Ku wa Gatatu w’Ivu, abakristu Gatolika baratangira igisibo cy’iminsi 40
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Gashyantare 2026, abakristu Gatolika ku isi hose baratangira, igihe cy’Igisibo cy’iminsi 40, kibategurira kwizihiza Pasika yibutsa ububabare, urupfu n’izuka rya Yezu Kristu.
Igisibo ni igihe cyihariye cyo kwicuza ibyaha, gusenga no gufasha abakene. Gitangira ku wa Gatatu w’Ivu (Ash Wednesday), uba hasigaye iminsi 46 ngo habeho ku wa Gatanu Mutagatifu (Good Friday), mu rugendo rw'icyumweru Gitagatifu. Muri uyu mwaka, Igisibo kizarangira ku wa Kane, tariki ya 2 Mata 2026.
Umuco wo kwizihiza Igisibo ufite inkomoko mu bihe bya mbere by’Ubukirisitu. Nk’uko byanditswe na Eusebius umwanditsi w’amateka ya Kiliziya wo mu kinyejana cya kane, abakirisitu ba mbere biyirizaga ubusa bitegura Pasika, rimwe na rimwe umunsi umwe cyangwa ibiri, mbere y’uko uwo muco uza kwaguka ukagera ku minsi 40 yizihizwa muri iki gihe.
Padiri Bernard Muchoki wa Diyosezi ya Murang’a muri Kenya, yavuze ko Igisibo ari igihe gifite imizi ikomeye muri kalendari ya Kiliziya.Yagize ati“Igisibo ni igihe cy’amateka muri Kiliziya, cyizihizwa buri mwaka n’abakirisitu bose mu rwego rwo kubaha gahunda ya Kiliziya. Ku wa Gatatu w’Ivu, abakirisitu bakira ivu ku ruhanga kandi bakiyiriza ubusa. Ibi bitwibutsa ko turi abantu bapfa kandi bikadushishikariza kwiyunga n’Imana.”
Padiri Bernard yasobanuye ko muri Kiliziya Gatolika, ivu risanzwe ritangwa n’umupadiri cyangwa diyakoni. Ababikira n’abakateshiste bashobora kubafasha, kandi mu gihe bibaye ngombwa, umulayiki wabiherewe uburenganzira na we ashobora kuritanga.
Yongeyeho ko ivu rishobora kwakirwa n’ababatijwe bose bo muri Kiliziya Gatolika, abigishwa, abitegura kwinjira muri Kiliziya, abandi bakirisitu ndetse no mu maparuwasi menshi, n’abatari abakirisitu babyifuza. Yakomeje asobanura ko kwakira ivu bidahwanye no kwakira Ukaristiya, kuko ivu ari ikimenyetso gitagatifu ariko si Isakaramentu.
Ku wa Gatatu w’Ivu ni umunsi wo kwiyiriza no kwirinda kurya inyama. Mu gihe cy’igisibo cy’uyu munsi, ivu rishyirwa ku ruhanga mu ishusho y’umusaraba, haherekezwa amagambo agira ati“Nimwihane kandi mwemere Ivanjili.”
Padiri Bernard yasobanuye ko ivu rifite ubusobanuro bukomeye muri Bibiliya.
Yagize ati “Mu Byanditswe Bitagatifu, ivu rishushanya agahinda, ukwicuza no kwemera intege nke z’umuntu. Mu Isezerano rya Kera, abantu bambaraga ibigunira bakisiga ivu nk’ikimenyetso cyo kwicuza no gusaba imbabazi z’Imana. No muri iki gihe, iri suzuma ritwibutsa ko dukeneye guhinduka no kuvugururwa mu buzima bwa roho.”
Yongeyeho ko kwakira ivu atari ukwibuka gusa ko umuntu ava mu mukungugu, ahubwo ari n’ikimenyetso cy’icyizere.
Ati “Ivu ritwibutsa ko twaremwe mu mukungugu ariko ko duhamagarirwa gusangira ubuzima bw’Imana. Ni ubutumire bw’umuntu ku giti cye bwo kureka icyaha no guharanira ubutagatifu,”.
Ivu rikoreshwa ku wa Gatatu w’Ivu risanzwe rikorwa hifashishijwe amashami y’imikindo yakoreshejwe ku Cyumweru cya mashami (Palm Sunday) cy’umwaka wabanje, bigaragaza isano iri hagati yo kwakira Yezu i Yeruzalemu no gutangira urugendo rwo kwicuza rugaragaza Igisibo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.