Ku Munsi w’Abahowe Imana ba Uganda, Musenyeri Kibira yasabye abakristu kurangwa n’ukuri n’ubudahemuka
Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Abahowe Imana ba Uganda, wizihijwe ku wa 3 Kamena 2026, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kasese muri Uganda, Francis Aquirinus Kibira, yahamagariye abakristu gukurikiza urugero rw’Abahowe Imana ba Uganda barangwa no gukunda ukuri, kuba indahemuka no kwitanga mu buzima bwa buri munsi.
Mu gitambo cya Misa cyabereye kuri Katedrali ya Bikira Mariya wajyanywe mu Ijuru, Musenyeri Kibira yavuze ko Abahowe Imana ba Uganda bagaragaje ukwizera gukomeye muri Yezu Kristu kugeza n’aho bemera kumuharira ubuzima bwabo.
Yagize ati “Uyu munsi twateraniye hano kugira ngo dushimire Imana urukundo, ukwizera n’icyizere Abahowe Imana ba Uganda bagaragaje muri Yezu Kristu. Umuhamya w’ukwemera ni umuntu wemera Yezu Kristu, umukunda kandi ubuzima bwe bwose bukayoborwa n’icyizere afite muri we. Ndetse no mu rupfu, akomeza guhamya ukwizera kwe, urukundo rwe n’icyizere cye muri Kristu, ndetse akemera no kumupfira.”
Musenyeri Kibira yasabye abakristu guharanira ukuri nk’imwe mu ndangagaciro zikwiye kuranga umwigishwa wa Kristu.
Yagize ati “Tube abahamya b’ukuri. Tube twiteguye no gupfira ukuri. Nzi ko hari abantu benshi bari muri gereza kubera ko banze kubeshya. Imana ibakorere ku mutima kandi ibahe imbaraga.”
Yanagaragaje impungenge aterwa n’ikibazo cy’ibinyoma na ruswa bikomeje kugaragara muri sosiyete.
Yagize ati “Ibinyoma biri kwangiza igihugu cyacu. Ruswa ikomeje gukwira mu nzego zitandukanye kuko tutakiri abahamya b’ukuri.”
Musenyeri Kibira yavuze ko kandi ubudahemuka ari imwe mu ndangagaciro zikomeye abakristu bakwigira ku Bahowe Imana ba Uganda, abo bakaba ari abakristu 45 barimo Abagatolika 22 n’Abangilikani 23 bishwe hagati ya 1885 na 1887 ku itegeko rya Kabaka Mwanga II bazira ukwemera kwabo.
Yagize ati “Abahowe Imana batwigisha ubudahemuka, kuba indahemuka mu butumwa Imana yaduhaye, kuba indahemuka mu gukunda Imana no gukunda bagenzi bacu.”
Yakomeje asaba buri wese gukorera aho ari hose mu kuri no mu budahemuka.
Ati “Twese duhamagarirwa kuba abahamya aho turi hose, mu buryo bwacu buto, dukora inshingano twahawe mu budahemuka.”
Yanasabye abakristu gutekereza ku murage basigira abazabakomokaho.
Ati “Waba uri umubyeyi mu muryango, umwarimu cyangwa umuyobozi w’ishuri, cyangwa se ukorera mu kindi kigo gifasha abantu b’Imana, ese ibyo ukora uyu munsi bizatanga umugisha ku muryango wawe no ku bandi nyuma y’imyaka ijana?”
Musenyeri Kibira yashimangiye ko kwitanga ari inkingi ya mwamba mu buzima bwa gikristu.
Yagize ati “Nta muntu ushobora kuba umuhamya w’ukwemera atabanje kwemera kwitanga.”
Musenyeri Kibira yavuze ko amaraso y’Abahowe Imana ba Uganda yabaye imbuto yatumye Kiliziya ikura kandi igakomera muri Uganda.
Yagize ati “Amaraso y’Abahowe Imana ba Uganda yuhagiye Uganda, ubusitani bwa Kiliziya y’Imana. Reba imbuto zagaragaye uyu munsi mu gihugu cyacu. Bari bafite ukwemera kudashidikanywaho, biyemeje gukurikira Kristu kandi bakomeza kuba indahemuka mu rukundo rwabo kuri Yezu no ku bantu.”
Muri uyu mwaka, ibirori ngarukamwaka byo ku rwego rw’Igihugu byo kwibuka Abahowe Imana ba Uganda byagombaga kubera ku Ngoro Ntagatifu ya Namugongo Martyrs Shrine ntibyabaye kubera impungenge zatewe n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola cyari cyagaragaye hafi y’umupaka wa Uganda na Congo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.