Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Komisiyo y'Abepiskopi y'ubutabera n'Amahoro yashyikirije ibihembo amakoperative yitwaye neza mu mushinga Mupaka Shamba Letu

Kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022, I Kibeho mu karere ka Nyaruguru, Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ku bufatanye na Alert International ishyira mu bikorwa umushinga Mupaka Shamba Letu batanze ibihembo ku bacuruzi b’abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka mu karere ka Nyaruguru bagaragaje imishinga myiza igamije kwiteza imbere.

Komisiyo y'Abepiskopi y'ubutabera n'Amahoro yashyikirije ibihembo amakoperative yitwaye neza mu mushinga Mupaka Shamba Letu
Komisiyo y'Abepiskopi y'ubutabera n'Amahoro yashyikirije ibihembo amakoperative yitwaye neza mu mushinga Mupaka Shamba Letu

Padiri Valens NIRAGIRE, Umunyamabanga wa Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yavuze ko uyu mushinga Mupaka Shamba Letu umaze imyaka ine ukorera mu karere ka Rubavu na Nyaruguru, aho ukorana n’abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ugamije kubafasha kwiteza imbere mu bucuruzi bakora kugirango ibyo bakora bigire ireme, bacuruze mu buryo bunyuze mu mategeko, ariko kandi babe n'ikiraro cy’amahoro, kuko bifuza ko uko bacuruza bambuka imipaka bajya bajyana impumeko y’amahoro bakuye iwabo kandi bakaba n’igicumbi cy’amahoro mu miryango yabo.

Nk'uko padiri Valens akomeza abivuga uyu mushinga watangiye nyuma yo kubona ko hari abacuruzi bambukiranya imipaka mu buryo butemewe ndetse bikabagiraho ingaruka. Bituma Komisiyo yiyemeza kubahugura kugira ngo bamenye amategeko babashe kwambukana ibicuruzwa batabangamiye umutekano wabo n'uw'ibihugu bakoreramo ubucuruzi.

Mu makoperative atandatu yari ahataniye ibi bihembo abiri ni yo yatsinze ari yo: Koperative "Curuza wunguke" yahawe amafaranga 4,306,050 y'u Rwanda ndetse na Koperative "Ambara uberwe" yahawe amafaranga 3,694,040 y'u Rwanda.

Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka babwiye umunyamakuru wa Kinyamateka uburyo bishimiye uyu mushinga kuko umaze kubageza kuri byinsi.

NIRAGIRE Spesiose ukorera muri koperative kora wunguke yavuze ko bishimiye kuba bahawe ibihembo ubu bakaba bagiye gukemura bimwe mu bibazo batewe n’ifungwa ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Avuga ko ibi bihembo biziye igihe kuko ubuhahirane n'igihugu cy'u Burundi bwongeye kuzahuka bikazabafasha kurushaho gutera imbere.

UWIMBABAZI Laetitia, uhagarariye Koperative Ambara uberwe, yashimiye Komisiyo y'Abepiskopi y'ubutabera n'Amahoro yabafashije ikabakiza amakimbirane yari yarokamye imiryango yabo, ikabigisha kwizigama no gukora imishinga iciriritse yabateza imbere mu ngo zabo. Ubu bakaba bishimira urwego bamaze kugeraho ndetse biteguye no gufasha bagenzi babo batagize amahirwe yo guhugurwa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru MURWANASHYAKA Emmanuel yashimiye Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ku bufatanye na Alert International uruhare yagize mu gufasha abaturage bo mu karere ka Nyaruguru kuva mu bwigunge bahurizwa mu ma koperative no gufashwa guhindura imyumvire, kwitekerezaho no gutekereza kubyo bakora ari nabyo byabyaye umusaruro w’ibihembo babonye ndetse igikomeye bakaba baranafashijwe kwiteza imbere banacyemura amakimbirane mu miryango yabo.

yasabye aya makoperative yabonye ibihembo, kuzakoresha neza amafaranga yahawe agakoreshwa ibyo yagenewe mu kubyaza inyungu ubucuruzi bakora bakanaharanira amahoro mu ngo zabo.

Muri iki kigorwa kandi Komisiyo y'Abepiskopi y'Ubutabera n'Amahoro yahaye ibihembo urubyiruko rwahatanye mu bihangano bitandukanye bigamije kubaka umuco w'amahoro, ubwumvikane n'ubwiyunge.

Padiri Valens Niragire, Umunyamabanga wa CEJP ari kumwe na Murwanashyaka Emmanuel, Mayor wa Nyaruguru
Padiri Valens Niragire, Umunyamabanga wa CEJP ari kumwe na Murwanashyaka Emmanuel, Mayor wa Nyaruguru
Urubyiruko rurashishikarizwa guharanira umuco w'amahoro hakiri kare kuko igiti kigororwa kikiri gito
Urubyiruko rurashishikarizwa guharanira umuco w'amahoro hakiri kare kuko igiti kigororwa kikiri gito
Koperative zatsindiye ibihembo zasabwe kubikoresha neza kugira ngo bizifashe gukomeza gutera imbere
Koperative zatsindiye ibihembo zasabwe kubikoresha neza kugira ngo bizifashe gukomeza gutera imbere
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose