Korali Saint Jean Paul II irashimirwa uruhare yagize mu iterambere rya Muzika ya Liturujiya muri paruwasi ya Butete
Ku cyumweru tariki ya 26 Ukwakira 2025, Paruwasi ya Butete, yo muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yahimbaje ku buryo budasanzwe Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, waragijwe iyi paruwasi. Uyu munsi kandi, wahuriranye n’isabukuru y’imyaka ibiri ya Korali Saint Jean Paul II Butete, impuzamakorali ikorera ubutumwa muri iyi paruwasi.
Korali Saint Jean Paul II ni impuzamakorali igizwe n’abaririmbyi barenga 160 hamwe n’abatambyi bagera kuri 40, bose bahurira mu bikorwa byo kuririmba no gufasha abakristu guhimbaza iminsi mikuru ya paruwasi. Iyi mpuzamakorali ishingiye ku makorali 22 abarizwa mu masantarali atanu agize Paruwasi ya Butete.
Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, Padiri Jean Nepomuscene Twizerimana, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Butete, yasobanuye ko igitekerezo cyo gushinga iyi korali cyaturutse ku bushake bwo gufasha abakristu guhimbaza iminsi mikuru ku rwego rwa paruwasi.
Yagize ati“Chorale Saint Jean Paul II Butete ni korali mpuzamakorali yaje ari igisubizo kuri paruwasi, kuko umunsi mukuru wa paruwasi si uwa korali imwe runaka. Ni umunsi mukuru abakristu bose bisangamo. Twatekereje ko kugira impuzamakorali izajya ihuriza hamwe abaririmbyi bose byafasha mu guha agaciro iminsi mikuru ya paruwasi.”
Padiri Twizerimana yakomeje avuga ko iyo korali ifasha no mu rwego rw’amasomo ya muzika. Ati “Hari amakorali adafite abatekinisiye b’umwuga. Iyo impuzamakorali ihuriye kuri paruwasi, bigira akamaro kuko biga indirimbo zinoze, hanyuma abitabiriye bakajya gufasha abandi mu makorali yabo.”
Yibukije ko Paruwasi ya Butete ifite amateka akomeye mu muziki wa Kiliziya, cyane cyane kubera Padiri Théogène Nzuwonemeye, washinze Pueri Cantores ndetse agatera imbaraga iterambere rya muzika muri paruwasi.
Ati “Padiri Théogène yitangiye muzika isingiza Imana ku buryo twavuga ko hano ari igicumbi cy’umuziki muri diyosezi yacu ya Ruhengeri,”
Mu butumwa bwe kuri uwo munsi, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yashimye cyane Paruwasi ya Butete ku buryo ihagaze mu by’umuziki n’uburyo abakristu bitabira Misa mu buryo bwo gusenga koko.
Yagize ati“Ndabashimira uburyo mwiyubaka, mukataje mu guhimbaza Imana. Paruwasi ya Butete iri mu za mbere muri diyosezi mu bijyanye no kuririmba neza, kandi ibyo bigaragarira mu buryo mwitwara mu Misa, aho indirimbo zanyu zifasha abantu gusenga, atari concert, ahubwo ni isengesho nyaryo.”
Cassien Ngendahayo, Umunyamabanga wa Korali Saint Jean Paul II Butete, yatangaje ko iyi korali yashinzwe ku itariki ya 22 Ukwakira 2023, ku munsi mukuru wa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, ari nawo munsi yaherewe izina iragizwa Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II.
Yagize ati “Korali Saint Jean Paul II ni korali nkuru ya paruwasi, ihuza amakorali yose uko ari 22. Buri korali yohereza abaririmbyi 12 n’abatekinisiye babo, tukahurira kuri paruwasi tugahimbaza Imana hamwe. Ubu tumaze imyaka ibiri dukora ubutumwa bwo kwamamaza Inkuru Nziza binyuze mu ndirimbo.”
Yakomeje ashimangira ko iyi korali yitiriwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa II kubera isano ifitanye n’ubutumwa bwe. Ati “Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yari inshuti y’urubyiruko kandi yegereye abakristu bose. Korali yacu igizwe ahanini n’urubyiruko, bityo tumwiyambaza kugira ngo adukomereze mu butumwa bwo kuririmba no kwamamaza Ivanjili.”
Cassien yavuze ko amagambo yo gushima, Umwepiskopi yababwiye yabateye imbaraga zo gukomeza umurimo wabo. Ati “Byaduteye ishema rikomeye kumva Musenyeri adushima imbere y’Imbaga. Ibyo byongeye imbaraga abaririmbyi bose, cyane ko hari igihe bamwe bashobora gucika intege kubera ibigeragezo, ariko kumva Umwepiskopi ashima ubutumwa dukora bituma twese twongera imbaraga n’umwete.”
Icyumweru cyo ku wa 26 Ukwakira 2025 cyasigiye Paruwasi ya Butete urwibutso rwiza: guhimbaza Mutagatifu waragijwe paruwasi, kwishimira imyaka ibiri y’impuzamakorali ifasha abakristu guhimbaza iminsi mikuru ya paruwasi, no kwiyemeza gukomeza umurimo wo kwamamaza Inkuru Nziza binyuze mu ndirimbo.
Nk’uko byagarutsweho kenshi uwo munsi, muzika isingiza Imana ni inzira yihariye yo gusenga, kandi Korali Saint Jean Paul II Butete yemeje ko izakomeza kuba igicumbi cya Muzika yo gusingiza Imana muri paruwasi no muri Diyosezi ya Ruhengeri muri rusange.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.