Ku Munsi Mpuzamahanga w’Itumanaho, abanyamakuru basabwe gukorana ubunyangamugayo
Musenyeri Martin Kivuva Musonde umushumba wa Arikidiyosezi Gatolika ya Mombasa akaba na Visi Perezida wa Komisiyo ishinzwe Itumanaho mu Nama y’Abepisikopi Gatolika muri Kenya yasabye abanyamakuru n’abakora mu itangazamakuru n’itumanaho rya Kiliziya Gatolika kurinda ukuri, agaciro ka muntu ndetse no gukorana ubunyangamugayo mu gihe isi ikomeje kwinjira mu ikoranabuhanga rigezweho ry’ubwenge buhangano (AI).
Yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Itumanaho (World Communications Day) ku nshuro ya 60 wabereye kuri Paruwasi ya Mutagatifu Fransisiko wa Asizi i Ruiru, muri Arikidiyosezi Gatolika ya Nairobi muri Kenya.
Mu ijambo rye, Musenyeri Kivuva yavuze ko abakora itangazamakuru Gatolika bafite ubutumwa bwo gukoresha ukuri mu isi irimo amakuru agenda yihuta kandi aho ibitekerezo by’abantu bishobora kuyobywa n’amakuru atari yo.
Yagize ati “Mu isi aho amakuru agenda vuba kandi ibitekerezo by’abantu bikaba bishobora kuyobywa mu buryo bworoshye, abanyamakuru ba Kiliziya Gatolika bahamagarirwa kuba abahamya n’abagaragu b’ukuri.”
Yakomeje avuga ko ubutumwa bwabo butagarukira gusa ku gutanga amakuru ahubwo bugamije no gufasha abantu kugira umutimanama mwiza, guteza imbere agaciro ka muntu, gushimangira ubumwe no gutanga icyizere.
Ati “Ubutumwa bwacu si ugutanga amakuru gusa, ahubwo ni no kumurikira umutimanama w’abantu, guteza imbere agaciro ka muntu, gushimangira ubumwe no gutanga icyizere.”
Uyu Mushumba wa Arikidiyosezi Gatolika ya Mombasa akaba na Visi Perezida wa Komisiyo ishinzwe Itaumanaho mu Nama y’Abepisikopi Gatolika muri Kenya (KCCB), yashimiye uburyo ibitangazamakuru Gatolika muri Kenya bikomeje gutera imbere binyuze kuri radiyo, televiziyo, ibinyamakuru n’imbugankoranyambaga.
Yagize ati “Turashimira Imana ku iterambere ry’itangazamakuru Gatolika mu gihugu cyacu ndetse no ku banyamwuga benshi bakora ubutaruhuka muri ubu butumwa.”
Musenyeri Kivuva Musonde yavuze ko abakristu muri Kenya bakomeje kungukira ku bikorwa by’Umuyoboro w’Itumanaho Gatolika ndetse na Komisiyo ishinzwe Itumanaho rya KCCB mu kwamamaza Inkuru Nziza no gukemura ibibazo bireba imibereho y’abaturage.
Umunsi Mpuzamahanga w’Itumanaho washyizweho na Papa Pawulo wa VI mu 1967, ugamije gufasha Kiliziya kuzirikana amahirwe n’imbogamizi zihari mu kugeza Ubutumwa bwiza ku isi yose.
Musenyeri Kivuva yanagarutse ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) n’ikoranabuhanga rigezweho mu itumanaho, avuga ko nubwo bitanga amahirwe mashya mu kwamamaza Inkuru Nziza, binazana ibibazo bisaba ubushishozi n’ubushobozi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi.
Yagize ati “Itangazamakuru Gatolika muri Kenya riri gukorera mu bidukikije aho uburyo bwa gakondo bwo gutumanaho buhura n’ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’ubwenge buhangano.”
Yakomeje ati “Nubwo iri koranabuhanga ritanga amahirwe mashya mu kugeza ubutumwa ku bantu benshi no gukora neza, rinazana ibibazo by’imyitwarire, imibereho, ubukungu na politiki bisaba ubushishozi.”
Yaburiye abakora itangazamakuru n’itumanaho kudaha ikoranabuhanga umwanya wo gusimbura umubano nyakuri hagati y’abantu cyangwa gutesha agaciro inshingano z’imyitwarire myiza mu gutanga amakuru.
Ati “Nk’abanyamakuru Gatolika, duhamagarirwa kubungabunga isura n’ijwi bya muntu mu itumanaho. Ikoranabuhanga rigomba gukomeza kuba igikoresho gikorera muntu, ukuri n’agaciro ke, aho gusimbura umubano nyakuri cyangwa kugabanya inshingano z’imyitwarire mu itumanaho.”
Yanihanangirije kandi abakora itumanaho kwirinda gukabya amakuru no gutangaza inkuru zishobora guteza amacakubiri.
Ati “Itangazamakuru Gatolika rigomba gukomeza kurangwa n’ukuri, uburinganire no kuyoborwa n’inshingano z’imyitwarire myiza. Tugomba kwirinda gukabya amakuru, gukwirakwiza ibinyoma ndetse n’inkuru zisenya amahoro n’ubwumvikane bw’abaturage.”
Musenyeri Kivuva yasabye kandi ibitangazamakuru Gatolika gukorera hamwe mu myiteguro y’Inteko Rusange y’Ihuriro ry’Inama z’Abepisikopi muri Afurika y’Iburasirazuba (AMECEA) izaba kuva tariki ya 19 kugeza ku ya 26 Nyakanga 2026 muri Kaminuza Gatolika ya Afurika y’Iburasirazuba (CUEA) i Nairobi.
Yongeyeho ko itangazamakuru Gatolika rifite inshingano zikomeye zo kuba ku isonga mu gutanga amakuru, kwigisha no gusobanurira abakristu ndetse n’abandi bose ubutumwa n’ibiganiro bya Kiliziya mu karere.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.