n’imbogamizi z’ubuzima bwa buri munsi. Ati “Ni umunsi ugamije kongera gusabira urubyiruko, gusabira abakiri bato mu ngorane zitandukanye bahura na zo.”
Yavuze ko intego ya gatatu ari ugufasha abajene gusabana no kubaka ubuvandimwe hagati yabo, naho intego ya kane ikaba iyo guha urubyiruko icyerekezo Kiliziya ibifuriza mu rugendo rw’iyobokamana n’imibereho myiza.
Yagize ati “Ni umunsi Papa atangariza urubyruko icyerekezo cy’ikenurabushyo ry’urubyiruko, icyo Kiliziya yifuza ku rubyiruko, n’icyo isaba ababaherekeza. Ni igihe cyo kumva ubutumwa Papa atanga, ubutumwa Kristu anyuza kuri Kiliziya ye bugamije gufasha urubyiruko.”
Agaruka ku myiteguro y’ukwezi k’Ugushyingo, Padiri Ndagijimana avuga ko iyi myiteguro yamaze ukwezi kose, igizwe n’ibikorwa bitanu by’ingenzi. Wikendi ya mbere y’ukwezi yahariwe imyiherero y’abagize Komite z’Urubyiruko mu gihugu hose. Wikendi ya kabiri yaranzwe n’ibikorwa by’urukundo n’imiganda yo kubungabunga ibidukikije, aho ahantu henshi hatewe “igiti cy’ubuvandimwe”.
Wikendi ya gatatu yaranzwe n’imikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, basketball na volleyball, byose bigamije ubusabane no kwimakaza insanganyamatsiko y’uyu mwaka Papa yatanze igira iti “Namwe rero muzambere abagabo kuko twabanye kuva mu ntangiriro”. Yavuze ko mu Rwanda hiyongereyeho umwihariko ugira uti “Turi abahamya b’amizero, ubuvandimwe n’amahoro”. Ati: “Iyo mikino yari igamije gushimangira ko abajene ari abahamya b’amizero, ubuvandimwe n’amahoro.”
Ku munsi ubanza uwa 22 Ugushyingo, hateganyijwe ibitaramo by’amakorali by’umwihariko kuko uwo munsi hizihizwa Mutagatifu Sesiriya, Umurinzi w’abaririmbyi. Hagati aho, kuva ku wa 14 kugeza ku wa 22 Ugushyingo habaye Noveni y’iminsi icyenda. Ati: “Imyiteguro yose yagendeye kuri izi ngingo eshanu zikomeye.”
Ku munsi nyir’izina, tariki ya 23 Ugushyingo 2025, hateganijwe ibikorwa binyuranye mu maparuwasi n’amadiyosezi yose. Padiri Ndagijimana yavuze ko ikintu cya mbere kizimakazwa ari Igitambo cy’Ukaristiya.
Ati: “Muri Misa zose hazaba igitambo cy’Ukaristiya, hagamijwe gusabira urubyiruko. Urubyiruko ruzagira uruhare rugaragara mu kuririmba, mu gusoma no mu yindi mirimo ya liturujiya.” Hazibandwa kandi ku nsanganyamatsiko ku rwego rw’isi n’umwihariko wo mu Rwanda.
yakomeje agira ati “Hazibandwa ku nsanganyamatsiko ebyiri: iyo ku rwego rw’isi yatanzwe na Papa igira iti ‘Namwe muzambere abagabo kuko twabanye kuva mu ntangiriro’ no ku rwego rw’igihugu igira iti ‘Turi abahamya b’amizero, ubuvandimwe n’amahoro’.”
Mu bindi biteganyijwe padiri Ndagijimana yagarutseho, harimo gutanga ituro rigenewe gushyigikira ikenurabushyo ry’urubyiruko mu gihugu hose, ubusabane bw’abajene ndetse no gusangira ubuhamya bw’ibyiza Nyagasani akorera urubyiruko. Hazanibukiranywa ibikorwa bizakomeza umwaka w’ubutumwa wa 2025–2026.
Asoza, Padiri Ndagijimana yatangaje ko uyu munsi ku rwego rw’igihugu uzizihirizwa muri Paruwasi ya Cyanika, ariko buri diyosezi ifite ahantu hagenwe n’Umwepiskopi wayo. Yatanze ubutumwa bukomeye bugenewe abayobozi ba Kiliziya, ababyeyi n’urubyiruko.
Ati “Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko ni umwanya mwiza wo gushima Imana ku byiza Nyagasani akorera urubyiruko, ariko ni n’umwanya wo gusabira urubyiruko. Birareba abasaserdoti, ababyeyi n’abarezi, birareba n’urubyiruko ubwabo.”
Yibukije by’umwihariko ko urubyiruko ruri mu byiciro byihariye—nk’abari mu magororero, mu nkambi n’abandi bahura n’imbogamizi zikomeye—asaba ko uwo munsi rugomba kuzirikanwa no kwitabwaho by’umwihariko. Ati “Abo bahura n’ibibazo bikomeye bazarangwe n’ibikorwa by’urukundo, abajene bakaremera bagenzi babo kandi n’ababyeyi bakaremera abana bari mu bibazo.”
Padiri Ndagijimana yasabye ko abajene bari mu mashuri na bo bahimbaza uyu munsi mu byishimo, mu gihe ababyeyi n’urubyiruko basabwa kudasiba igitambo cy’Ukaristiya. Yarangije agira ati: “Twese tuzigomwe dutange ituro rizafasha mu ikenurabushyo ry’urubyiruko kugira ngo ubutumwa bw’uyu mwaka wa 2025–2026 burusheho kugenda neza.”
Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko, nk’uko bigarukwaho na padiri Ndagijimana, ni umwanya wo kwibutsa abakristu ko urubyiruko ari umutima w’ejo hazaza, kandi ko gufasha abajene gukura mu kwemera no mu buzima bwabo ari urugendo rutareba abajene bonyine, ahubwo rusaba uruhare rwa Kiliziya yose n’imiryango yabo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.