Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

“Kongere ya SIGNIS mu Rwanda izashyira mu bikorwa ubutumwa bwa Papa Leo XIV’’ Padiri Prof. Walter C. Ihejirika

Perezida wa SIGNIS Africa, Padiri Prof. Walter C. Ihejirika, yatangaje ko Kongere Mpuzamahanga ya SIGNIS izabera i Kigali mu Rwanda kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 8 Kanama 2026, izaba uburyo bwo gushyira mu bikorwa ubutumwa bwa Papa Leo XIV bwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Itumanaho ku nshuro ya 60.

“Kongere ya SIGNIS mu Rwanda izashyira mu bikorwa ubutumwa bwa Papa Leo XIV’’ Padiri Prof. Walter C. Ihejirika
“Kongere ya SIGNIS mu Rwanda izashyira mu bikorwa ubutumwa bwa Papa Leo XIV’’ Padiri Prof. Walter C. Ihejirika

Mu butumwa bwe bwa mbere bugenewe uyu munsi mpuzamahanga w’Itumanaho wizihizwa buri 17 Gicurasi, Papa Leo XIV yagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti “Kurinda amajwi n’isura by’umuntu”, agaragaza ko amajwi n’isura by’abantu ari impano idasanzwe Imana yahaye muntu kandi bikaba bigaragaza urukundo rwayo ku bantu bose.

Papa yavuze ko nubwo ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence - AI) rifite akamaro, rishobora no guteza ibibazo byagira ingaruka ku mibanire n’itumanaho hagati y’abantu. Yibukije ko ari ingenzi kurinda umwimerere w’umuntu no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwubaka aho gusimbura umubano nyakuri.

Padiri Prof. Walter C. Ihejirika yavuze ko Kongere ya SIGNIS izahuza abanyamwuga mu itumanaho Gatolika n’abandi bafite intego zo guteza imbere itumanaho ryubaka baza baturutse ku isi yose, bityo bikaba bizafasha gushimangira umubano hagati y’abantu nk’uko Papa yabihamagariraga.

Yagize ati “Guhuriza hamwe abantu baturutse impande zose z’isi ni uburyo bwo gushimangira ubumuntu n’imibanire nyakuri, cyane cyane muri iki gihe ikoranabuhanga riri kugenda rifata umwanya munini mu buzima bwa buri munsi.”

Yongeyeho ko insanganyamatsiko y’iyi kongere igira iti “Itumanaho rishingiye ku ikoranabuhanga hagamijwe ubwumvikane bw’umuco no kubungabunga ibidukikije”, ihura neza n’ubutumwa bwa Papa Leo XIV.

Biteganyijwe ko abazitabira iyi kongere bazungurana ibitekerezo ku ikoreshwa ryiza ry’ikoranabuhanga rya AI, cyane cyane mu burezi no mu itumanaho ryubaka amahoro n’ubwiyunge.

Papa Leo XIV yasabye ko abantu, by’umwihariko urubyiruko, bahabwa ubumenyi bubafasha gusesengura amakuru no gukoresha ikoranabuhanga mu bwisanzure no mu bushishozi. Yavuze kandi ko ubu bumenyi bukwiye kugera no ku bantu bakuze ndetse n’abasigaye inyuma n’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Perezida wa SIGNIS Africa yavuze ko iyi kongere izafasha abanyamuryango ba SIGNIS n’abandi bose bafite umutima mwiza gukoresha ikoranabuhanga mu guhuza abantu no kurengera ibidukikije.

Yibukije amagambo ya Papa Leo XIV agira ati “Dukeneye amajwi n’isura byongera kuvuganira abantu. Dukeneye guha agaciro itumanaho nk’ukuri kwimbitse k’ubumuntu, kandi iterambere ryose ry’ikoranabuhanga rikagomba kubishingiraho.”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Padiri Prof. Walter C. Ihejirika yashimiye Papa Leo XIV ku butumwa yahaye Kiliziya n’abakora mu itumanaho, anizeza ko SIGNIS Africa izakomeza kugira uruhare mu kurinda amajwi n’isura by’abantu ku mugabane wa Afurika.Yanatangaje ko biteguye kwakira neza abazitabira Kongere Mpuzamahanga ya SIGNIS i Kigali, abasaba kuzaza bakibonera urugwiro no kwakira abashyitsi neza bisanzwe biranga Afurika.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose