Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kuki Abepiskopi bongeye gushimangira gukurikirana amasekuru y’abagiye guhana Isakramentu ry’Ugushyingirwa?

Mu Nteko Rusange ya 179 y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yasojwe ku wa 11 Nzeri 2026 ku cyicaro cyabo ku Ruyenzi, Abepiskopi bongeye kwibutsa no gusaba Komisiyo y’Umuryango ko hakwiye gukurikiranwa neza ivugwa ry’amasekuru ku bagiye guhana Isakramentu ry’Ugushyingirwa.

Kuki Abepiskopi bongeye gushimangira gukurikirana amasekuru y’abagiye guhana Isakramentu ry’Ugushyingirwa?
Kuki Abepiskopi bongeye gushimangira gukurikirana amasekuru y’abagiye guhana Isakramentu ry’Ugushyingirwa?

Iyi ngingo iri mu murongo w’ibyo Kiliziya ishyira imbere mu rwego rwo gutegura no guherekeza imiryango, cyane cyane abitegura gushinga ingo.

Kinyamateka yaganiriye na Padiri Fraterne Nahimana, Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Umuryango mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, asobanura impamvu Abepiskopi bongeye kugaruka kuri iki kibazo, icyo kuvuga amasekuru bisobanuye, uburyo Kiliziya igenzura amasano, ingaruka zishobora kuvuka iyo amakuru atanzwe atari yo ndetse n’uruhare rw’ababyeyi n’imiryango.

Kuki ikibazo cy’amasekuru cyongeye gushyirwa mu byibandwaho?

Kuri Padiri Fraterne Nahimana, kuvuga amasekuru si umuhango usanzwe ukorwa mbere y’ubukwe gusa, ahubwo bifite aho bihuriye no guha agaciro umuryango uba ugiye gushingwa.

Ati “Kuvuga amasekuru ni uburyo bwa kiliziya bufite aho buhuriye cyane no gukomeza guha agaciro umuryango uba ugiye gushingwa. Nk’uko tubizi umuryango ufite agaciro gakomeye nk’igicumbi cy’ubuzima, nk’ishingiro rya Kiliziya, nk’ishingiro rya sosiyete, nka Kiliziya y’ibanze. Ibyo byose bikagaragaza ukuntu umuryango ari wo byose byubakiyeho."

Yameje agira ati " Uwo muryango rero byose byubakiyeho ugira uko utegurwa ndetse no kugira ngo wumve impamvu Kiliziya ishyira imbaraga muri uko kuvuga amasekuru ni uburyo bwo gushimangira ko umuryango ugiye gushingwa wateguwe neza, abawuteguye, abagiye kuwushinga ni bande? Ni nde na nde bagiye kubana ariko se ni bene nde? Kugeza se ku rwego rwa kangahe cyangwa se ku gisekuru cya kangahe? Ibyo Kiliziya ikabitindaho byose bitewe no guha agaciro umuryango uba ugiye gushingwa.”

Ibi bigaragaza ko ku ruhande rwa Kiliziya, kumenya inkomoko y’abagiye gushyingiranwa bifatwa nk’igice cy’imyiteguro y’umuryango mushya, aho kuba ibisabwa byashyizweho gusa kugira ngo ubukwe bubashe kuba.

Iyo Kiliziya ivuga “gukurikirana amasekuru” bisobanuye iki?

Mu gihe abantu bumvise ko Kiliziya isaba ko abagiye gushyingiranwa “bavuga amasekuru”, bishobora kumvikana nk’ikintu kigoye. Ariko Padiri Nahimana asobanura ko ari uburyo bwo kumenya neza inkomoko y’abagiye kubana, kugira ngo harebwe niba nta sano rya hafi riri hagati yabo.

Avuga ko Kiliziya ifata bamwe mu bafitanye amasano nk’abavandimwe ba hafi, ku buryo batemerewe guhana Isakramentu ry’Ugushyingirwa.

Ati“Kiliziya hari abo yita abavandimwe ba hafi, yemeza ko bafitanye amasano ya bugufi, abo ngabo ntabwo bahana isakaramentu ry’Ugushyingirwa ndetse umuntu wenda anabivuze mu mvugo isa n’itwegereye cyane ku buryo n’umwana yabyumva kuko tuvuze kugeza ku gisekuru cya kane ntabwo yabyumva ariko umusore n’inkumi bagiye gushyingirwa ntabwo yashyingirwanwa n’umubyeyi we, nta n’ubwo yashyingiranwa n’umubyeyi w’umubyeyi we, nta n’ubwo yashyingirwanwa n’umubyeyi w’umubyeyi w’umubyeyi we, ubwo ni ukugeza kwa basekuruza. Ni ukuvuga ko abafitanye amasano guhera kuri Data, sogokuru, sogokuruza abo ntibishobora kubaho gushyingirwa kuko tubafata nk’abantu bafitanye amasano ya hafi. Ariko inyuma ya basekuruza nta kibazo."

Yakomeja agira ati " Bene ibyo rero Kiliziya ikabitindaho cyane rero kuko yishingikiliza cyane ku mategeko ya Kiliziya, akubiye cyane nyine mu gitabo cy’amategeko ya Kiliziya bita (droits Canonique cyangwa Canon Laws), nko mu ngingo ya 1067 babigarukaho cyane."

Ariko na none Kiliziya ikishingikiriza ku byanditse bitagatifu.

Padiri Nahimana ati " Buri nko mu gitabo cy’Abalevi umutwe wa 18 kuva ku murongo wa 1 kugeza kuwa 23 babitubwira beruye bagira bati ‘ntihazagire n’umwe muri mwe wegera uwo bafitanye isano kugira ngo baryamane. Bakomeza bavuga bati ‘ntuzaryamane na nyoko, ntuzaryamane na mukaso, na mukaso kubera isano afitanye na so, ntuzaryamane na mushiki wawe kuko nyine ari umuvandimwe wawe.’

Muri ibyo rero by’amasekuru murabizi yuko hari igihe tuvuga tuti ‘uyu mwana afitanye isano na base wabo, abo ngabo rero tubabonamo ababyeyi be kugeza aho ngaho hohose rero ibyanditse bitagatifu birabibuza rwose, abo bose bababonamo ababyeyi, abavandimwe, bababonamo abantu bafitanye amasano ya hafi, ibyo Kiliziya ikabibuza.

N’ubwo Kiliziya yishingikiriza ku nyigisho z’ibyanditswe bitagatifu no ku mategeko ya Kiliziya ariko n’amategeko asanzwe y’abantu nta bwo abavandimwe bashyingiranwa. Gukundana n’umuntu, mukagirana urukundo rukomeye ntibivuze ko biganisha ku mubano w’abashakanye kandi nyine mushobora kuba munakundanye ariko iyo sano ikaba itabemerera ko mubana nk’abashakanye. N’amategeko y’abantu arabibuza rwose.

Ni ukuvuga hejuru yo kwa sogokuruza abantu bashobora gushyingiranwa nta kibazo ariko mbere yo kwa sogokuruza abo tubita ababyeyi ba bugufi, abavandimwe ba hafi.”

Aha, Padiri Nahimana agaragaza ko ikibazo cy’amasano atari icyo Kiliziya yishingikirizaho yonyine. Avuga ko gishingiye ku mategeko ya Kiliziya, ku Byanditswe Bitagatifu ndetse no ku mategeko asanzwe y’abantu.

Ni gute Kiliziya igenzura inkomoko y’abagiye gushyingiranwa?

Mu myiteguro y’isakramentu ry’Ugushyingirwa, inkomoko y’abagiye gushyingiranwa ikurikiranwa binyuze mu makuru atangwa n’abagiye gushyingiranwa ndetse n’imiryango yabo.

Aha ni ho kuvuga amasekuru bigira uruhare rukomeye, kuko bifasha kumenya niba umusore n’inkumi bateganya gushinga urugo nta sano rya hafi bafitanye.

Padiri Nahimana avuga ko iyi gahunda igamije gukumira ko Kiliziya yatanga Isakramentu ry’Ugushyingirwa ku bantu bafitanye isano ritemerwa.

Kuki ari ngombwa ko Kiliziya imenya amasano yabo?

Padiri Nahimana asobanura ko Kiliziya ishaka kwirinda ko habaho icyo yita “amahano”, kuko gushyingira abantu bafitanye amasano ya hafi bifatwa nk’ikibazo gikomeye.

Ati “Kiliziya icyo gishyika iba igifite kugira ngo nyine itaza gukora icyo kintu twakita ‘amahano’. Mu byanditswe bitagatifu rwose ni nayo magambo akoreshwa. Ni amahano ni n’icyaha. Gushyingira abafitanye amasano ya hafi mu by’ukuri ni nko gushyingira abana n’ababyeyi cyangwa gushyingira abavandimwe. Kiliziya rero ibyo ikabyitaho cyane.”

Ibi nibyo bituma Kiliziya ishaka kumenya inkomoko y’abagiye gushyingiranwa mbere y’uko isakramentu ritangwa, aho gutegereza ko ikibazo cyamenyekana nyuma.

Ni izihe ngaruka zishobora kuvuka iyo abafitanye amasano ya hafi bashyingiranywe?

Nubwo Kiliziya ishyiraho uburyo bwo gukumira ikibazo, Padiri Nahimana avuga ko uburangare bushobora kubaho, haba mu gukurikirana amakuru cyangwa mu gihe abantu batanga amakuru atari yo.

Ati “Ibyo rwose bishobora kubaho. Iyo habayeho nk’uburangare, murabizi ko aya masekuru avugirwa mu bukarani bw’amaparuwasi kandi mu bunyamabanga bwa paruwasi ni ahantu hakomeye ariko hashobora kubaho uburangare n’ubwo bidakunze kubaho, hashobora kubaho uburangare ntibabyiteho, abantu bakaba bavuga ayo masekuru hajemo n’ikinyoma ugasanga mu by’ukuri bagiye gushyingirwa ari abavandimwe.

Ingaruka rero bitera ni izi ngizi: ari kuribo ubwabo, ubundi tuzi ko abantu bashyingirwa kugira ngo bagure imiryango. Icyambere umuryango ntabwo baba bawaguye kuko wa muryango bari barimo uba ukomeje kuba wawundi, icyo ni icya mbere.

Icya kabiri ababakomokaho nabo baterwa ipfunwe rikomeye n’uko bakomoka ku bafitanye amasano kuko iki kibazo mu mibereho ya muntu gihoraho. Ndi nde? Mwene nde? Kuba rero wasanga nyogosenge afitanya isano n’undi muvandimwe wa hafi wa mama wawe, ubwabyo bitera icyo kintu k'ipfunwe mu bavukana.

Ikindi kandi kinakomeye kurushaho ni uko tugiye wenda no mu buryo bwa gihanga, n’ubundi biragaragara kuko hari n’abandi babivuga kundusha. Biragaragara yuko abantu bafitanye amasano ya hafi ntabwo ababakomokaho bagira ubuzima burambye, buzira umuze. Icyo ni ikintu gikomeye no mu buzima busanzwe no mu matungo niko bimera burya.”

Padiri Nahimana rero ashyira izi ngaruka mu byiciro bitandukanye: ku muryango w’abashyingiranywe, ku muryango mugari ndetse no ku bana bashobora kubakomokaho.

Bigenda bite iyo ikibazo kigaragaye mbere y’ubukwe?

Iyo bigaragaye ko abagiye gushyingiranwa bafitanye isano ribabuza gushyingiranwa, Kiliziya ibanza gukemura icyo kibazo mbere y’uko isakramentu ritangwa.

Ariko ikibazo gikomeye kurushaho ni igihe amakuru yatanzwe yabaye ay’ikinyoma, maze abantu bagashyingiranwa nyuma bikaza kumenyekana ko bafitanye isano rya hafi.

Padiri Nahimana asobanura ko Kiliziya ishobora gusuzuma niba isakramentu ryatanzwe mu buryo bwemewe.

Ati“Kiliziya hari ibintu byinshi ishobora guheraho ari nayo mpamvu nyine ishyiraho iyo gahunda yo kubanza kuvuga amasekuru kandi ikabanza gusaba n’umuryango w’Imana kubihamya no kubiha agaciro, hari ibyo kiliziya ishobora guheraho ikemeza yuko isakaramentu abantu bahanye ridashyitse. Kiliziya isanze abantu barahanye isakaramentu ry’ugushyingirwa kandi ari abavandimwe yemeza ko iryo sakramentu ridashyitse."

Ati "Ndetse bikaba bigaragaza ko ari ugushyingirwa bishingiye ku kinyoma kandi iyo bigaragaye ko uko gushyingirwa gushingiye ku kinyoma biba bivuze ko iryo sakramentu ridashyitse.”

Ibi bishimangira ko gutanga amakuru y’ukuri mu gihe cyo gutegura ugushyingirwa ari ingenzi, kuko amakuru ahishe ashobora kugira ingaruka zikomeye ku isakramentu ndetse no ku muryango.

Ni uruhe ruhare ababyeyi n’imiryango bakwiye kugira?

Padiri Nahimana avuga ko uruhare rw’ababyeyi rutagomba kurangirira ku kwemera ko abana babo bashaka gushyingiranwa. Bagomba no kubafasha kumenya inkomoko yabo n’amasano bafitanye n’abandi.

Asanga ibi birushaho kuba ingenzi muri iki gihe, aho hari imyumvire ishobora gutuma bamwe mu rubyiruko babona ugushyingiranwa nk’ikibazo cyabo bwite gusa.

Ati“Turi muri sosiyete isa n’igoye rwose. Ikintu bita ngo sosiyete igenda iregeza, yoroshya ibintu, yaka agaciro ibyari bigafite, iha agaciro ibitagafite. Iyo ni sosiyete turimo. Ikibazo rero ni uko mu bagiye guhabwa isakramentu ry’ugushyingirwa, bamwe na bamwe hari igihe bumva ari uburenganzira bwabo kuba umuntu yabana n’uwo ashatse ariko izo ngaruka zose twavuze haruguru tutazitayeho, atanibuka yuko n’amategeko y’Imana abibuza, atanibuka yuko amategeko ya kiliziya abibuza, atanibuka yuko binanyuranyije n’umuco, atanibuka yuko Atari by’I Rwanda nk’uko tubivuga.

"Iyo rero abana babyumva nabi batyo ababyeyi babo nibo bagombye kubibumvisha kuko cya kindi nakomojeho hashobora kuba amahano y’abakiri bato bagiye kubana kuko bajya kugera aho bagasanga umwe yabanye na mushiki we, yabanye na mubyara we kuko tumwita umuvandimwe wa hafi noneho n’abazabakomokaho ukazasanga bafite iryo pfunwe riteye rityo."

Ni ukuvuga ko ababyeyi bagomba kuba bamwe mu nkingi z’ingenzi mu gufasha urubyiruko kumenya amateka y’imiryango yarwo.

Mu by’ingenzi Padiri Nahimana ashimangira ni uko abagiye gushyingiranwa badakwiye gufata kumenya inkomoko n’amasano nk’ikintu cyo kwirengagiza cyangwa amananiza Kiliziya ibashyiraho.

Kuri we, kumenya neza uwo umuntu uwo ari we, uwo akomokaho, uwo agiye gushyingiranwa na we n’imiryango yabo, bigomba kuba mu myiteguro y’urugo.

Kuba Abepiskopi barongeye gushyira iki kibazo mu byo Komisiyo y’Umuryango ikwiye kwibandaho, Padiri Nahimana abihuza n’umurongo mugari wo guherekeza umuryango.

Avuga ko atari ingingo yavutse mu Nteko Rusange ya 179 gusa, ahubwo ko iri mu murongo w’ibyo Kiliziya imaze igihe ishyira imbere mu rwego rwo gusigasira umuryango.

Kuvuga amasekuru rero ntibigamije gusa kumenya niba hari imbogamizi y’amasano, ahubwo bifasha n’abagiye gushyingiranwa kumenya neza imiryango yabo no gutangira urugo bashingiye ku kuri.

Kuki Abepiskopi bongeye kugaruka kuri iki kibazo?

Iyi ngingo yongeye gushimangirwa n’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda mu Nteko Rusange ya 179, mu gihe Kiliziya ikomeza gushyira imbaraga mu guherekeza umuryango, guhera ku bawutegura kugeza ku bawushinze.

Ati“Ntabwo Abepiskopi bavuze ku by’amasekuru n’uburyo bwo kwita ku masekuru no kubinoza mu buryo bw’imivugire yayo, ntabwo babivuze ari akagingo kavuye aho ngaho gusa ahubwo hari ibyari byakabanjirije.

Ibyo byari byakabanjirije rero ni ibijyanye no kwita ku muryango, guherekeza umuryango, gusigasira umuryango. Umuryango wa wundi ugomba kurinda za ndangagaciro za gikristu, ukarindirwamo indangagaciro z’abashakanye n’izabo bibarutse, ugatoza za ndangagaciro z’abo bibarutse kugira ngo nabo bazubake imiryango myiza, bakababwira byose ibyagirira akamaro."

Mu ishusho yagutse, kumenya amasekuru bigaragara nk’igice cy’imyiteguro y’urugo rwa Gikristu: kumenya inkomoko, kumenya amasano, gutanga amakuru y’ukuri no kwinjira mu isakramentu ry’Ugushyingirwa umuntu azi neza uwo agiye kubana na we n’umuryango akomokamo.

Ubu yi ngingo y’amasekuru yajemo mu by’ukuri Abepiskopi bari gutinda ni gute twategura neza abagiye gushing urugo, tuzi ko sosoiyete turimo, harimo n’abantu bitegura gushing urugo ariko batazi neza ibisabwa byose ngo bashingo urugo rwa gikristu.

Ubwo rero abepiskopi babivugaho muri uko guherekeza imiryango bo banatinze kuri iki ngiki. Ntabwo umuryango tuvuga dukwiye guherekeza no kwibandaho ari uwuwo mugabo n’umugore bamaze gushing urugo wenda n’Imana yagiriye Ubuntu ikabaha n’abana, ntabwo ari uwo gusa ahubwo turareba na babandi bazawushinga bari gutegurwa.

Ati "Amasekuru nayo aza mu myiteguro ya bugufi y’isakaramentu ry’Ugushyingirwa. Bongera gufashga abagiye gushing urugo bati ‘ntabwo mufitanye amasano, ntabwo muri abavandimwe, murabona impugenge n’ingaruka zo kuba mwabana muri abavandimwe? Mwari muzi ko n’ibyanditswe bitagatifu bibuza abafitanye isano n’abavandimwe kubana/ bakabyumva neza, nabyo byinjira muri yay a mitegurire.”

Ibi bishimangira ko Kiliziya itareba gusa abamaze gushinga ingo, ahubwo ireba n’abakiri mu rugendo rwo kwitegura kuzishinga.

Ubutumwa ku bagiye gushinga ingo

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose