Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ku cyicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda habereye inama yo kunoza ubutumwa bwa Katesheze no gutegura imyigire mishya ishingiye ku ikoranabuhanga

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2025, ku cyicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, giherereye ku Ruyenzi, habereye inama y’umunsi umwe yahuje abashinzwe Komisiyo ya Katesheze mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, hamwe n’abasaserdoti bahagarariye Katesheze muri za diyosezi zose zigize Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Ku cyicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda habereye inama yo kunoza ubutumwa bwa Katesheze no gutegura imyigire mishya ishingiye ku ikoranabuhanga
Ku cyicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda habereye inama yo kunoza ubutumwa bwa Katesheze no gutegura imyigire mishya ishingiye ku ikoranabuhanga

Ni inama yibanze cyane ku kunoza inzira z’ubwigishwa, gutegura amahugurwa y’abakateshiste, no kurebera hamwe uburyo bushya bwo kwigisha Gatigisimu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Yayobowe na Mgr Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare akaba na Perezida wa Komisiyo y’Ubwigishwa muri CEPR. Yitabiriwe kandi na Mgr Philippo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare ucyuye igihe ndetse n’umwe mu bagize Komisiyo ishinzwe Katesheze, hamwe n’abahagarariye Katesheze bo mu madiyosezi yose.

Mu kiganiro kigufi yahaye Kinyamateka nyuma y’iyi nama, Mgr Jean Bosco Ntagungira yasobanuye ko iyi nama yaranzwe n’ibiganiro byagutse ku ngingo zitandukanye zirebana n’ubwigishwa, harimo n’urugendo nyobokamana abakateshiste bo mu Rwanda baherutse kugirira i Save mu rwego rwa Yubile y’Impurirane.

Yagize ati “Dusoje inama twari twatumiyemo abagize komisiyo ya Katesheze ku rwego rw’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, abasaserdoti bahagarariye katesheze (ubwigishwa) muri buri diyosezi.Twize ku ngingo zinyuranye, twagarutse ku rugendo nyobokamana ku rwego rwa yubile y’impurirane abakateshiste bo mu Rwanda bagiriye i Save, igicumbi cy’ubukristu, kikaba n’igicumbi cy’abakateshiste kuko ni ho tuzi abakateshiste ba mbere batangiriye kandi baje baturutse mu gihugu cya Uganda, bazanye n’abapadiri bera. Twagarutse no ku bijyanye no guhugura abakateshiste, burya ntawe utanga icyo adafite, bagomba guhugurwa, twashyizeho n’uburyo bazahugurwa ndetse n’ingingo bazahugurwaho."

Mgr Ntagungira yanagarutse ku ngingo yahawe umwanya munini muri iyo nama, ari yo “catechese digitale”, uburyo bushya bushyira imbere kwigisha Gatigisimu hakoreshejwe amashusho n’ibiganiro biboneka ku ikoranabuhanga.

Yagize ati “Icyo twatinzeho rero by’umwihariko ni ibijyanye na catechese digitale, kuko ubu ng’ubu muri iki gihe ntabwo umwana ashyikira ku buryo bworoshye bya bitero bya gatigisimu twigishijwe kera, tuvuga, dusubiramo. Ariko ubu ng’ubu turagira ngo dushyire imbere uburyo bwo kwigisha gatigisimu binyuze mu mashusho. Ni cyo kintu twatinzeho, twiga uburyo bizakorwa, tuvuga abazabikora, ndetse banatweretse n’abatangiye kubikora ku buryo abana bazajya bigishwa binyuze mu mashusho, binyuze mu dufirime dutoya dusobanura amateka ya Bibiliya, amateka y’abantu bavugwa muri Bibiliya.”

Yakomeje asobanura ko Kiliziya na yo igomba kugana aho abantu bari, ikoresha imiyoboro ya none kugira ngo ubutumwa bubageraho neza

Ati “Ibyo ngibyo ni byo twatinzeho kuko ubu ngubu kwigisha iyobokamana ubisanga kuri telefone, ubisanga kuri televisiyo kuko ni ho abantu baba bari. Ubwo rero natwe turagira ngo tujye muri uwo mujyo wo kugira ngo tubasange aho baba bari.”

Mgr Ntagungira asoza avuga ko iyi gahunda izasaba igihe n’ubufatanye, harimo n’abafatanyabikorwa bashobora gufasha Kiliziya mu gutunganya ibikoresho bikenewe.

Yagize ati “Icyo rero twagitinzeho kandi kizadufata iminsi, ahubwo hari n’abantu bandi bashobora kubidufashamo, abo nabo twabashaka bakadufasha.”

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose