Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kubaka Ingoro yihariye ya Mutagatifu Stanislas ku Ruyenzi: Umushinga ugiye guhuza Paruwasi na Diyosezi ya Kabgayi

Abakristu ba Paruwasi ya Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya Ruyenzi, muri Diyosezi ya Kabgayi, basabye Umwepiskopi wabo ko muri iyi Paruwasi hubakwa Sanctuaire( Ingoro) yihariye izitirirwa Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya, usanzwe ari Umurinzi wayo. Umwepiskopi wa Kabgayi, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, yabijeje ko Diyosezi izafatanya na Paruwasi muri uyu mushinga, ashimangira ko iyi ngoro ishobora kuzaba igicumbi cy’ubusabane n’ubutumwa bw’iyogezabutumwa, atari ku bakristu ba Kabgayi gusa.

Kubaka Ingoro yihariye ya Mutagatifu Stanislas ku Ruyenzi: Umushinga ugiye guhuza Paruwasi na Diyosezi ya Kabgayi
Kubaka Ingoro yihariye ya Mutagatifu Stanislas ku Ruyenzi: Umushinga ugiye guhuza Paruwasi na Diyosezi ya Kabgayi

Iki kifuzo cyagaragajwe ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2026, ubwo Paruwasi ya Ruyenzi yizihizaga isabukuru y’imyaka 10 imaze ishinzwe. Ibirori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi.

Abakristu basabye Sanctuaire yihariye ya Mutagatifu Stanislas

Perezida w’Inama Nkuru ya Paruwasi ya Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya Ruyenzi, Félix Siboniyo, yashyikirije Umwepiskopi icyifuzo cy’abakristu cyo kubona muri iyi Paruwasi Sanctuaire yihariye ya Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya.

Yavuze ko iki kifuzo gishingiye ku mbuto z’ukwemera abakristu ba Ruyenzi bamaze gusogongera mu myaka 10 ishize, ndetse no ku isano ikomeye iri hagati ya Paruwasi, Umuryango w’Abapadiri b’Abamariyani n’Umurinzi wayo.

Ati “Nyuma yo gusogongera ku mbuto twe abakristu ba Paruwasi ya Ruyenzi twagiye turonka mu bihe bitandukanye, tuzikomoye kuri Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya, twifuza kubasaba kuri uyu munsi, Nyiricyubahiro Musenyeri wacu, ko aha hantu, mu gihe muzabona ko gikwiye, hahinduka Sanctuaire ya Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya.”

Félix Siboniyo yavuze ko iyo Sanctuaire( Ingoro) yaba ahantu hihariye h’ubusabane n’isengesho, hakira abakristu baturuka muri Paruwasi zitandukanye, muri Diyosezi zituranye ndetse n’abakora ingendo nyobokamana berekeza i Kibeho.

Ati “Ibyo bizafasha twebwe ubwacu abakristu hano ku Ruyenzi, abaturuka mu maparuwasi atandukanye duturanye, muri Diyosezi duturanye ndetse n’abakora ingendo nyobokamana, tukajya twese dusangira urugendo nyobokamana rugana i Kibeho kwa Nyina wa Jamabo, tukiri ku ntangiriro ya Diyosezi yacu.”

Yifuje ko Sanctuaire ya Ruyenzi yazaba “igicumbi cyo gusenga mu kuri”, ahantu abakristu bahurira na Yezu Kristu ndetse na Bikira Mariya, bakahakura imbaraga zo gukomeza urugendo rwabo rw’ukwemera.

Diyosezi ya Kabgayi yemeye gufatanya na Ruyenzi kubaka Sanctuaire ya Mutagatifu Stanislas

Myr Balthazar Ntivuguruzwa yahise agaragaza ko icyifuzo cy’abakristu ba Ruyenzi cyo kubaka Sanctuaire ya Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya kizahabwa umwanya ukwiye.

Ati “Ndashaka ngo mbwire Perezida w’Inama Nkuru ya Paruwasi ko ikifuzo abakristu ba Paruwasi ya Ruyenzi bafite cy’uko hano haba ingoro yihariye ya Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya, icyo kifuzo ntabwo tugisuzuguye, kubera ko bizaba bifite akamaro no kuri Diyosezi ya Kabgayi.”

Umwepiskopi yavuze ko iyi ngoro izaba ifite mu mutima wayo ubutumwa bwo kumenyekanisha no gusigasira ubusabe bwa Bikira Mariya Utarasamanywe Icyaha.

Ati “Ni ingoro izaba mu gicumbi cyayo harimo Bikira Mariya Utarasamanywe Icyaha. Ni ingoro rero numva tuzubakana, ari Paruwasi ya Ruyenzi na Diyosezi ya Kabgayi, tugomba kuzafatanya uwo mushinga cyane cyane kugira ngo izabe nk’ishuri ryo kumenya ubutarasamanywe Icyaha bwa Bikira Mariya n’ubutumwa kandi tubuvomamo.”

Sanctuaire ishobora kurenga imbibi za Ruyenzi na Kabgayi

Kuva yashingwa mu 2016, Paruwasi ya Ruyenzi yabaye ahantu hakorerwa ubutumwa bwa Kiliziya binyuze mu Muryango w’Abapadiri b’Abamariyani. Ubu abakristu bayo barifuza ko umwihariko w’iyi Paruwasi warushaho kugaragara binyuze mu kubaka Sanctuaire yitirirwa Umurinzi wayo.

Iyo Sanctuaire, nk’uko abakristu babyifuza ndetse n’Umwepiskopi akabigaragaza, ntiyaba igenewe abakristu ba Ruyenzi cyangwa aba Kabgayi gusa. Kuba Paruwasi ya Ruyenzi iherereye hafi y’umupaka w’Archidiyosezi ya Kigali, ndetse no ku murongo w’ingendo zihuza uduce dutandukanye tw’igihugu, bishobora gutuma iba ahantu h’ingenzi ho gusengera no gusura hifashishijwe ingendo nyobokamana

Ibi kandi byafasha mu kurushaho kumenyekanisha ubuzima n’ubutumwa bwa Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya, washinze Umuryango w’Abapadiri b’Abamariyani, ndetse no kwimakaza ukwiyambaza Bikira Mariya Utarasamanywe Icyaha.

Ruyenzi n’umwihariko wayo mu Muryango w’Abamariyani

Padiri Mukasa Joseph, wo mu Muryango w’Abapadiri b’Abamariyani b’Utarasamanywe Icyaha bwa Bikira Mariya, akaba ari na we Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Ruyenzi, yavuze ko isabukuru y’imyaka 10 ari umwanya wo kongera gutekereza ku isano iri hagati ya Paruwasi, Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya ndetse n’Umuryango w’Abamariyani.

Yavuze ko uwo mubano ufite umwihariko kuko Paruwasi ya Ruyenzi yashinzwe n’ubutumwa bw’Abamariyani, kandi kuva yatangira kugeza ubu bakaba ari bo bayikoramo umurimo w’ubupadiri.

Paruwasi ya Ruyenzi yashinzwe ku wa 18 Nzeri 2016, mu gihe Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya, washinze Umuryango w’Abapadiri b’Abamariyani, yari amaze gushyirwa mu rwego rw’abatagatifu ku wa 5 Kamena 2016.

Ibi bivuze ko Paruwasi ya Ruyenzi yashinzwe nyuma y’amezi make gusa Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya atangajwe nk’umutagatifu, bityo ikaba yarabaye imwe mu mbuto z’ingenzi z’icyo gikorwa gikomeye ku Muryango w’Abamariyani.

By’umwihariko, Paruwasi ya Ruyenzi ifite umwanya wihariye mu mateka y’Umuryango w’Abamariyani kuko ari yo ifatwa nka Paruwasi ya mbere ku isi yaragijwe Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya.

Isano hagati ya Kabgayi, Abamariyani na Bikira Mariya

Umwepiskopi wa Kabgayi, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, yavuze ko icyifuzo cyo kubaka Sanctuaire ya Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya kidakwiye kurebwa nk’umushinga wa Paruwasi ya Ruyenzi gusa, ahubwo ko gifitanye isano n’amateka n’umubano ukomeye hagati ya Diyosezi ya Kabgayi n’Umuryango w’Abamariyani.

Yagarutse ku buryo Abamariyani bageze mu Rwanda, bakaza no kugera muri Diyosezi ya Kabgayi, avuga ko muri urwo rugendo habayeho ubufatanye bw’abantu n’inzego za Kiliziya, ariko cyane cyane ko yabonamo umurimo wa Roho Mutagatifu.

Ati “Ndashaka ngo ngaruke ku isano ikomeye Diyosezi ya Kabgayi ifitanye n’Umuryango w’Abapadiri b’Abamariyani, ndetse n’umwanya wihariye Paruwasi ya Ruyenzi ifite mu mutima wa Diyosezi ya Kabgayi.”

Umwepiskopi yagaragaje kandi ko hari irindi huriro rikomeye hagati ya Diyosezi ya Kabgayi n’Umuryango w’Abamariyani:Bikira Mariya Utarasamanywe Icyaha. Yasobanuye ko Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya, ubwo yashingaga Umuryango w’Abamariyani, yawuragije Bikira Mariya Utarasamanywe Icyaha, ari na we Murinzi wa Diyosezi ya Kabgayi.

Ati “Ahandi rero Diyosezi ya Kabgayi ifitanye isano ikomeye n’uyu muryango w’Abapadiri b’Abamariyani ni kuri Bikira Mariya Utarasamanywe Icyaha. Uyu muryango, Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya awushinga, yawuragije Bikira Mariya Utarasamanywe Icyaha, kandi na Diyosezi ya Kabgayi yaragijwe Bikira Mariya Utarasamanywe Icyaha.”

Ku bakristu ba Ruyenzi, icyifuzo cyo kubaka iyi Sanctuaire rero ntigishingiye gusa ku kuba Paruwasi yabo imaze imyaka 10, ahubwo gishingiye ku mwihariko w’amateka yayo, ku izina ry’Umurinzi wayo, ku butumwa bw’Abamariyani bayikoreramo kuva yashingwa, ndetse no ku isano iri hagati yayo na Diyosezi ya Kabgayi.

Niramuka yubatswe, iyi Sanctuaire ishobora kuba ahantu abakristu benshi baturuka mu bice bitandukanye by’u Rwanda bazajya bahurira mu isengesho, mu nyigisho no mu ngendo nyobokamana, bagana kuri Kristu bayobowe n’Umubyeyi Bikira Mariya.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose