Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kuki Kiliziya Gatolika mu Rwanda yifuza ko abana bava muri Misa z’abakuru bakigishwa ukwabo ( Sunday schools)?

Komisiyo ya Katesheze mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda irifuza ko hatangira inyigisho z’abana zo ku Cyumweru (Sunday Schools) mu maparuwasi yose, kugira ngo abana bahabwe umwanya wihariye wo kwigishwa no gukurikirana amasomo ya liturujiya babasha kumva no kungurana ibitekerezo ku ijambo ry’Imana hakiri kare.

Kuki Kiliziya Gatolika mu Rwanda yifuza ko abana bava muri Misa z’abakuru bakigishwa ukwabo ( Sunday schools)?
Kuki Kiliziya Gatolika mu Rwanda yifuza ko abana bava muri Misa z’abakuru bakigishwa ukwabo ( Sunday schools)?

Ibi byatangarijwe mu nama yahuje abashinzwe Komisiyo ya Katesheze mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda n’abasaserdoti bahagarariye Katesheze muri za diyosezi zose zigize Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Iyo nama yabaye ku wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2025, ku cyicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ku Ruyenzi, igamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’ubutumwa bwa katesheze no kurushaho kubunoza.

Ni inama yayobowe na Mgr Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Butare akaba na Perezida wa Komisiyo y’Ubwigishwa mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, Mgr Ntagungira yagaragaje icyifuzo gikomeye cy’iyi komisiyo cyo gushyiraho gahunda zihariye z’inyigisho z’abana zo ku Cyumweru.

Mgr Ntagungira yasobanuye ko imihimbazo y’icyumweru na Misa za buri Cyumweru akenshi ziba zigenewe abakuru, bityo abana bagasigara batumva neza ibyo bigishwa.

Yagize ati“Misa zo ku cyumweru, burya abana ntago bakurikira Misa zagenewe abakuru ngo bumve ko nabo hari icyo batahanye. Twifuje yuko hajya habaho ibyo bita ‘Sunday Schools’, ababyeyi bakazana abana bakabashyikiriza umukateshiste cyangwa uwihayimana, bakigishwa ku masomo y’icyumweru, bakajya impaka, bagahabwa ijambo, mu gihe ababyeyi barimo gukurikira inyigisho ya padiri mu Misa, hanyuma bakaza gutahira hamwe.”

Yongeraho ko abana bakeneye umwanya wo kubazwa ibyo bumvise, ibyo batumvise bikasobanurwa, bityo inyigisho zikabageraho mu buryo buboroheye kandi bubakwiye.

Mgr Ntagungira yagarutse ku kamaro ko kwigisha abana bakiri bato mu buryo bwabo bwihariye, buzamura ubumenyi bwabo n’ukwemera kwabo.

Ati “Icyo dushaka ni uko umwana yahabwa inyigisho ashyikiriza ubwenge bwe bwa cyana, agahabwa n’ingero zigendanye n’ikigero agezemo. Iyo ari kumwe n’umubyeyi akareba padiri arimo kwigisha, burya twese twabaye abana turabizi, ni ibintu abona ko bitamureba.”

Yavuze ko mu gihe umwana yinjizwa muri Sunday School ahabwa umwanya wo kwibaza no gutekereza ku masomo yumvise. Ati “Iyo ageze muri iyo Sunday school, umukateshiste akajya amubaza ngo ‘wowe wumvise iki muri iriya Vanjili? haravugwamo nde?’ Ubwo buryo bukangura abana, umwana hari icyo azatahana, hari icyo azamenya.”

Mgr Ntagungira yavuze ko Sunday School izanafasha abana gusobanukirwa kare urugendo rwa sakaramentu, bigatuma bumva neza ibyo bazagira. Ati “Umwana azamenya n’urwo rugendo rwo guhabwa amasakaramentu, agatangira kurwiga. Ntiyongera kugira ipfunwe ngo ‘mama yagiye guhazwa, nge sinahazwa’. Iyo umusobanuriye ko hari intambwe agomba gutera, nawe agatangira kuyirangamira, akomera mu bukristu.”

Mu gusoza, Umwepiskopi yasabye abayobozi b’amaparuwasi, abakateshiste n’ababyeyi kugira uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda nshya.

Yagize ati “Abakristu hirya no hino mu maparuwasi bagomba guha umwanya abana mu kumenya iyobokamana. Nk’uko ababyeyi bajya mu Misa bagahabwa ibibareba, n’abana bagomba guherekezwa bakajya guhabwa ibyabareba muri Sunday School.”

Yanasabye ababyeyi kugira uruhare rufatika. Ati “Ababyeyi turabasaba ko babigiramo uruhare, bakazana abana babo kandi niba hari icyo batangaho umuganda bakihutira kumenyesha ababishinzwe kugira ngo bagire uruhare mu kurera abana mu by’Imana.”

Komisiyo ya Katesheze irateganya kugeza iki kifuo ku nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, byakwemezwa, hagakurikiraho kwigisha amaparuwasi gutegura uburyo bw’imikorere ya Sunday Schools, harimo abigisha, amasomo, n’ibikoresho bikenewe, kugira ngo iyi gahunda nshya izafashe mu kubaka urubyiruko rufite ukwemera gukomeye n’indangagaciro za gikristu bakiri bato.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose