Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

“Kora ndebe iruta vuga numve.” Musenyeri Papias Musengamana wa Byumba

Iyi ni imvugo ikunze gukoreshwa mu Kinyarwanda bashaka kugaragaza ko umuntu uvuga ariko adakora nta cyo biba bimaze, ahubwo ko ikingenzi kandi abantu baba bashaka kureba ngo bigireho ari ibikorwa.

“Kora ndebe iruta vuga numve.” Musenyeri Papias Musengamana wa Byumba
“Kora ndebe iruta vuga numve.” Musenyeri Papias Musengamana wa Byumba

Ni imvugo kandi yagarutsweho na Musenyeri Papias Musengamana Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, mu birori byo gusoza icyumweru cy’uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi, byabereye mu ishuri Notre Dame du Bon Conseil (NDBC), kuri uyu wa 15 Gicurasi 2026, mu nsanganyamatsiko igira iti “Ndera neza, Nkure neza, Nkore neza.”

Mu nyigisho ye, Musenyeri Papias Musengamana yavuze ko kugira ngo kurera neza, gukura neza no gukora neza bikunde, bisaba kwitanga no kubera abandi intangarugero.

Ati “Twese uko turi aha turi mu byiciro bibiri, hari abashinzwe kurerwa aribo banyeshuri hakaba n’abarezi. Ikintu cy’agaciro ntabwo wakigeraho utakivunikiye cyane cyane mwebwe abanyeshuri, ubumenyi n’ubuhanga twifuza ntabwo bushobora kugeraho mutabuvunikiye. Icyiza cy’agaciro kiraharanirwa, kikavunikirwa ndetse ukemera no kubira icyuya kugira ngo ukigereho.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo umwana yige, amenye, akure neza ndetse abashe gukora neza, biharanirwa.

Agaruka ku barezi, Musenyeri Papias yabasabye kuba intangarugero kugira ngo abana babigireho.

Yagize ati “Ushobora kuba uzi byinshi ukora byinshi ariko iyo utabihuza n’imibereho yawe n’inshingano zawe nk’umwarimu abanyeshuri burya nabo ntabwo bazabyumva vuba cyane.”

Yakomeje ati “Mu Kinyarwanda baravuga ngo kora ndebe iruta vuga numve. Kuba urugero rwiza ku bana turera. Abana burya barareba kandi bareba kurusha uko bumva ndetse ibyo babonye ni byo bakira mbere na mbere vuba kurusha ibyo tubabwira cyangwa tubabwiriza.”

Yongeyeho ko muri iki gihe, muri iyi si ya none, ingero nziza zigenda zikendera, bityo abarezi bakwiye kurushaho kuzirikana inshingano bafite zo kuba icyitegererezo cyiza ku bana barera.

Ati “Barezi ndagira ngo kuri uyu munsi tuzirikane ku buryo bwose bwimbitse, uri umurezi ntabwo uri mwarimu gusa. Uko winjiye mu ishuri abana bakureba n’uburyo wambaye burya ni ryo somo rya mbere uba uhaye umwana. Tuzirikane ko uburere bwa mbere duha abana bacu ari ingero nziza.”

Yakomeje avuga ati “Tubatoze imyitwarire myiza, imibanire myiza ndetse tukanabategura kwakira ubumenyi n’ubuhanga tubaha.”

Yongeyeho ko hari bamwe mu barezi batitwara neza, ati “Hari ubusinzi, hari imyitwarire y’abarezi bamwe na bamwe bashobora gutuma n’abana bagira imyitekerereze n’imyumvire mibi.”

Yasoje avuga ko icyo umwana ategereje ku murezi ari urugero rwiza. Asobanura ko iyo umwana abonye Padiri, ubutumwa bwa mbere amukuraho ari urugero rwiza, haba mu myitwarire, mu mikorere no mu mivugire, kandi ko ari na ko bikwiye kugenda no mu babyeyi bo mu ngo zabo.

Ibi birori byo gusoza icyumweru cy’uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi ya Byumba byitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo iza leta zirangajwe imbere n’umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi NZABONIMPA Emmanuel, n’abari bitabiriye ihuriro ry'Inama mpuzamahanga yiga ku igihango cy'uburezi Gatolika ku rwego rw'Afurika na Madagascar yaberaga i Kigali kuva kuwa 12 kugera kuwa 15 Gicurasi 2026

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose