Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yamuritse ubushakashatsi ku ihohotera rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ku rwego rw’Igihugu [CEJP] n’iza Diyosezi Gatolika mu Rwanda bahuriye mu Nama igamije kurebera hamwe ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku ihohotera rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, n’ingaruka mbi rigira ku miryango.

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yamuritse ubushakashatsi ku ihohotera rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yamuritse ubushakashatsi ku ihohotera rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga

Igikorwa cyo kumurika ubu bushakashatsi cyabaye kuri uyu wa 21 Kanama 2026, muri Centre Missionnaire Lavigerie (CML).

Dr Mpayimana Fulgence, umushakashatsi wagize uruhare muri iki gikorwa, mu kiganiro na Kinyamateka yatangaje bimwe mu byavuye muri ubu bushakashatsi.

Yagize ati “Navuga ibintu nka bitatu twabonye, hari abakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo butari bwo, bagakoresha amafoto n’amashusho y’abandi bantu batabibasabiye uburenganzira kandi bakabikora mu kwangiza isura y’abandi bantu. Ikindi twabonye ko ikoranabuhanga rikoreshwa mu buryo bwo kwambura cyangwa se guhohotera abandi bantu mu buryo buri mu by’imari, aho umuntu akoresha konti mpimbano akiyita nk’umuntu ufasha abandi kubona ibyangombwa byo kujya mu mahanga ndetse agasaba n’amafaranga bikazarangira wa wundi uyasabwa asanze atari byo.”

Yakomeje avuga ko kuri bamwe mu bo bakoreyeho ubushakashatsi bababwiye ko hari abafashwe amashusho bari nko mu gikorwa cy’abashakanye, bikaza guhinduka igikangisho, umuntu agasabwa amafaranga runaka kugira ngo ayo mashusho atayashyira hanze. Ibyo yavuze ko basanze ari ikibazo gikomeye.

Dr Mpayimana Fulgence kandi yahuje iri hohoterwa rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga n’irikorerwa mu muryango, avuga ko ahanini usanga na ryo rigira ingaruka zikomeye ku muryango.

Atanga urugero, yagize ati “Hari abo twaganiriye baratubwira bati kubera ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano [AI], hari igihe bafata amashusho cyangwa amafoto yanyu bakayashyira ahandi hantu runaka wenda niba ari umugore wawe cyangwa umugabo wawe akabona ifoto bayishyize aho hantu runaka arimo akora ibikorwa bitari byiza icyo gihe byangiza imibanire y’abantu.”

Ku ruhande rwa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yatekereje kandi igashyira mu bikorwa ubu bushakashatsi, Sr Epiphanie Umubyeyi, ushinzwe Porogaramu yo kurwanya ihohoterwa muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro, yasobanuye inkomoko y’iki gikorwa cy’ubushakashatsi.

Yavuze ko icyabateye kubukora ari uko bari bamaze igihe bumva ko hari abahohoterwa ku mbuga nkoranyambaga, ariko nta gihamya bari bafite kugira ngo n’abafatanyabikorwa babo babe bafatanya kurwanya iri hohoterwa.

Yagize ati “Impamvu twakoze ubu bushakashatsi twabonye ko mu bantu tugenda duherekeza hari abagiye bakorerwa Ihohoterwa rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga ariko ntibabivuge, kugira ngo rero tugire ibimenyetso bifatika twakoze ubu bushakashatsi kugira ngo tumenye uko iki kibazo nyamukuru giteye, bukaba bwarakorewe muri Komisiyo z’Ubutabera n’Amahoro 10 muri Paruwasi 2 za Buri Diyosezi zo mu Rwanda.”

Sr Epiphanie Umubyeyi kandi yakomeje avuga ko nyuma y’ibyagaragaye muri ubu bushakashatsi bagiye gukomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa no kongera ubukangurambaga hagamijwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Nyuma y’ibyavuye muri ubu bushakashatsi tugiye kongera kubunoza twongere duhure n’abandi bafatanyabikorwa, twongere ubukangurambaga kuri iri hohotera bijye no mu rubyiruko nka bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane.”

Yavuze kandi ko bagiye gukomeza gushyira hamwe nka Kiliziya Gatolika, muri za Komisiyo zayo zitandukanye, kugira ngo bahagurukire rimwe mu gukumira no kurwanya iri hohoterwa.

Ati “ Nka Kiliziya Gatolika muziko hari komisiyo nyinshi mu rwego rw’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Kinyamateka izabonekamo, Komisiyo y’umuryango izabonekamo, abakora mu burezi bazabonekamo kugira ngo tugerageze gushyira hamwe turebe uburyo twabona igisubizo kirambye mu gukumira no kurwanya iryo hohotera rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga. ”

Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ku ihohotera rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga bwakorewe ku bantu 424, barimo 216 batuye mu bice by’icyaro na 208 batuye mu mijyi.

Bamwe mu babajijwe ni urubyiruko, ababyeyi, abayobozi mu nzego za Kiliziya, mu burezi, abakora itangazamakuru, abafite ubumuga n’abandi.

Bimwe mu byagaragajwe n’ubushakashatsi ni uko gukwirakwiza amafoto ku mbuga nkoranyambaga biri ku kigero cya 53.77%, ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikaba kuri 32.31%, mu gihe ihohoterwa rishingiye ku buryo bw’ibiganiro riri kuri 23.11%.

Ni mu gihe kubeshya ku bijyanye n’umutungo biri ku kigero cya 36.08%, guterwa ubwoba bikaba kuri 26.65%, naho kwibwa konti cyangwa imbuga (hacking) bikaba kuri 25.47%.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose