Imyaka ibaye 75 abakristu bo mu Birambo batagomba kwambuka imigezi ya Nyabarongo na Mbirurume ngo bajye gusenga
Mu birori byo kwizihiza Yubile y'imyaka 75 Paruwasi ya Birambo Imaze ishinzwe, Diyosezi ya Nyundo yashimiye abagize uruhare bose ngo iyi paruwasi ibeho, inishimira uko yateje imbere abatuye mu Birambo ikanabaruhura ingendo bakoraga bambuka imigezi bajya gusengera mu maparuwasi ya Kaduha ya Gikongoro na Muyunzwe ya Kabgayi.
Myr Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa nyundo, mu ijambo rye yavuze ko abayishinze paruwasi ya Birambo babonaga abari bahatuye bari mu icuraburundi kandi bakora ingendo ndende bajya gusengera i Kaduha, Muyunzwe n’i Kabgayi. Bamaze kubona ingorane abo bakristu bahuraga nazo cyane cyane bambuka imigezi ya Nyabarongo na Mbirurume, biyemeje kuhashinga Misiyoni ya Birambo ari na yo yahindutse Paruwasi ya Birambo.
Umwepiskopi wa Nyundo yashimiye abo bose bagize uruhare mu ishingwa ryayo kandi ashimira n’abantu bo mu byiciro bitandukanye bayitangiye kuva yashingwa kugeza ubu. Ku ikubitiro, yashimiye Padiri MOYSE wayitangije n’abo bari bafatanyije, uruhare yagize mu iterambere ryo muri ako gace ko mu Bunyantango, yigisha abaturage mu buryo bunyuranye, abafasha kubaka neza no gutura neza. Yashimiye kandi Abepiskopi bamubanjirije, bakomeje kureberera Paruwasi ya Birambo. Abandi bagize uruhare rukomeye mu kwamamaza Inkuru Nziza ni abihayimana cyane cyane Abafurere b’Abayozefiti bagize uruhare runini mu guteza imbere uburezi muri ako gace. Hari kandi ababikira b’Abasomusiyo nabo bagize uruhare mu gusigasira ubuzima no kwita ku burezi.
Paruwasi ya Birambo ihimbaje yubile y’imyaka 75 imaze kwibaruka abapadiri 10 n’umudiyakoni umwe, aribo: Padiri Aloys NZARAMBA wa Santarali ya Ruganda, Padiri Prosper NTIYAMIRA wa Santarali Kavumu, Padiri Félicien HARINDINTWARI wa Santarali Witongo, Padiri Fidèle MUKWIYE wa Santarali Rugabano, Padiri Modeste MURAGIJIMANA wa Santarali Birambo, Padiri Michel HABUHAZI wa Santarali ya Kavumu, Padiri Evariste UWINTWARI wa Santarali ya Gasharu, Padiri Alfred NKUNDIMANA wa Santarali ya Birambo, Padiri Claver TWAGIRUMUKIZA na Diyakoni Théophile MURWANASHYAKA wa Santarali ya Ruganda. Imaze kwibaruka kandi abafurere 8 n’ababikira 13.
Paruwasi ya Birambo yashinzwe n’uwari Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri DEPRIMOZ, mu 1947, afatanyije n’abandi bapadiri bakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Muyunzwe ari nayo yavuyeho igice kinini kigize Paruwasi muri iki gihe.
Abapadiri bayikurikiranaga igishingwa ni Padiri KLERK, Padiri DURANT na Padiri MOYSE. Uwari shefu icyo gihe witwaga MUTERAHEJURU, akaba yari n’umukristu wa Birambo, ni we wabahaye ikibanza cyo kubakamo Paruwasi. Yahawe izina rya Birambo kubera ko aho yubatse ari ahantu heza kandi hashashe neza, hakaba harafashaga kuruhuka abantu babaga baturutse mu Nduga, mu Bufundu, i Byumba n’ahandi bajyanye inka i Bushi. Iyo bahageraga baricaraga, bakarambya bakaruhuka.
Ubu iyo Paruwasi igizwe n’amasantarali 7, Inama 38 n’Imiryangoremezo 285. Abakristu bamaze kuyibatirizwamo ni 53400.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.