Komisiyo y’Abepiskopi y’Ubutabera n’Amahoro irahamagarira inzego za Kiliziya kwita ku bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge
Mu muhango wo gusaba imbabazi no kuzitanga hagati y’Abahamwe n’Icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’Abayirokotse, wabereye kuri Paruwasi ya Mugombwa Tariki 3 Mata 2022, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi y’Ubutabera n’amahoro yasabye inzego zitandukanye za Kiliziya kwitabira ibikorwa bigamije kubaka Ubumwe n’ubwiyunge kuko ari inshingano ikomeye ya Kiliziya.
Padiri Valens Niragire, Yagize ati “Nagira ngo mfate aka kanya nshishikarize abapadiri bagenzi banjye, Abihayimana, ko ubutumwa bwacu ari ubwo kunga abantu n’Imana no kunga abantu hagati yabo. Ni ubutumwa bukomeye cyane cyane ku basaseridoti. Icyazampa rero ngo iyi gahunda turimo ikwire mu madiyosezi yose. Icyazampa ngo diyosezi zacu zigire umuhate wo gukomeza gufasha abantu kwiyunga, icyazampa ngo amaparuwasi yacu, abasaserdoti bacu twese duhagurukire rimwe dufashe umuryango w’Imana gukira ibikomere, kwiyunga hagati yabo no kwiyunga n’Imana”.
Mu buhamya butandukanye bwatanzwe n’abagera kuri 900, nyuma y’urugendo rw’amezi atandatu y’Isanamitima, bagaragaje ko inyigisho bahawe zabakuyemo urwikekwe hagati yabo, bashimira Diyosezi ya Butare yagize uruhare mu kubafasha muri uru rugendo.
Uwavuze mu izina ry’abasabye imbabazi abo bahemukiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko n’uyu munsi bagisaba imbabazi umuryango nyarwanda, bazisaba Imana, bazisaba Leta y’U Rwanda n’abarokotse Jenoside bahemukiwe, akavuga ko badateze kuzatatira igihango cyo guhabwa imbabazi bagiranye n’abababariye kuri iyi tariki.
Akomoza ku kamaro k’urugendo rw’isanamitima ku bakoze Jenoside, yagize “ Tutaraza muri uru rugendo rw’isanamitima, twahuraga n’abo twahemukiye tukabebera dufite ipfunwe. Aho tumariye gukurikirana inyigisho z’isanamitima ubu turahura tukaramukanya ntawishisha undi”, akavuga ko bifuza ko imbuto y’ubwiyunge yashibutse mu isanamitima ikwiye gukomeza gusagamba, agashimira padri Francois Habimana wa Mugombwa na Padiri Lambert Iraguha wa Magi bitangiye igikorwa cyo kubigisha no kubaherekeza mu rugendo rw’isanamitima.
Uwavuze mu izina ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko bishimira intambwe yatewe na Kiliziya n’inzego za Leta mu kunga Abanyarwanda, ko mbere y’uko hatangizwa gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge abarokotse bari bafite ibikomere byinshi cyane, aho izi gahunda zigisha ubwiyunge zitangirijwe byabafashije kuruhuka. Yagize ati ati“Uru rugendo rutaratangira, twebwe twari dufite ibikomere byinshi cyane kubera urugendo twaciyemo. Ntabwo byari byoroshye. Turashimira Nyiricyubahiro musenyeri wohereje padiri lambert waturutse muri paruwasi ya Magi, yaraje aratwigisha, turabohoka ” ati “ twahoranaga agahinda, wahura n’uwakugiriye nabi ukamubonamo inyamaswa, utekereza ko agiye kukwica. Nyuma yo kwicara tukiga, tugakora urugendo rw’isanamitima ubu twariyunze, baraje badusaba imbabazi.”Asaba abatarakora uru rugendo mu mpande zombie kurukora kugira ngo ubwiyunge n’amahoro birusheho kubageraho.
Myr Filipo Rukamba, umwepiskopi wa Butare witabiriye uyu muhango yavuze ko guha imbabazi uwakwiciye ari ubutwari, bikaba n’intambwe y’ukwemera aho ubabarira aba afite amizero ko abe bishwe bari kumwe n’Imana, n’usaba imbabazi na we akaba ateye intambwe yo kubohoka no kugarukira Imana kubwo icyaha yakoze.Bikaba n’inzira ibafasha gukomeza ubuzima barimo ku isi.
Padiri mukuru wa paruwasi ya Mugombwa avuga ko mu ntangiro uru rugendo rwitabiriwe n’abantu 1006, rugasozwa n’abantu 900. Avuga ko icyi cyari ikiciro cya mbere gikozwe ko mu kwezi kwa Gicurasi hazatangira na none ikindi cyiciro cya kabiri, adashidikanya ko n’106 batasoje inyigisho bazazikomeza ndetse n’abandi batagize amahirwe yo kuza mu cyiciro cya mbere.Avuga ko kongera kwiyunga kw’abatuye imirenge ya Mugombwa na Muganza bizafasha mu iterambere ry’Akarere ka Gisagara mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, ruganisha ku mahoro n’iterambere ry’igihugu.
I Mugombwa, ni hamwe mu habereye ubwicanyi bukabije mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse na Kiliziya ya paruwasi Mugombwa irasenywa. Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside, abatuye muri aka gace bahoranaga urwikekwe hagati yabo, bakemeza ko hari hakenewe ubuhuza n’isanamitima kugira ngo abakoze Jenoside n’abayikorewe bongere babane neza.
Mu rugendo rw’amezi atandatu, abangera kuri 900 bahawe inyigisho zibafasha gukira ibikomere ndetse n’amateka y’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayikoze basaba imbabazi abo bahemukiye, n’abahemukiwe batanga imbabazi kubazibasabye. Iyi gahunda ikaba yarakozwe no mu maparuwasi ya Rugango, Nyanza, Magi, na Nyamiyaga.
Saa 12h19'Umuhango wo kwambikwa impeta nk'ikimenyetso cy'ubudahemuka . Karidinali Kambanda Ati" Uzarangwe n'ukwemera kuzira igitotsi uragire neza kiliziya umwari w'Imana."
Hakurikiraho kumwambika ingofero amushishikariza guhorana umwete mu murimo yatorewe . Nyuma Karidinali Kambanda hamwe n'abandi b'episikopi baramukije Myr Jean Bosco Ntagungira wahawe inkoni y'ubushumba bwo kuyobora Diyosezi ya Butare bamwifuriza ikaze mu Rugaga rw'abepisikopi .
Myr Jean Bosco yicaye mu kicaro cyagenewe kwicarwamo n'umwepisikopi gusa, abapadiri ba Diyosezi ya Butare hamwe n'abadiyakoni bwite b'iyi Diyosezi bamuhaye icyubahiro bamwifuriza ikaze muri iyi Diyosezi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.