Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

“Kubabarira ni wo musingi w’amahoro arambye” Ubutumwa bwa Papa Leo XIV muri Algeria

Mu ijambo rye rya mbere ageze muri Algeria, Papa Leo XIV yagaragaje ko amahoro arambye adashobora kubaho hatabayeho kubabarirana, cyane cyane ku bihugu byanyuze mu mateka akomeye y’intambara n’amakimbirane. Ashimangira ko Imana ishaka amahoro ku bihugu byose, amahoro agaragaza ubutabera n’icyubahiro.

“Kubabarira ni wo musingi w’amahoro arambye” Ubutumwa bwa Papa Leo XIV muri Algeria
“Kubabarira ni wo musingi w’amahoro arambye” Ubutumwa bwa Papa Leo XIV muri Algeria

Ari ku rwibutso rw’urugamba rwo guharanira ubwigenge bwa Algeria, Maqam Echahid Martyrs’ Monument, rwibutsa abazize intambara yo guharanira ubwigenge yabaye hagati ya 1954 na 1962, Papa yibukije ko nubwo amateka ya Algeria yuzuyemo ububabare, igihugu cyashoboye kongera kwiyubaka kubera umutima wo gutsinda inzika.

Mu ijambo rye, Papa yavuze ko yishimiye gusura iki gihugu, avuga ko aje nk’umuvandimwe ushaka kongera gukomeza umubano w’urukundo n’ubumwe hagati y’abantu.

Yagaragaje ko yabonye mu maso y’Abanyalijeriya imbaraga, ashimangira ko bafite indangagaciro z’ubucuti, icyizere n’ubwuzuzanye, kandi ko atari amagambo gusa ahubwo ari ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Papa Leo XIV yibukije amateka ya Algeria, ayita ayuzuyemo umuco ukomeye ariko anagaragaramo ibihe by’ububabare n’ihohoterwa. Yavuze ko kubera umutima mwiza w’Abanyalijeriya, bashoboye gutsinda ibihe bikomeye.

Yashimangiye ko amahoro nyayo atari ukutagira intambara gusa, ahubwo ari amahoro ashingiye ku butabera n’icyubahiro. Yongeyeho ko ayo mahoro ashobora kugerwaho binyuze mu kubabarirana, kuko ari byo bifasha abantu kubaka ejo hazaza heza.

Yagize ati “Ntitwakomeza kongera inzika ku zindi, uko ibisekuru bisimburana.” Ahereye kuri ibi yashishikarije abantu bose kuba abaharanira amahoro, kuko ari bo bafite ejo hazaza heza.

Papa yavuze ko Algeria ari igihugu kirimo imico n’amadini bitandukanye, bityo ko kubahana ari ingenzi cyane. Yagaragaje ko kwizera Imana ari umutungo ukomeye w’Abanyalijeriya, kuko kubafasha kubaho mu bumwe no mu rukundo.

Yongeyeho ko isi ikeneye abantu bafite ukwemera gushaka ubutabera n’ubumwe, ashimangira ko abantu bose ari abavandimwe n’abana b’Imana imwe.

Yasoje ashimangira ko ubwigenge nyakuri butari umurage gusa, ahubwo ari icyemezo umuntu afata buri munsi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose