Komisiyo y'Umuryango irasaba ubufatanye mu guha imbaraga gahunda yo guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere
Mu gihe Serivisi y’Ubusugire bw’Ingo itangirwamo serivisi yo guteganya urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere imaze imyaka 41 ishinzwe n’ Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, abakorera ubutumwa muri iyi serivisi bagaragaje ko n’ubwo imaze gutanga umusaruro mu kubaka ubumwe n’ituze mu miryango, igihura n’imbogamizi zitandukanye zituma itagera ku ntego zayo uko bikwiye. Ku bw’ibyo, basabye Abepiskopi Gatolika mu Rwanda kuyishyigikira kurushaho, bayiha umwanya uhagije mu nama z’abasaseridoti no mu zindi gahunda za Kiliziya, kugira ngo ubutumwa bwayo burusheho kumenyekana no kumvikana neza.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Gashyantare 2026, mu nama yabereye ku Kicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, giherereye ku Ruyenzi, yahuje abapadiri bashinzwe ikenurabushyo ry’umuryango mu ma Diyosezi 9 yo mu Rwanda, abatoza b’abafasha b’ingo ndetse n’abakozi bahoraho bakora mu bunyamabanga bwa Serivisi y’Ubusugire bw’Ingo. Iyi nama yari igamije gusuzuma aho gahunda igeze ishyirwa mu bikorwa, kugaragaza imbogamizi zikiyibangamiye no kurebera hamwe ingamba zatuma irushaho kunozwa mu gihe cy’igenamigambi rya 2025–2030
Mu biganiro byabereye muri iyo nama yayobowe na padiri Fraterne Nahimana umunyamabanga wa Komisiyo y’umuryango mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda , hagaragajwe ko n’ubwo iyi serivisi imaze imyaka 41 ishinzwe, igihura n’imbogamizi zikomeye zituma itagera ku miryango myinshi uko bikwiye.
Ikibazo cya mbere cyagarutsweho ni ukutamenya no kudasobanukirwa neza ubwiza n’akamaro k’uburyo bwa kamere mu guteganya urubyaro, cyane cyane hirya no hino mu maparuwasi. Hari aho usanga abakristu batabasha gutandukanya inyigisho ya Kiliziya n’imyumvire yabo bwite, bigatuma iyi gahunda bayifata nk’igoye cyangwa idahuye n’igihe.
Abitabiriye inama bagaragaje ko muri sosiyete y’iki gihe abantu benshi bakunda guhitamo ibyoroshye kandi byihuse, kurusha ibyo bisaba kwigomwa, kwihangana no kuganira kenshi hagati y’abashakanye. Ibi bituma bamwe bumva ko uburyo bwa kamere bugoye, nyamara ari uburyo bwubaka ubumwe bw’abashakanye kandi bukabafasha gufata ibyemezo babanje kubiganiraho.
Hari kandi ikibazo cy’ingendo ndende abakenera iyi serivisi bakora kugira ngo bagere aho itangirwa, bikiyongeraho kuba abagabo benshi batitabira aya mahugurwa kandi uruhare rwabo ari ingenzi mu kubaka ubumwe n’imikoranire myiza mu rugo. Ahandi, usanga ingo zimwe zibanye nabi ku buryo bigorana kumvikana ku bijyanye no guteganya urubyaro.
Ikindi cyagarutsweho ni uko bamwe bemeza ko batazi icyo inyigisho za Kiliziya zivuga ku bundi buryo bwo guteganya urubyaro.
Abitabiriye inama banagarutse ku kibazo cy’abatangira kwiga ubu buryo ariko bagacibwa intege n’abandi, cyangwa bakabuvamo kuko bari bafite imyumvire y’uko bazajya bahabwa amafaranga, ntibayabone. Hari n’abafite imyumvire ivuga ko iyi serivisi iganwa n’abatajijutse, cyangwa ko Kiliziya ikabya kwemera ubu buryo gusa ikanga ubundi bwo kwa muganga.
Havuzwe kandi ikibazo cy’ubukorerabushake muri maparuwasi, aho usanga abakorera iyi serivisi badafite ubushobozi buhagije cyangwa ibikoresho bibafasha gusohoza neza ubutumwa bwabo. Byongeye kandi, hari impungenge z’uko iyi serivisi ikomeje kubeshwaho ahanini n’imfashanyo zituruka hanze, bigatuma ejo hazaza hayo hatazwi neza mu gihe izo mfashanyo zagabanuka cyangwa zigahagarara. Ndetse abapadiri mu maparuwase, abihayimana bakorera mu bigo nderabuzima bya Kiliziya ndetse n'abayobozi babyo hari aho usanga badashyira imbaraga zihagije mu kumvikanisha iyi Serivisi mu gihe ari bo bakabaye aba mbere mu kuyisobanukirwa no kuyumvisha neza abakristu.
Ibi bibazo byose byatumye abari muri iyi nama bemeranya ko hakenewe ubukangurambaga bushya, bwimbitse kandi bushingiye ku nyigisho zisobanutse, kugira ngo ubutumwa bw’Ubusugire bw’Ingo burusheho kumvikana, kwakirwa no gushyirwa mu bikorwa mu miryango myinshi.
Mu rwego rwo guhangana n’izo mbogamizi, padiri Fraterne Nahimana, umunyamabanga wa komisiyo y’umuryango mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yagaragaje ko abakora muri Serivisi y’Ubusugire bw’Ingo bifuza umwanya uhagije wo gusobanura no kunoza imyumvire ku butumwa bw’iyi gahunda.
Padiri Fraterne Nahimana Yagize ati “Twiyemeje gufata umwanya uhagije tukaganira n’abasaseridoti, abihayimana, n'abagira uruhare mu guherekeza ingo z'abashakanye tukongera kwibukiranya ko ubu butumwa bwihutirwa cyane muri iki gihe nk'uko Abepiskopi Gatolika mu Rwanda babyifuza. Natwe ubwacu tugomba kubanza kujya inama no kwiyibutsa inshingano zacu, hanyuma tukegera abakristu dushinzwe hirya no hino.”
Basabye ko bahabwa umwanya mu nama za presbyterium no mu zindi nama zikomeye zihuriza hamwe abasaseridoti, kugira ngo babanze bungurane ibitekerezo, basobanukirwe neza n’akamaro k’iyi serivisi, hanyuma nabo bayigire iyabo mbere yo kuyigeza ku bakristu. Bagaragaje ko ubutumwa bw’Ubusugire bw’Ingo budashobora kugera ku ntego zabwo hatabayeho guhuza imbaraga.
Padiri Fraterne avuga ko guhagurukira ubu butumwa mu nzego zose ari byo bizakemura burundu imbogamizi bugihura na zo. Ati"Turifuza kongera kugaruka kuri ubu butumwa bwiza busohorezwa muri Komisiyo y’Umuryango binyuze muri Serivisi y’Ubusugire bw’Ingo. Ariko mbere ya byose, natwe nk’abasaseridoti tugomba kubanza kwibukiranya no kungurana ibitekerezo, dufatanyije n’abagira uruhare mu kwimakaza iyi serivisi, kugira ngo twumve ko byihutirwa muri iki gihe. Nitubanza kujya inama no kongera kwiyemeza, tuzabona uburyo bunoze bwo kwegera abakristu dushinzwe hirya no hino no kubagezaho ubu butumwa mu buryo burushijeho kumvikana.”
Ikindi cyasabwe ni ugushyira iyi gahunda mu byihutirwa bya Kiliziya muri iki gihe, hagamijwe ko itazongera gufatwa nk’inyongera, ahubwo ibe imwe mu nkingi z’ingenzi z’ikenurabushyo ry’umuryango. Abari muri iyi nama bashimangiye ko imbaraga za Kiliziya zishingiye ku bumwe bwayo; ko ifite abantu benshi, impano zitandukanye n’inzego zitandukanye zishobora gufatanya mu gutuma ubutumwa bw’Ubusugire bw’Ingo burushaho gushinga imizi.
Basoje bagaragaza icyizere cy'uko mu gihe iyi Serivisi yagera ku miryango myinshi yafasha abashakanye kubaka ubumwe, kuganira ku mishinga y’ubuzima bwabo no kwakira ubuzima bushya bw’abana nk’impano itegurwa kandi yakiranwa urukundo.
Mu myaka 41 Inama y'Abepiskopi ishyizeho iyi serivisi intambwe imaze guterwa iragaragara; icyakora, abari mu butumwa bwayo bemeza ko urugendo rukiri rurerure, kandi ko rukeneye imbaraga nshya kugira ngo Ubusugire bw’Ingo burusheho kuba isoko y’ituze n’iterambere ry’umuryango nyarwanda ku buryo umubare w’abagera kuri 6% by’abanyarwanda bakoresha ubu buryo bwa kamere kugeza waziyongera.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.