Komisiyo y'Umuryango irashishikariza Abakristu kwizihiza neza umunsi wa Saint Valentin wahawe ikindi gisobanuro
Komisiyo y'Abepiskopi ishinzwe ikenurabushyo ry'umuryango irashishikariza Abakristu kuzitabira ibikorwa byo guhimbaza icyumweru cy'umuryango cyahujwe n'umunsi wa Saint Valentin giteganyijwe kuva tariki 6 kugera tariki 15 Gashyantare 2026.
Ibi byatangajwe na Padiri Fraterne Nahimana, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Umuryango mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, asobanura inkomoko y’iki cyumweru, intego zacyo n’impamvu cyahujwe n’umunsi wa Saint Valentin.
Yasobanuye ko Icyumweru cy’Umuryango ari gahunda ya Kiliziya ku rwego rw’isi yose, ifite inkomoko muri Sinode z’Abepiskopi zabaye mu myaka ya 2014 na 2015, zagarutse ku kamaro k’umuryango mu buzima bwa Kiliziya n’isi muri rusange.
Mu mwaka wa 2016, Papa Fransisko yasohoye inyandiko izwi nka Amoris Laetitia (Ibyishimo by’Urukundo), aho yashimangiye ko urukundo rukwiye gusigasirwa, rukabungabungwa kandi rugahoraho ruhangwa udushya, by’umwihariko mu miryango.
Padiri Nahimana yavuze ko no kwizihiza Umunsi wa Saint Valentin byahawe igisobanuro gishya gishingiye ku bukristu, aho urukundo rutarebwa gusa nk’amarangamutima, ahubwo nk’inzira iganisha ku butagatifu.
Ati “Ni muri iyo myaka Papa yatangiye kwibutsa ko umunsi wa Saint Valentin ushobora guhabwa igisobanuro cyiza gishingiye ku bukristu. Mu by’ukuri, ni ho Cyumweru cy’Umuryango gifite inkomoko, n’ubwo mbere cyari gisanzweho.”
Mu mwaka wa 2017, Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bemeye ko buri mwaka hajya hategurwa Icyumweru cy’Umuryango, kigahabwa umwanya wo kuzirikana ku rukundo rw’abashakanye, ku isakaramentu ry’ugushyingirwa, ku rukundo mu muryango n’uruhare rwaryo mu byiciro bitandukanye by’abagize umuryango.
Padiri Nahimana yasobanuye ko Komisiyo y’Umuryango ku rwego rw’igihugu ishyira mu bikorwa iyi gahunda binyuze mu madiyosezi no mu maparuwasi, igashishikariza ibikorwa bitandukanye.
Icya mbere ni isengesho, by’umwihariko novena izatangira ku wa 6 Gashyantare 2026, isabira imiryango kugira ngo irusheho gusigasira ubumwe, umubano n’urukundo, bityo ibashe kwinjira neza mu bumwe bwa Kiliziya.
Mu maparuwasi hatangizwa kandi ibiganiro bigenewe ibyiciro bitandukanye by’umuryango, birimo abagabo n’abagore bashakanye, ingo zikiri ntoya n’izimaze igihe, urubyiruko n’abageze mu zabukuru.
Ibyo byiciro bigabanywa mu matsinda atandukanye: ingo z’imyaka itanu n’iyirenga, iz’imyaka 6 kugeza kuri 15, iz’imyaka 16 kugeza kuri 40, ndetse n’abarengeje iyo myaka, bose bagahabwa inyigisho zibafasha kubungabunga urukundo no kurusigasira.
Hibandwa kandi ku bategura guhabwa isakaramentu ry’ugushyingirwa, haba abitegura gushyingirwa vuba (abageni), bahabwa inyigisho zibafasha kwitegura neza no kwizihiza Saint Valentin mu buryo bukwiye.
Padiri Nahimana yagarutse no ku rubyiruko ruri mu nzira yo kwitegura urugo, avuga ko n’ubwo hari abibwira ko kubaganiriza ku rukundo atari ngombwa, mu by’ukuri ari ingenzi cyane, kuko rwigira byinshi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, rimwe na rimwe mu buryo bushobora kubayobya.
Yagize ati “Dukeneye kwegera urubyiruko, tukarufasha gusobanukirwa urukundo ruzima, ari rwo ruzabafasha kuzubaka ingo zabo mu gihe kizaza.”
Yongeyeho ko Kiliziya yifuza ingo z’abakristu zikomeye ku muhamagaro wazo, zigahora zivugurura urukundo rwazo, zigahinduka ingero nziza n’abahamya b’ibyiza byo gushyingirwa.
Yavuze ko n’ubwo hari urubyiruko rwakomeretse rutinya gushinga urugo, hakwiye kugaragazwa ingo nziza z’abashakanye zibayeho mu rukundo nyarukundo, rukomoka ku Mana, rukanabageza ku butagatifu.
Padiri Nahimana yasabye abashakanye kuzizihiza Saint Valentin mu buryo bufite ireme, bazirikana ko urukundo rwabo ari inzira iganisha ku Mana, anasaba Umutagatifu Valentin gukomeza gusabira abakristu bose kugira ngo bakomeze gukunda ugushyingirwa no kubona umuryango nk’impano y’Imana.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.