Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kuba urubyiruko ni amahirwe akomeye-Myr Anaclet Mwumvaneza

Ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe kuzirikana ku Ikenurabushyo ry’urubyiruko muri Diyosezi ya Nyundo, Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo yibukije urubyiruko ko kuba urubyiruko ari amahirwe akomeye kuko ariwo mwanya wo guha ubuzima icyerekezo.

Kuba urubyiruko ni amahirwe akomeye-Myr Anaclet Mwumvaneza
Kuba urubyiruko ni amahirwe akomeye-Myr Anaclet Mwumvaneza

Ibi Myr Mwumvaneza yabivugiye muri Paruwasi ya Murunda ku wa 11 Gashyantare 2024 ubwo yasozaga uku kwezi muri Diyosezi ya Nyundo, Zone ya Kibuye.

Ashingiye ku nsanganyamatsiko yagenewe Ikenurabushyo ry’urubyiruko muri uyu mwaka w’Ikenurabushyo wa 2023-2024 ari yo “Rubyiruko, Nimwishimire amizero mufite muri Kristu” (Rom 12, 12), Myr Anaclet Mwumvaneza, yibukije urubyiruko ko ari bo mizero ya Kiliziya na sosiyete muri rusange, bityo ko bagomba gukoresha imbaraga zabo bubaka ahazaza habo ndetse baharanira iterambere ry’imiryango yabo.

Agaruka ku mpamvu kuba urubyiruko ari amahirwe akomeye kandi meza, Myr Mwumvaneza yagize ati « Ni umwanya mwiza wo kumenya kurushaho, kwiga kubana n’abandi no guha ubuzima icyerekezo. Imyaka y’urubyiruko ni igihe cyiza cyo guhanga udushya, guharanira amahoro, ubutabera n’ituze rya bose ndetse no kwimakaza ubuvandimwe ».

Myr Mwumvaneza akomeza asaba urubyiruko kudapfusha ubusa icyo gihe, ahubwo bakagikoresha neza kugira ngo kibabere umugisha aho kubaviramo umuvumo.

Muri uko gukoresha neza igihe, Myr Mwumvaneza yasabye urubyiruko kwirinda abarushora mu ngeso mbi ziterwa n’ubunebwe nko kwiba, kwangiza iby’abandi ubusambanyi n’ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bwabo bikababuza kugera ku byifuzo n’inzozi z’iterambere byabo.

Ati « Kiliziya yifuza abasore n’inkumi bafite ibisubizo ku iterambere rya kiliziya n’iry’igihugu. Ntidukeneye urubyiruko ruteza ibibazo ahubwo dukeneye abakoresha amahirwe bafite n’imbaraga zabo mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije sosiyete muri iki gihe. »

Asoza ijambo rye, Umwepiskopi wa Nyundo yabasabye urubyiruko kwirinda kuba umuzigo kuri kiliziya, igihugu n’imiryango bavukamo; bakubaha ababagira inama n’ababakuriye kuko nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi.

Rugaba Cyprien, uhagarariye komite y’urubyiruko muri Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Ikenurabushyo ry’urubyiruko, yashimiye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo n’abasaserdoti bashinzwe Ikenurabushyo ry’urubyiruko ku bwitange n’umurava bagaragaza mu kwitangira urubyiruko no kurufasha kwitagatifuza no kwiteza imbere.

Mu izina rya komite, yashimiye urubyiruko rwa Diyosezi ya Nyundo ubwitange rugaragaza mu mahuriro y’urubyiruko gatolika ku rwego rw’igihugu aba buri mwaka. Yasabye bagenzi be kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa n’igihugu na kiliziya.

Bityo, nk’urubyiruko bakaba biyemeje kwitabira gahunda za kiliziya, bagira uruhare mu iterambere ryayo, guhugukira gusoma Ijambo ry’Imana, ababishoboye bagatunga na Bibiliya iwabo kandi ibyo badasobanukiwe bakegera ababisobanukiwe bakabafasha; gukoresha amahirwe bahabwa n’igihugu na kiliziya ngo biteze imbere; guhitamo neza umuhamagaro kandi bakarangamira Kristu we mugenga w’imihamagaro yose; kumva neza ko ari bo mizero ya kiliziya n’igihugu; kuba intumwa za Kristu muri bagenzi babo bakigaragara mu ngeso mbi; guterwa ishema n’ukwemera kwabo no gushishikarira kwitabira amahuriro y’urubyiruko n’andi matsinda abafasha kwitagatifuza.

Muri Diyosezi ya Nyundo, gusoza ukwezi kwahariwe urubyiruko byabaye ku wa 11 Gashyantare 2024, mu karere k’ubutumwa ka Kibuye, Uwo muhango wabereye muri Paruwasi ya Murunda ukabimburirwa n’igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Myr Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, mu gihe mu Karere k’ubutumwa ka Gisenyi, byabereye muri Paruwasi ya Busasamana ahari hari Myr Jean Marie Vianney NSENGUMUREMYI, igisonga cy’Umwepiskopi wa Nyundo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose