Ibyo wamenya ku murinzi w’igihango Marie Jeanne Noppen n’uruhare rwe mu guteza imbere uburezi bw’umukobwa
Mu muhango w’ihuriro rya 16 ry’abagize Unity Club Intwararumuri wabaye hagati ya tariki 28-29 Ukwakira 2023, abantu barindwi bagizwe Abarinzi b’Igihango kubera ibikorwa bagaragagaje n’umusanzu wabo mu guharanira ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda. Muri bo harimo na Marie Jeanne Noppen, wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’uburere bw’umwana w’umukobwa afatanyije na Diyosezi ya Nyundo cyane cyane Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI.
Mademoiselle Marie Jeanne Noppen yavukiye mu Bubiligi. Yageze mu Rwanda bigizwemo urahare na Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI wabaye Umwepiskopi wa mbere w’umwirabura mu gace k’ibihugu by’ibiyaga bigari. [Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo]. Mu 1952, Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI amaze gutorerwa kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, yaharaniye iterambere ry’abakristu kuri roho no ku mubiri. Kugira ngo agere kuri iryo terambere, yagiye mu Bubiligi gushaka abahanga bamufasha mu guteza imbere Diyosezi ya Nyundo yari imaze igihe gito ishinzwe. Yibanze cyane ku burezi ari nayo mpamvu yasabye Abepiskopi bagenzi be kumushakira itsinda ry’abarimu b’abahanga kugira ngo bamufashe kwigisha no kuyobora ibigo by’amashuri yari yarashinze. Muri bo hajemo mademoiselle Marie Jeanne Noppen wari umufashabutumwa (auxiliare de l’apostolat). Abafashabutumwa bari bazwi ku izina ry’abakobwa ba Musenyeri. Akigera mu Rwanda, Marie Jeanne, yahawe inshingano zo kuyobora ishuri nderabarezi ry’abakobwa i Muramba (Ecole Normale Inférieure de Muramba) kuva mu 1952 kugeza 1967. Nyuma y’uwo mwaka, Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI yamuhaye inshingano nshya muri ishuri rya Lycée Notre Dame d’Afrique de Nyundo (ubu risigaye ryitwa Groupe Scolaire Notre Dame d’Afrique de Nyundo), aribera n’umuyobozi. Iryo shuri, ni ryo rya mbere mu Rwanda ryashinzwe rigamije kwigisha abana b’abakobwa ibya siyansi. Diyosezi ya Nyundo yashinze iryo shuri igira ngo ifashe ababyeyi guhindura imyumvire kuko bumvaga nta mwana w’umukobwa wakiga siyansi. Marie Jeanne mu gihe yayoborga iryo shuri yafashije abana kwitinyuka, akabereka ko ibyo abahungu biga nabo babishobora kandi bagatsinda neza. Marie Jeanne Noppen yayoboye iryo shuri kugeza mu 1987 agiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Mu gihe yayoboraga iryo shuri kandi, yaharaniye uburinganire bw’abana b’abahungu n’abakobwa.
Uruhare rwa Marie Jeanne Noppen ntirwagarukiye mu burezi gusa ahubwo yatanze umusanzu w’indashyikirwa mu guharanira ubumwe b’Abanyarwanda ahereye ku bana bigaga muri iryo shuri rya Lycée Notre Dame d’Afrique de Nyundo. Mu gihe yariyoboraga, hari itotezwa n’iyirukanwa mu mashuri yo mu Rwanda ry’abana bitwaga Abatutsi. Nubwo byari ibihe bikomeye, Marie Jeanne yaharaniye ko abana bose bagira ubureganzira bwo kwiga. Yarinze abana kurangwa n’ivangura ry’amoko kandi, nk’umuyobozi w’ishuri, agakumira abashakaga kuryinjiramo ngo babibe ayo macakubiri mu bana. Uwo musanzu we watumye agirwa umurinzi w’Igihango ku rwego rw’igihugu. Mu ihuriro rya 16 ry’abagize Unity Club Itwararumuri, ryabaye ku wa 29 Ukwakira 2023, Marie Jeanne Noppen ni ho yagizwe Umurinzi w’igihango ndetse ikimenyetso cy’ishimwe gishyikirizwa Myr Jean Marie Vianney NSENGUMUREMYI, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Nyundo.
Mu rwego rwo gusigasira uwo murage mwiza Marie Jeanne yasigiye Abanyarwanda, by’umwihariko abarezi n’abarererwa mu ishuri rya Groupe Scolaire Notre Dame d’Afrique de Nyundo, ababanye na Marie Jeanne Noppen n’abarezwe nawe bifuje ko icyo gihembo cyashyikirizwa ishuri ku mugaragaro. Uwo muhango wabaye ku wa 20 Mutarama ubimburirwa n’Igitambo cy’Ukaristiya cyaturiwe muri Kiliziya ya Paruwasi Katedrali ya Nyundo cyo gusabira Marie Jeanne Noppen. Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Nyundo wanayoboye icyo Gitambo cy’Ukaristiya, mu nyigisho ye, yashimye ubwitange bwa Marie Jeanne Noppen mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa n’uruhare rwe mu guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda. Yasabye abarezi n’ababyeyi gutoza abana bakiri bato umuco wo kwitangira abandi, bakabatoza kuba Abanyarwanda barangwa n’ukuri, ubworoherane, kwicisha bugufi no kumenya akababaro k’abandi.
Abatanze ubuhamya bose kuri uwo munsi n’ikiganiro cyatanzwe na Nyakubahwa Jean Damascène BIZIMANA, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu(MINUBUMWE), byose bagarutse ku bigwi n’ubutwari bya Marie Jeanne Noppen. Baboneyeho gusaba abakiri bato ko bagomba kwigira kuri bakuru babo, kandi bakirinda ingero mbi zabibye amacakubiri mu Banyarwanda.
Dr Odette NYIRAMIRIMO, watangiye kwiga muri Lycée Notre Dame d’Afrique de Nyundo mu 1968, yashimangiye uruhare rwa Marie Jeanne Noppen mu kwita burezi bw’abana b’abakobwa ndetse n’ubwitange bwe mu guharanira ubumwe bw’abana yayoboraga. Yavuze ko akigera mu Ishuri rya Lycée Notre Dame d’Afrique de Nyundo yifuzaga ko abakobwa bakiga amasomo ya Siyansi abafungurira kuziga kaminuza. Ibyo yarabiharaniye ndetse kugira ngo abigereho yagiye mu Bubiligi no Bufaransa gushaka abarimu b’abahanga ngo baze kwigisha Siyansi muri iryo shuri. Marie Jeanne Noppen yahoraga asaba abakobwa yareraga kwirinda ubunebwe. Docteur Odette kandi yavuze ko Marie Jeanne yatinyuye abakobwa yayoboraga bigatuma nabo bakunda siyansi. Yaharaniye kandi ko buri mwana agira uburenganzira bwe, akirinda ko hagira umwana uhohoterwa ndetse byaba ngombwa akanabahungisha kugira ngo baticwa. Yashyize imbaraga mu kurere umukobwa ku buryo bwuzuye. Yahoraga abasaba kuba abanyamwete, bagaranira kuba intwari banoza umurimo wabo wo kwiga, kandi bakigana umuhate kugira ngo bazabone amanota abajyana muri kaminuza.
Dr. Odette yibukije abarezi n’abarererwa muri iryo shuri ko igihembo cyahawe Marie Jeanne Noppen nk’umurinzi w’Igihango ku rwego rw’igihugu cyajya kibfasha kwibuka no kubakira ku murage yabasigiye. Nubwo yari umunyamahanga, ibyo yakoraga byose yabikoraga nk’umunyagihugu. Mu butumwa bwe yafashije Abanyarwanda benshi kugira ubutwari n’ubumuntu, abatoza kwirinda ivangura kandi abaha urugero rwiza rwo kwitangira abandi.
Honorable Marie Claire MUKASINE, Ambassadeur w’u Rwanda mu Buyapani nawe ni umwe mu bayobowe na Marie Jeanne Noppen. Mu buhamya bwe, yagarutse cyane ku mbuto Marie Jeanne yahaye abo yareraga n’abamumenye bose. Ishuri rya Lycée Notre Dame d’Afrique de Nyundo ryari ishuri rimwe rukumbi ryoherezwagamo abana batsinze neza mu gihugu kugira ngo bige Siyansi. Abana bazaga kuryigamo byabateraga imbaraga bigatuma biga bashishikaye. Kugeza ubu mu nzego zose za Leta usangamo abarerewe muri iryo shuri kandi bakirangwa n’indangagaciro batojwe na Marie Jeanne. Zimwe muri zo zagarutsweho na Honorable Marie Claire MUKASINE :
1. Marie Jeanne Noppen yayoboye ishuri rya Lycée Notre Dame d’Afrique de Nyundo ashyira mu ngiro icyifuzo cya Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI washakaga guteza imbere uburezi bw’umwan w’umukobwa. Mu myaka ya 1960-1970, umwana w’umukobwa ntiyari afite amahirwe angana nk’ay’umuhungu mu burezi. Icyerekezo Diyosezi ya Nyundo yihaye cyo guteza imbere umwana w’umukobwa, Marie Jeanne yakinjiyemo neza, aragiharanira, ashyiramo imbaraga n’ubushake bituma ishuri rigera ku ntego ryari ryarashyiriweho.
2. Marie Jeanne yarangwaga n’urukundo rutavangura, agafasha umwana wese wigaga muri iryo shuri akurikije icyo akeneye kugira ngo yige neza.
3. Marie Jeanne yagiraga ubwitange cyane, agahangayikishwa na buri mwana.
4. Marie Jeanne yari umuntu ufite ukuri kandi agaharanira ko abantu bose baba abanyakuri. Ntiyahwemye guharanira ubumwe bw’abana yareraga. N’ubwo yayoboye mu bihe bibi bya politiki y’ivangura n’itotezwa, ntiyigeze yinubira guharanira uburenganzira bwa buri kandi akabikorana ubwenge n’ubushishozi.
5. Marie Jeanne yakundaga umurimo. Yaharaniraga ko umwana wese wigaga muri iryo shuri yatsinda neza, akagira imyitwarire myiza, kandi igihe cye akagikoresha neza. Yarwaniraga ishyaka abana b’abakobwa kandi akifuza ko bagira ubumenyi bwuzuye. Yibanze cyane cyane mu guhindura imyumvire y’abana b’abakobwa n’ababyeyi batumvaga ko abakobwa bakiga ndetse bakagera muri kaminuza. Ibyo byahaye imbaraga abana b’abakobwa, bibabibamo icyizere kandi bibyara umusasruro ugaragara. Honorable Marie Claire yabwiye abarezi n’ababyeyi ko umusaruro w’ubwitange bwa Marie Jeanne ugaragarira mu nzego zitandukanye. Hari abayobozi benshi bize muri iryo shuri kandi amahirwe n’ubushobozi babikisha Marie Jeanne. No mu ruhando mpuzamahanga hari benshi bari mu butumwa bw’Igihugu kandi bose babikesha Marie Jeanne. Asoza ubuhamya bwe, yashimiye Marie Jeanne ko yababereye umuyobozi mwiza, akabatoza gusenga no kubaha Imana. Yasabye abana barererwa muri iryo shuri gukomera ku murage basigiye na Marie Jeanne Noppen no kubyaza umusasruro igihugu kibagenera.
Honorable Jean Damascène BIZIMANA, Ministiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu na we yagarutse ku butwari bwa Marie Jeanne Noppen n’uruhare rwe mu iterambere ry’uburezi bw’umwana w’umukobwa no kurwanya ivangura aho riva rikagera. Yibukije ko Marie Jeanne yagizwe umurinzi w’igihango yiyongera ku bandi benshi bashyizwe muri urwo rwego uhereye ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Igihugu. Honorable Jean Damacsène yibukije ko Umurinzi w’igihango ari umuntu wahisemo kutaba ikigwari, agahitamo icyiza gusa akaba ari cyo kimuranga mu mibanire ye n’abandi. Ibyo kandi bituma na we ubwe ahora yifuriza igihugu n’abantu kugera ku byiza. Umurinzi w’igihango rero ni wa wundi urinda indangagaciro zimubanisha neza n’abandi. Marie Jeanne ni byo yakoze, ava mu gihugu cye aza kwigisha abana b’abakobwa kubera urukundo yari afitiye.
Mu kiganiro yatanze, Honorable Jean Damacsène yasabye abana barererwa muri iryo shuri kwigira ku mateka meza y’ababakuriye, bakirinda ibitekerezo bibiba amacakubiri mu Banyarwanda kuko mu myaka yashize byagaragaye ko hari ibigo by’amashuri byagiye birangwa n’amacakubiri n’ivangura, bigatuma batatira igihango cy’Abanyarwanda bigizwemo uruhare na bamwe mu bayobozi bariho icyo gihe. Honorable Jean Damascène kandi yasobanuye ko ibyo byose biterwa na politiki mbi, kandi ko Igihe cyose abantu bayimakaje izana amabi mu baturage. Yasabye abakiri bato kwita ku mahirwe bahabwa n’igihugu cyane cyane gahunda ya ndi Umunyarwanda. Bakibuka ko isano ibahuza ari nini cyane. Kuba basangiye igihugu, umuco n’ururimi ni isano ikomeye cyane bagomba gukomeraho. Abana barererwa muri Groupe Scolaire Notre Dame d’Afrique Nyundo kwiga bashyizeho umwete kandi baharanira guhuzwa n’isano yo guharanira icyiza no kugisigasira nkuko Marie Jeanne yabigenje igihe yayoboraga iryo shuri. Yabibukije ko bagomba kwigira ku mateka bagaharanira kutazagenza nka bamwe bibukirwa ku mahano bakoze batsemba imbaga y’abantu. Yabahaye umukoro wo kwiga bibaza bati : « Igihango nifuza kuzasigira u Rwanda ni ikihe ? »
Yasoje yizeza abari bitabiriye uwo muhango ko Leta y’u Rwanda igamije kubaka Igihugu Abanyarwanda bose babanamo neza, bakabana mu mahoro, mu ituze kandi bagaharanira kugera ku iterambere nyaryo. Iryo terambere bakarigeraho birinda amacakubiri. Yagize ati « Iyo umuntu ari mu macakubiri ntiyiteza imbere n’igihugu ntagiteza imbere » Yabasabye kumva impanuro bahabwa n’umukuru w’Igihugu cyane baharamira kuba umwe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.